Abajyanama b’ubuzima bahuguwe ku micungire myiza y’amakoperative

Mu rwego rwo kubongerera ubushobozi n’imicungire myiza y’amakoperative, abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Gisagara bahuguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Society for women against Aids in Africa (SWAA- Rwanda) ku bufatanye n’ibitaro bya Kibirizi ndetse na ministeri y’ubuzima.

Muri ayo mahugurwa yasojwe tariki 18/02/2012, aba abajyanama b’ubuzima baje bahagarariye abandi, bahawe ibiganiro ku mikorere myiza y’amakoperative, imicungire myiza yayo, uko igenamigami rikorwa ndetse n’uburyo imishinga mito ibyara inyungu ikorwa .

Abitabiriye aya mahugurwa yamaze iminsi itatu bemeza ko ubumenyi bahakuye buzabafasha mu guteza imbere koperative zabo.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Nzabirinda Protain, yatangaje ko ingamba akuye muri aya mahugurwa ari ukudapfusha ubusa inyigisho yahawe, cyane cyane agira uruhare mu gucunga neza umutungo wa koperative abereye umunyamuryango.

Umukozi wa SWAA-Rwanda ushinzwe gukurikirana amakoperative y’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Huye, Umwali Josiane, yasobanuye bafite ikizere ko abagize komite z’abajyanama b’ubuzima bagiye kurushaho gutanga umusaruro hatezwa imbere koperative z’abajyanama b’ubuzima.

Nyuma y’akarere ka Nyaruguru, Gisagara na Nyamagabe, amahugurwa nk’aya azakomereza mu karere ka Ruhango, Nyanza, Muhanga na Kamonyi, azasorezwe mu karere ka Huye.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative / RCA kirashimira abantu bose n’ibigo bigira uruhare mu gufasha amakoperative kwubahiriza amahame agenga amakoperative, nko muri iyi nkuru aho SWAA-RWANDA yahuguye abajyanama b’ubuzima ku micungire ya koperative. Gusa nifuje kugira icyo mvuga kuri Comment ya ADAMOUR. Ndamushimira kandi nakosora gato, Ubungubu Itegeko ry’amakoperative ryubahizwa ni iryavuguruwe muri 2011. Ni byo kandi koko imvugo /Koperative z’abajyanama b’ubuzima/ ni umvugo yakwiye guhinduka kuko koperative ntigomba guheza, kandi iyo mvugo yagaragaza ko ari iz’abajyanama b’ubuzima gusa, mu gihe hari ihame ryemerera buri muntu wese kwinjira cg gusohoka muri koperative. Ahubwo koperative ikamenyekanira ku bikorwa biyizanira inyungu runaka. RCA iki kibazo irakizi, kandi yavuganye n’izindi nzego zirebwa n’iki cyibazo kugirango iki kibazo gikemuke kimwe n’ibindi bishobora kuba birimo hagamijwe kuzifasha gukora neza zubahirije amahame, amabwiriza n’amategeko agenga koperative bityo zigateza imbere ba nyirazo n’igihugu muri rusange. Mugire amahoro

CELINE UWERA, Communication Officer / RCA yanditse ku itariki ya: 23-02-2012  →  Musubize

Aya mahugurwa ariko, ndetse na koperative z’abajyanama b’ubuzima ubwazo ntabwo zemewe mu Rwanda ukurikije itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda uko ryavuguruwe mu 2007. Rwanda Cooperative Agency (RCA) ivuga ko nta koperative ishingiye ku bajyanama b’ubuzima yemewe.
Abanyamakuru banyu batubariza RCA uko iyi mikorere iteye.

Adamour yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka