Abafite ubumuga bwo kutabona babana bate n’ibibakikije?

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko umuntu 1/1000 atabona naho 1% akaba abona nabi. Ubumuga bwo kutabona burimo ibyiciro bitewe n’urwego bugezeho. Hari abatabona burundu, ababona gahoro, ababona kure ntibabone hafi n’ababona hafi ntibabone ibiri kure.

Abantu babona bibaza byinshi ku bantu batabona burundu. Mu byo bibaza harimo uko babona ibibakikije, niba hari ikintu na kimwe bareba, niba se babona umwijima w’icuraburindi gusa. Muri iyi nkuru bimwe muri ibyo bibazo birabonerwa ibisubizo.

Tubanze dusobanukirwe n’igitera ubuhumyi

Ubuhumyi bushobora kuvukanwa, guhererekanywa mu muryango (Hérédité), hari n’ubuterwa n’indwara zitandukanye nka diyabete, mugiga, iseru, inzoka n’izindi. Hari n’ubuturuka ku mpanuka ndetse n’intambara.

Ubusanzwe, amaso ni yo adufasha kumenya ibintu bidukikije. Bityo rero, iyo umuntu atakibona ahita atangira gukoresha ibindi byumviro, harimo guhumurirwa, kumva, gukorakora no kuryoherwa.

Kigali Today yaganiriye na Ingabire Severin, ufite ubumuga bwo kutabona, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mateka n’uburezi, anabarizwa muri komite nyobozi y’Ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB).

Arasobanura neza uburyo babona ibibakikije

Agira ati: “Kutabona ntabwo bivuze ko umuntu adatekereza cyangwa ko ubwonko budakora. Umuntu ayoborwa n’ibintu bibiri harimo ubwonko n’umutimanama. Ibyo byombi biha umuntu ishusho y’ikintu kiri imbere ye, inyuma, iburyo cyangwa ibumoso y’aho ahagaze. Icyo umuntu arebesha imboni, utabona we ashobora kutakibona ariko kwiyumvisha neza ishusho icyo kintu gifite bimubamo cyane cyane bigahuzwa n’ibyo bavuga ngo iyo urugingo rumwe ruhagaze urundi rukora inshuro eshatu rwa rundi rwakoraga. Urugero njyewe nshobora kumenya ko imvura igiye kugwa kandi ntarebye mu kirere kubera ko hari impinduka ziba mu mubiri wanjye, yaba kuzamuka kw’igipimo cy’ubushyuhe ndetse n’amaso yanjye nkumva yatangiye kuremera. Icyo gihe mpita menya ko imvura igiye kugwa kandi koko bikaba byo.”

Ibi kandi tubisanga ku rubuga rwa internet rw’ikinyamakuru cya siyansi atlantico.fr aho kivuga ko ubwonko bufite ubushobozi bwo guhindura imikorere bitewe n’ikibazo buhuye na cyo.

Gikomeza kigira kiti “Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko iyo bimwe mu byumviro bidakora, ubwonko bushobora kwirwanaho, bukongera imbaraga z’ibindi byumviro, ari na byo biba ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona.”

Izi ni zimwe mu ngero zibisobanura

Kumva: Ubwonko bushobora kwishushanyiriza ifoto y’umuntu bukurikije uko agenda cyangwa uko avuga. Abantu batabona barumva cyane ku buryo bashobora kumenya ibintu biri hafi yabo, urugero nk’icyerekezo cy’ibinyabiziga, uko icyumba kingana n’aho ibintu biteje akaga biherereye.

Guhumurirwa: Guhumurirwa na byo bishobora gutuma umuntu atahura ibindi bintu. Urugero, iyo umuntu utabona agenda mu muhanda, ashobora kumva impumuro gusa agatahura ahari resitora, isoko n’ibindi. Iyo mpumuro si yo yonyine ituma amenya ibintu, kuko iza yiyongera ku bintu aba asanzwe azi bitewe n’amajwi yabyo n’ibyo amenya bitewe n’uko abikozeho.

Uyu n'ubwo afite ubumuga bwo kutabona, ntibimubuza kwifashisha ikoranabuhanga akabikuza amafaranga ku cyuma
Uyu n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona, ntibimubuza kwifashisha ikoranabuhanga akabikuza amafaranga ku cyuma
Aha yari abikuje ku cyuma (ATM) ibihumbi icumi by'Amafaranga y'u Rwanda
Aha yari abikuje ku cyuma (ATM) ibihumbi icumi by’Amafaranga y’u Rwanda

Gukorakora: Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru atlantico.fr yagize ati “Intoki zanjye ni zo maso yanjye.”

Iyo akoresha inkoni y’abatabona, intoki zimufasha kureba ahantu harehare kurushaho.

Undi na we wavutse atabona agatozwa gukoresha iyo nkoni akiri muto, agira ati “Ibindi byumviro n’ubwonko bimfasha kumenya aho ndi, inkoni yanjye na yo ikamfasha kumenya ibiri mu nzira nyuramo.”

Gukorakora, na none ni byo bituma abantu batabona basoma inyandiko zabagenewe.

Ibi na none byagarutsweho binashimangirwa na Ingabire, asobanura uko abasha kumenya abantu.

Agira ati:”Umuntu utabona abasha gutandukanya abantu mu buryo bwo kumva impumuro yabo, kumva intambuko y’ibirenge byabo, wakandagira akamemya ati uwo ni kanaka ugiye cyangwa uje. Kumva amajwi yabo byo ni ibisanzwe, ariko noneho hiyongeraho gukora ku muntu ukamenya uwo ari we kubera ko uba waramumenyereye.”

Abatabona bahura n’imbogamizi mu buryo babana n’ibibakikije zituruka ku myumvire y’abo babana na bo mu buzima bwa buri munsi. Ingabire avuga ko ibibakomerera cyane ari ukuba abo babana na bo babatekerereza, urugero nko kuba wamugurira umwenda cyangwa inkweto bitandukanye n’ibyo we yifuzaga, kumugaburira ifunguro ritandukanye n’iryo yagusabye, n’ibindi.

Mu bindi bibabangamira yavuze ikijyanye n’uburyo abo babana babika ibikoresho byo mu rugo. Atanga inama y’uko umuntu ubana n’utabona yajya amuha uburenganzira bwo kubika ibikoresho byo mu rugo no kwirinda kubyimura mu mwanya bimenyerewemo kugira ngo afashe utabona kubigeraho mu buryo bumworoheye no kumurinda impanuka zaturuka ku bitabitse neza byateza akaga.

Aha yatanze urugero rw’ibirahure cyangwa ibindi bintu bimeneka, kwandarika isuka n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka