Abakobwa bafite ubumuga barasaba koroherezwa kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere

Urubyiruko rw’abakobwa bafite ubumuga barasaba koroherezwa kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ajyanye n’imihango y’abagore n’abakobwa kuko kutayagira bituma bahura n’imbogamizi zitandukanye.

Ikibazo cy'imihango y'abagore n'abakobwa ngo ntabwo gikwiye guharirwa abagore gusa kuko n'abagabo bakwiye kubafasha
Ikibazo cy’imihango y’abagore n’abakobwa ngo ntabwo gikwiye guharirwa abagore gusa kuko n’abagabo bakwiye kubafasha

Barabitangaza mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’isuku iboneye ku bagore n’abakobwa bari mu mihango (Menstrual Health and Hygiene Day), wizihizwa buri mwaka tariki 28 Gicurasi.

Abakobwa bafite ubumuga bavuga ko iyo bageze mu gihe cy’imihango bahura n’ibibazo bitandukanye, bigatuma barushaho kugendana ipfunwe ku buryo hari n’abatari bacye biviramo kureka ishuri.

Frida Umutoniwase afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, avuga ko kutoroherwa no kubona amakuru ndetse na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ajyanye n’imihango bibagiraho ingaruka zitandukanye, nubwo zidatandukanye cyane ni iz’abandi badafite ubumuga ariko ngo ku bafite ubumuga biba akarusho.

Ati “Iyo bigeze mu gihe cy’imihango, bamwe ntituba tuzi igihe bizira ujya kubona ukabona bikubayeho, tukagira ikibazo cyo kutamenya amakuru, ugasanga rimwe na rimwe wirwanaho, udafite ibikoresho by’isuku (Pads), n’imyenda yo guhindura ntayo dufite, imbogamizi zirahari nyinshi”.

Frida Umutoniwase avuga ko kutoroherwa no kubona amakuru y'ubuzima bw'imyororokere by'umwihariko ajyanye n'imihango bigira ingaruka zitandukanye ku bakobwa bafite ubumuga
Frida Umutoniwase avuga ko kutoroherwa no kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ajyanye n’imihango bigira ingaruka zitandukanye ku bakobwa bafite ubumuga

Akomeza agira ati “Hari amashuri amwe n’amwe usanga ubwiherero budahagije, ugasanga umwana ufite ubumuga bw’ingingo adafite n’uburyo bwo kwinjiramo, bigatuma umuntu agendana ipfunwe avuga ati buriya se ntibabona ko niyanduje, wenda abantu batari bubikubwire kuko ntimuri bushobore kumvikana nabo, wowe ukumva ko babibona ariko batabona uko babikubwira kuko utumva”.Ange Umutoni, ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko hari babyeyi bagishisha abana babo kuko bafite ubumuga, ari ukibahihotera bigatuma hari abagera igihe cyo kujya mu mihango batayi ibyo ari byo.

Ati “Ku bijyanye n’imiryango ikibahisha, wa mwana agera mu gihe cyo kujya mu mihango, akayigeramo atazi uko bigenda, yabibona akaba atamenya niba ari byo, na wa muntu wakamubaye hafi ngo amwigishe ibijyanye niyo mihango, nta mubone, kuko hari ababyeyi batari basobanukirwa no kuba basobanurira abana babo, hakaba n’abandi bahisha abana bafite ubumuga , iyo agumye ahihishe ntibamenya n’ ibyamubayeho”.

Uretse abana b’abakobwa bafite ubumuga, na bagenzi babo badafite ubumuga bavuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye kuko batoroherezwa igihe bageze mu gihe cy’imihango yabo.

Marie Ange Raissa Uwamungu yifuza ko ibikoresho byifashishwa mu isuku igihe bagiye mu mihango byajya biboneka ahantu hose hahurira abantu benshi nk'uko udukingirizo tuhaboneka
Marie Ange Raissa Uwamungu yifuza ko ibikoresho byifashishwa mu isuku igihe bagiye mu mihango byajya biboneka ahantu hose hahurira abantu benshi nk’uko udukingirizo tuhaboneka

Marie Ange Raissa Uwamungu avuga ko iyo bageze mu gihe cy’imihango harimo abahura n’uburibwe butandukanye, hakwiyongeraho imyumvire y’abantu babibona nk’umwanda, bigatuma abana b’abakobwa barushaho kugira ipfunwe ari naho bahera basaba koroherezwa.

Ati “Ntabwo isi iramara kumva neza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku bagore n’abakobwa mu buryo twebwe dutekereza, kuko biragoye ko najya muri Hotel nziza mu bwiherero bwaho nkaba nabonamo pad (ibikoresho by’isuku bikoresha mu mihango), ariko biroroshye cyane kuba nabonamo agakingirizo. Nkaba numva ko isi muri rusange ikwiye gufata iya mbere mu guteza imbere ibijyanye n’isuku y’umugore n’umukobwa mu gihe cy’imihango ikanabworoshya kuko kujya mu mihango ubwabyo bitoroshye”.

Lilian Umwiza ni umushakashatsi mu kigo cyitwa Swiss Tropical and Public Health Institute (SwissTPH), avuga ko mu bushakashatsi bakoze harebwa ikimaze kugerwaho mu bijyanye no kujya mu mihango , basanze hari byinshi bikibangamiye umwana w’umukobwa ku buryo hari n’abo biviramo kureka ishuri.

Ubumenyi ku buzima bw'imyororokere by'umwihariko ijyanye n'imihango y'abagore n'abakobwa ngo buracyari bucye mu batuye isi
Ubumenyi ku buzima bw’imyororokere by’umwihariko ijyanye n’imihango y’abagore n’abakobwa ngo buracyari bucye mu batuye isi

Ati “Iyo umwana agiye mu mihango usanga yihisha, yagira ibyago bikaba byagaragara ko wenda ayirimo akagira ikibazo gikomeye bakamuseka, bakamukwena, bigatuma hari abava mu ishuri. Kuko niba nta bikoresho by’isuku bikoreshwa mu gihe cy’imihango afite, imihango yanduza ikanzu ye, bamuseka ejo ntagaruke mw’ishuri. ”,

Akomeza agira ati “Hari n’ubushakashatsi bumaze kwemeza ko hari abana bakurwa mu ishuri nuko nta bikoresho by’isuku nyabyo bafite, bibarinda kuba yagaragaza ko ari mu mihango”.

Kwabena-Asante Ntiamoah uhagarariye UNFPA mu Rwanda avuga ko abana b'abakobwa benshi batagira amahirwe yo gusobanurirwa ibijyanye n'imihango bigatuma bahura n'imbogamizi zitandukanye
Kwabena-Asante Ntiamoah uhagarariye UNFPA mu Rwanda avuga ko abana b’abakobwa benshi batagira amahirwe yo gusobanurirwa ibijyanye n’imihango bigatuma bahura n’imbogamizi zitandukanye

Ubwo yatangizaga amahugurwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ijyanye n’imihango ku wa mbere tariki 23 Gicurasi 2022, Umuyobozi mukuru w’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ Ubuzima bw’Imyororokere mu Rwanda (UNFPA- Rwanda), Bwana Kwabena Asante-Ntiamoah, yavuze ko ahenshi abana b’abakobwa batagira amahirwe yo gusobanurirwa ibijyanye n’gihe cy’imihango bityo bigatuma bahura n’ingaruka zitandukanye.

Yagize ati “Tugomba gukoresha amahirwe nkaya kugira ngo tuganire ku buryo bwo kongera ubuvugizi ku mbogamizi abagore n’abakobwa bahura nazo mu gihe cy’imihango, no gukangurira ababishinzwe gushyiraho amahame mbonezamubano, ndetse bakagira uruhare mu kongera no gushyira mu bikorwa politike k’ ubuzima bujyanye n’imihango mu nzego zose”.

Abagore n’abakobwa basaba ko ibiciro by’ibikoresho by’isuku byifashishwa mu mihango byagabanywa, kuko Leta yagabanyije umusoro nyongeragaciro wabyo, ariko ibiciro bigakomeza kuzamuka.

Abakobwa basaba ko ibiciro by'ibikoresho byifashishwa mu gihe cy'imihango (Pads) byagabanywa kuko Leta yagabanyije imisoro yabyo
Abakobwa basaba ko ibiciro by’ibikoresho byifashishwa mu gihe cy’imihango (Pads) byagabanywa kuko Leta yagabanyije imisoro yabyo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icerekezo n’icipfuzo canje n’ukugirira ubuvugizi umwana w’umukobwa kw’isuku rimukorerwa mumyigire yiwe kugira azovemwo umugore mwiza ateza imbere umuryango, igihugu n’is. "c’est de traité une fille pour un avenir meilleur" merci.

Kwizera Dieudonné yanditse ku itariki ya: 30-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka