Abafite ubumuga binubira ko abatanga serivisi badaha agaciro amakarita abaranga

Abafite ubumuga butandukanye binubira ko iyo bagiye gusaba serivisi runaka bitwaje amakarita aranga ibyiciro by’ubumuga bafite, batakirwa uko bikwiye kuko benshi batazi agaciro k’ayo makarita.

Abafite ubumuga bifuza ko itegeko ribarengera ryahugurirwa abatanga serivisi
Abafite ubumuga bifuza ko itegeko ribarengera ryahugurirwa abatanga serivisi

Benshi mu bafite ubumuga bahawe amakarita agaragaza uburemere bw’ubumuga bafite mu rwego rwo kuborohereza kubona serivisi mbere y’abandi iyo bagiye kuyisaba ahantu hatandukanye, cyane cyane kwa muganga, gusa ngo babona ntacyo abafasha kuko abatayazi ari bo benshi mu batanga serivisi.

Musabwasoni Brigitte ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko serivisi zo kwa muganga ari zo zikunze kumugora kuko badaha agaciro ikarita iranga ubumuga bwe.

Ati “Ugera kwa muganga bigoranye ntibahite bagutambutsa ngo wakirwe mbere uze kubona n’uko utaha hakibona ariko ntibikunde hakaba n’ubwo ugenda utavuwe bikagusaba kugaruka, ibyuma wambaye bikakurya kubera ingendo nyinshi. Ni ikibazo twifuza ko ababishinzwe badukemurira”.

Arongera ati “Amakarita twahawe yagombye kudufasha ni icyitiriro, benshi mu batanga serivisi ntibayazi ndetse no muri twe ntidusobanukiwe ibyayo. Tubona abayobozi cyane cyane mu nzego z’ibanze, abakuriye amavuriro n’abandi bagombye guhugurwa bakamenya akamaro kayo”.

Nuwayo Marie wo mu karere ka Bugesera ufite umwana ufite ubumuga bw’ingingo, na we ahamya ko bagihura n’imbogamizi.

Mushimiyimana Gaudence, umuyobozi nshingwabikorwa wa UNABU
Mushimiyimana Gaudence, umuyobozi nshingwabikorwa wa UNABU

Ati “Mperutse kujya ku kagari gufata mituweri nitwaje ya karita kuko icyiciro cy’ubumuga umwana arimo kimwemerera guhabwa mituweri, umuyobozi w’akagari ntiyabyitaho. Namweretse ikarita ahita ambwira ngo jyewe icyo ngenderaho ni ibyiciro by’ubudehe na ho iby’ayo makarita ntibindeba, biratubangamiye”.

Ibyo bibazo byagaragarijwe mu biganiro bigize iminsi bikorwa n’Umuryango nyarwanda w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga (UNABU), aho bibanda ku kugaragaza imbogamizi bagihura na zo n’icyakorwa ngo zibonerwe umuti.

Mushimiyimana Gaudence, umuyobozi nshingwabikorwa w’uwo muryango, avuga ko ikibazo gikomeye ari uko hari abayobozi batazi gutandukanya ibyiciro by’abafite ubumuga n’ibyiciro by’ubudehe.

Ati “Imbogamizi zikomeye ziri mu rwego rw’ubuzima, aho iteka rya Minisitiri rigena ko abafite ubumuga bahabwa mituweri hagendewe ku byiciro by’ubumuga bafite ndetse batanatonda umurongo kwa muganga ariko ugasanga abarishyira mu bikorwa batarizi”.

Ati “Dufite abagore n’abakobwa benshi bafite ubumuga buri hagati ya 50-100% batahawe mituweri kuko batari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko bafite amakarita abibemerera ntiyitabweho. Iryo gongana ry’ibyiciro by’ubudehe n’iby’ubumuga ni ryo turimo kugaragariza abo bireba”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi. Ndayambaje Felix, na we ahamya ko hari benshi mu bakozi batazi itegeko rirengera abafite ubumuga ariko ko bagiye kubyitaho.

Ati “Nk’inzego z’ibanze twabonye ko hari ibyo tutanozaga kuko muri twe hari benshi batari bazi iryo tegeko. Nko guhuza serivisi abafite ubumuga basaba n’ibyiciro by’ubudehe byagoranaga ariko ubu turabihugukiwe, tugiye kunoza uburyo bakirwa ndetse n’iryo tegeko risobanuriwe ababakira bityo rikurikizwe”.

Itegeko rirengera abafite ubumuga ryashyizweho muri 2007, nyuma habayeho igikorwa cyo gushyira mu byiciro abafite ubumuga bitewe n’uburemere bwabwo, ubu bakaba bari mu byiciro bitanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka