Abafite ubumuga bukomatanyije bifuza icyiciro cyihariye bagaragarizamo ibibazo bibugarije

Mu Rwanda hari abantu bafite ubumuga butandukanye, bwaba ubw’ingingo, kutabona, kutumva, kutavuga, ariko hakaba n’icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije, nk’umuntu utabona, utumva ntanavuge, bakaba bugarijwe n’ibibazo byinshi bifuza ko byagaragazwa.

Ubusanzwe hari ibyiciro byari byarashyizweho by’abafite ubumuga hakurikijwe uburemere bwabwo, ariko icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije ntikigaragara, ari yo mpamvu bifuza ko na cyo cyashyirwaho.

Perezida w’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona (ROPDB), Furaha Jean Marie, agaruka ku bibazo byugarije abafite ubwo bumuga n’impamvu bifuza ko hajyaho icyiciro cyabo cyihariye, ibyo byose akabisobanura akoresheje amarenga yo mu ntoki asemurwa n’ubizobereyemo.

Furaha Jean Marie (umugabo), arasobanurirwa ibivugwa hifashishijwe amarenga yo mu ntoki
Furaha Jean Marie (umugabo), arasobanurirwa ibivugwa hifashishijwe amarenga yo mu ntoki

Agira ati “Kuva kera abantu bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona ntibigeze bahabwa agaciro, abana ntibige kuko nta mashuri ahari mu Rwanda bakwigamo. Ikindi kibazo gikomeye, ntabwo tuganira n’imiryango yacu kuko bataba bazi amarenga yo mu biganza ndetse ntitubasha kwigenza tutarandaswe, ugasanga umuntu ahora aryamye mu rugo”.

Ati “Ikibazo kinini kiri ku bana bavukanye ubwo bumuga kuko akeshi bagira n’ikibazo cyo mu mutwe, biba bisaba ko bakurikiranwa cyane kugira ngo ubwenge bwabo bukore, gusa biragoye. Twifuza rero icyiciro cyihariye cy’abafite ubwo bumuga kugira ngo haboneke inzira yo gukora ubuvugizi, bityo ibibazo byacu bizajye byumvikana byihuse hashakwe ibisubizo”.

Mu bindi bibazo bafite ngo ni uko urwaye bitamenyekana ndetse n’iyo agiye kwa muganga bigorana kumuvura kubera ikibazo cy’ururimi. Abo bantu kenshi ngo bakingiranwa mu nzu iyo abandi bagiye mu mirimo bikabatera ubundi burwayi, guhora mu bukene bukabije ndetse no guhezwa.

Undi ufite ubumuga bukomatanyije, Uwizeyimana Naomi, mu ijwi ry’umusemuzi we avuga ko yahumye ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yari asanzwe atumva atavuga, bituma ahagarika kwiga.

Ati “Mbere narageragezaga nkiga neza ariko bigeze muri 2009 ntangira kugenda ntakaza kubona buhoro buhoro, ntekereza ko ari ikibazo cyo mu muryango kuko mfite abandi bavandimwe bafite ubwo bumuga. Ngeze mu wa gatandatu w’abanza nahise mpuma burundu ubwo kwiga biba biragahaze, gusa haje umuryango urampugura mbasha kugira ibyo nakwikorera”.

Uwo mukobwa akomeza avuga ko we yagize amahirwe abona ubufasha arajijuka, gusa na we yemeza ko hari abandi bafite ubwo bumuga babayeho nabi, akifuza ko imiryango yabo yafashwa guhindura imyumvire, bakabagaragaza na bo bagafashwa.

Hon Musolini Eugène uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko ari ngombwa ko ufite ubumuga wese agira ikiciro abarizwamo kuko bimugirira akamaro.

Hon Musolini Eugène uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko
Hon Musolini Eugène uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko

Ati “Nk’uko buri Munyarwanda afite icyiciro cy’ubudehe abarizwamo, ni ngombwa ko n’abafite ubumuga bose bagira ibyiciro by’ubumuga babarizwamo bitewe n’uburemere bwabwo. Ibyo bifasha Leta kubashyira mu igenamigambi rizatuma bagenerwa ibibakwiriye bigenwa n’amategeko, ni ugukora ubuvugizi rero buri wese akabona icyiciro kijyanye n’ubumuga bwe”.

Akangurira kandi ababyeyi bafite abana bafite ubumuga butandukanye, yo kutabakingirana ahubwo babagaragaze bityo bafashwe kuko n’abafite ubumuga hari ibyo bashoboye bakora, bagaterwa inkunga bakiteza imbere.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abafite ubumuga bukomatanyije 167 bamaze kumenyekana, ariko hari abandi benshi batarabarurwa, gusa ngo mu ibarura ry’abaturage riteganywa muri 2022, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kizagaragaza imibare ya nyayo y’abafite ubumuga mu byiciro bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kugaragaza ubumuga bwacu no kudushyira mu byiciro ibyo gusa se bimaze iki? Tumaze imyaka myinshi tubaruwe baduha n’amakarita ariko nta bundi bufasha, buri wese yirwariza bisanzwe byo gupagasa nk’abandi bose. Ntacyo mwatumariye kabisa knd turashoboye. Nkanjye sinumva. Ariko mfite certificates za ICT hano zirarunze, mfite iyo kudoda nzi n’indi myuga itandukanye mbese mu mutwe ndasobanutse rwose. Ariko nta kazi! Ibyo bimaze iki ko batanadufasha nibura kubona inguzanyo muri banks?

Natal yanditse ku itariki ya: 27-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka