Abana 12% baracyarwara impiswi bazira amazi mabi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko mu Rwanda abana 12% bakirwara impiswi kubera amazi mabi akoreshwa mu miryango yabo.

Hari abaturage bakivoma amazi mabi, bikagira ingaruka ku bana bato
Hari abaturage bakivoma amazi mabi, bikagira ingaruka ku bana bato

Byatangarijwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi itanu ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gicurasi 2018.

Iyo nama igamije kwiga ku bwiza bw’amazi abaturage bakoresha n’ayo banywa kuko ngo ari ho hakunze guturuka indwara nyinshi.

Ni inama yateguwe na MINISANTE ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) n’iryita ku bana (UNICEF).

Umukozi wa MINISANTE ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije, Alphonsine Mukamunana, avuga ko indwara ziva ku ikoreshwa ry’amazi mabi ari nyinshi mu bantu cyane cyane mu bana.

Agira ati “Indwara ziterwa n’amazi mabi ni nyinshi, urugero nk’impiswi zifata abana ku kigero cya 12%, hari kandi inzoka zo mu nda, korera, indwara z’uruhu, iz’amaso n’izindi. Izo ndwara akenshi ziganje mu cyaro kurusha mu mijyi.”

Muri Afurika 60% gusa ni bo babona amazi meza
Muri Afurika 60% gusa ni bo babona amazi meza

Imibare igaragazwa n’isuzuma ry’imibereho y’Abanyarwanda (EICV4), yerekanye ko abagerwaho n’amazi meza ari 84.8%, abasigaye bakaba bagifite ikibazo gikomeye cyo kubona amazi meza.

Mukamunana kandi agaruka ku byo Leta igiye gukora mu rwego rwo gutuma abaturage benshi bagera ku mazi meza.

Ati “MINISANTE n’abandi bafatanyabikorwa,turimo gushaka uko twubaka ubushobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage ngo bagire uruhare mu kwitunganiriza amasoko y’amazi. Tuzashyiraho amakomite azajya abikurikirana buri munsi bityo abagerwaho n’amazi meza biyongere.”

Umuyobozi wa WHO, Dr Olu Olushayo, avuga ko icyatumye bahura ari ukugira ngo bahugurane hagamijwe kugira igikorwa ngo Abanyafurika babone amazi meza.

Ati “Twaje ngo twungurane ubumenyi bityo tubashe gukora igenamigambi ryo kubona amazi meza.

“Ni n’uburyo bwiza bwo kugeza ku bashinzwe ibikorwa-remezo ubumenyi bukenewe kugira ngo babashe gukora ubuvugizi mu bihugu byabo hagamijwe kugeza amazi meza ku baturage bose.”

Ibihugu bitandukanye biraganira ku buryo abaturage ba Afurika bose bagerwaho n'amazi meza
Ibihugu bitandukanye biraganira ku buryo abaturage ba Afurika bose bagerwaho n’amazi meza

Yongeraho ko Afurika muri rusange iri ku kigero cya 60% mu kubona amazi meza, gusa uwo mubare ngo uracyari hasi, ari yo mpamvu hakiri ibihugu bya Afurika bikigaragaramo indwara nka korera ihitana bantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka