Abagana ibigo binyuranye barasabwa kubanza gukaraba intoki hagamijwe gukumira Ebola

Ibigo binyuranye mu karere ka Musanze, byashyiriyeho abaturage uburyo bwo kubanza gukaraba mbere na nyuma yo kwaka serivise, mu rwego rwo kubatoza isuku no kwirinda Ebola.

Abaturage bavuga ko no mu ngo zabo bagiye kurushaho kwitabira gahunda yo gukaraba intoki
Abaturage bavuga ko no mu ngo zabo bagiye kurushaho kwitabira gahunda yo gukaraba intoki

Mu gufasha abaturage kunoza iyo gahunda no kuyubahiriza, mu marembo y’ibigo binyuranye mu karere ka Musanze, uwinjira ajya gusaba serivise arahasanga amazi isabune n’umukozi ubishinzwe wo kwibutsa abinjira n’abasohoka ko basabwa kubanza gukaraba.

Ni gahunda yashimishije abaturage, aho bemeza ko biteguye gufasha Leta gukumira Ebola nyuma yo kubasobanurira ko ari icyorezo cyandura vuba.

Abaturage baganiriye na Kigali Today twasanze ku biro by’Akarere n’abagana ibitaro bya Ruhengeri, baremeza ko bamaze gucengerwa n’inyigisho bahawe mu kwirinda icyorezo cya Ebola.

Ngo niyo mpamvu batatinze kumva inama bagirwa zo kubanza gukaraba mu bigo bajya gusabamo serivise, ngo ni na gahunda yageze mu ngo iwabo.

Uwinjiye n'usohoka mu bitaro bya Ruhengeri arasabwa kubanza gukaraba intoki.
Uwinjiye n’usohoka mu bitaro bya Ruhengeri arasabwa kubanza gukaraba intoki.

Sabato Emmanuel ati “Ibi ni byiza kuko twamaze kumenya ko Ebola ari icyorezo gihitana benshi mu gihe gito iyo hatabayeho isuku, kuba badushyiriyeho uburyo bwo kuyiturinda ni byiza cyane. Yego ubwoba bw’icyo cyorezo turabufite, ariko icyangombwa ni ukubahiriza gahunda za Leta zo kucyirinda. Ni byiza kuba ninjiye mu bitaro ngiye gusura umurwayi bakanyibutsa ko ngomba gukaraba”.

Nyirandimukaga Chantal ati “Ni igitekerezo cyiza cyane, biraturinda kugenda twanduzanya. Cyane cyane ni Ebola turi kwirinda, gukaraba twabyakiriye neza”.

Akomeza agira ati “Ni gahunda twakanguriwe bihagije n’abajyanama b’ubuzima, no mu rugo twabihagurukiye turi kwita ku mabwiriza yo gukaraba intoki”.

Ngabonziza Jean Pierre ati “Iyi gahunda ni nziza cyane iradufasha mu isuku turwanya n’indwara nka Ebola. Twumva ko yageze mu bihugu duturanye nka Congo. Bigaragara rero ko mu bitaro hahurira abantu banyuranye barimo n’abanyamahanga niyo mpamvu hagomba ubwirinzi”.

Avuga ko no mu ngo zabo bamaze kubigira umuco, aho batakibwirizwa gukaraba intoki mbere yo kugira ikindi kintu bafata.

Agira ati “Iyi suku nta nuwo itaha isura nziza, n’utari usanzwe abikora agomba kugera mu rugo akabyibwiriza. Ntiwaba usabwa gukaraba ahantu ugenda mu nzira, ngo ugere mu rugo iwawe ubyibagirwe. Iyi ni gahunda yari ikenewe kandi yaziye igihe”.

Si mu karere ka Musanze gusa iyo gahunda yateguwe, Mukamuhizi Pascasie twaganiriye wo mu karere ka Burera, hafi y’umupaka wa Uganda nawe avuga ko ubukangurambaga bwo gukaraba intoki bwabagezeho.

Agira ati “Ntako bisa kuba tumaze gutora umuco wo gukaraba intoki, no mu ngo iwacu twarabitojwe ndetse no mu Murenge wa Rugengabari aho ntuye iyo serivise yagezeyo. Ebola turayirwanya ntayo dushaka mu Rwanda rwacu. Nitsindwe mu izina rya Yesu”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, buvuga ko gutoza abaturage isuku ari gahunda y’ubukangurambaga akarere kamazemo iminsi gatangije mu Mirenge yose igize ako karere, nk’uko bivugwa na Uwamariya Marie Claire, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buri gushyira imbaraga muri gahunda y’isuku n’isukura. Ikimenyetso mwabonye hano ku biro by’akarere ka Musanze no mu bindi bigo aho twasabye umuntu wese ugana akarere aza kwaka serivise kubanza gukaraba intoki akoresheje amazi meza n’isabune, ni ubukangurambaga bwo kugira ngo twereke abaturage ko aho umuntu wese ajya, agomba gufata umuco wo gukaraba intoki mu gukumira indwara ya Ebola ariko kandi no kugira isuku ihoraho”.

Nubwo hari ibigo binyuranye mu karere ka Musanze byitabiriye iyo gahunda yo gusaba abaturage kubanza gukaraba mu gihe bagiye gusaba serivise, hari aho iyo gahunda itaragera.

Uwo muyobozi avuga ko ubukangurambaga bukomeje kugira ngo iyo gahunda igere hose.

Ati “Turacyari muri gahunda y’ubukangurambaga ariko kandi ibindi bigo bitaritabira iyo gahunda, uyu niwo mwanya wo kubyumva.Ubu twatangiye n’ubugenzuzi bwo kureba ko iyo gahunda iri gushyirwa mu bikorwa. Ubugenzuzi ni burangira, hari amabwiriza yemejwe n’Inama Njyanama y’akarere arimo n’ibihano, azatangira gushyirwa mu bikorwa”.

Gukaraba intoki no kwirinda guhana ibiganza, ni bimwe mu bikubiye mu nama abaturage bagirwa na Minisiteri y’Ubuzima, mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Ebola kiri mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo kigera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka