Abakozi ba CHUB bashyizeho uburyo bwo kunganira abarwayi batishoboye

Abarwariye mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bavuga ko hari abantu bafite umutima mwiza bajya baza bakabasengera, bakabaganiriza ndetse bakabaha n’impano z’ibikoresho byo kwifashisha, hakaba n’ababazanira amafunguro.

Ku munsi wo kuzirikana abarwayi, abari mu bitaro bose bahawe ifunguro rya saa sita
Ku munsi wo kuzirikana abarwayi, abari mu bitaro bose bahawe ifunguro rya saa sita

Ibi byose ngo birabanezeza nk’uko umwe mu baharwariye witwa Agnès Musabyimana w’i Nyaruguru umaze iminsi mikeya ahabyariye abisobanura ati “Nishimye cyane, nashimishijwe n’ibikoresho by’isuku bampaye. Bampaye isabune yo kuhagira umwana, amavuta n’umuti w’amenyo. Hari bikeya muri ibi bikoresho nari ngifite, ariko kunyunganira byanejeje.”

Abakennye cyane basanzwe bafashwa na Fondasiyo Agaseke k’urukundo yashinzwe n’abakora kuri ibi bitaro.

Umubyeyi umwe wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, uharwarije umukobwa we, avuga ko yamuzanye umukobwa arembye cyane atanabasha kuvuga.

Abaganga bamwandikiye imiti, biba ngombwa ko ajya kuyishakira muri farumasi zo hanze y’ibitaro.

Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Kaminuza by'i Butare, Augustin Sendegeya, ashyikiriza abari mu bitaro impano y'ibikoresho by'isuku
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare, Augustin Sendegeya, ashyikiriza abari mu bitaro impano y’ibikoresho by’isuku

Kubera ko akoresha ubwishingizi mu kwivuza bwa mituweri, byari ngombwa ko atanga amafaranga ibihumbi 500 kugira ngo iyo miti iboneke. Ayo mafaranga ntiyari kuyabona.

Yasubiye kureba muganga, iyo amuhinduriye asanga na yo igura ibihumbi 200. Na yo ngo ntiyari kubasha kuyabona. Yagobotswe na Fondasiyo Agaseke k’urukundo.

Ati “Yirirwaga arira akarara arira, nanjye nkarira. Numvaga nta mahoro mfite, nkibaza uko nzacyura umurambo n’uko uzagera mu rugo no kumuvuza byananiye. Ariko aho abaganga bampereye imiti ari koroherwa, ubu aranavuga.”

Uyu mubyeyi ngo yumva yarabuze icyo azakora kugira ngo agaragarize abaganga ko ibyo bamukoreye byamunejeje.

Innocent Rangira, umuyobozi w’iyi Fondasiyo Agaseke k’urukundo, avuga ko yatangijwe mu w’2013 n’abakozi b’ibi bitaro, bagamije gufasha abaza kuhivuriza bakennye cyane.

Buri mukozi ku bushake bwe agira amafaranga yigomwa ku mushahara we, ku buryo buri kwezi fondasiyo yinjiza amafaranga ibihumbi 490.

Abatishoboye babaha ibyo kurya, abana bagahabwa amata, unaniwe kugura imiti bakabimufashamo, ndetse n’ababuze itike yo gutaha bakayibaha. Ibi byose ariko ntibibuza ko kuri ibi bitaro habaho umunsi wihariye w’abarwayi.

Kuri uwo munsi wo kuzirikana abarwayi, bnahawe ibyo kunywa
Kuri uwo munsi wo kuzirikana abarwayi, bnahawe ibyo kunywa

Dr. Augustin Sendegeya, umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, avuga ko ari uburyo bwo kugaragariza abarwayi bose hamwe urukundo, ndetse no kugira ngo abakozi basubize amaso inyuma, barebe uko bitaye ku barwayi.

Ati “Nubwo duhorana n’abarwayi umunsi ku wundi, uyu munsi utuma twegerana na bo, bakatubwira ingorane bahura na zo, bityo tukamenya aho twongera imbaraga.”

Mu ngorane abarwayi bagaragarije ibi bitaro, harimo iy’uko kubona amafaranga ya mituweli bigorana. Ibi ngo bituma usanga n’uwabashije gutanga igice adashobora kuvurwa atararangiza gutanga amafaranga y’umuryango wose, maze akavurwa nk’aho nta musanzu na mukeya yatanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka