Abafite ubumuga bagaragaje uburyo kubona akazi byababereye ihurizo

Urubyiruko rufite ubumuga bunyuranye cyane cyane abafite ubwo kutabona n’ubwo kutumva bagira ikibazo cyo kutamenya amakuru y’ahari akazi bityo ntibajye kugahatanira.

Abafite ubumuga bavuga ko hari aho bagihezwa mu gushaka akazi
Abafite ubumuga bavuga ko hari aho bagihezwa mu gushaka akazi

Byatangajwe n’abayobozi b’umuryango "UwezoYouth Empowerment" na bamwe mu rubyiruko rufite ubumuga, ubwo bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, ku wa gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2017.

Uyo muryango washinzwe muri 2013, ufite intego yo gufasha urubyiruko rufite ubumuga kubona uko rwiga no kubona akazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo muryango, Vuningabo Emile avuga ko kutamenya amakuru bikunze kubera imbogamizi urwo rubyiruko.

Agira ati “Amatangazo y’akazi akunze kunyura mu bitangazamakuru byandika no kuri televiziyo, utabona ntazabasha kubisoma. Ayandi anyuzwa kuri maradiyo, abatumva ntihagire icyo bamenya, ni imbogamizi ikomeye kuko n’abize batamenya aho akazi kari.”

Akomeza avuga ko ibyo bituma n’umenye aho akazi kari abikuye ku bandi bimugeraho bitinze bityo kubona ibyangombwa bisabwa bikamugora kubibona kubera imiterere y’umubiri we agakererwa.

Umuhoza Anita, ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko no kugera ahasabirwa akazi cyangwa gakorerwa bikigoye.

Agira ati “Hari aho ugera ugasanga inyubako ntizigira inzira yahariwe abafite ubumuga, bikakugora kubona icyo ushaka. Nk’aho uhabonye n’akazi ntiwabasha kugakora, bagahita bagusimbuza udafite ubumuga, umuntu agahora mu bukene.”

Yongeraho ko no kubona inguzanyo muri banki ngo bikorere bigorana kuko akenshi nta ngwate baba bafite.

Honorine Tuyishimire ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, we agaragaza uburyo bashobora kumwima akazi kubera uko areshya kandi wenda yatsinze ikizamini.

Agira ati “Nkatwe dufite ubu bumuga, ukora ikizamini cy’akazi cyanditse ukagitsinda ariko wagera kuri ‘interview’ ikibazo kikavuka kuko bakubonye. Umukoresha avuga ko byamusaba gushaka ibikoresho byihariye, agahitamo kukureka.”

Abafite ubumuga bavuga ko hari aho bagihezwa mu gushaka akazi
Abafite ubumuga bavuga ko hari aho bagihezwa mu gushaka akazi

Umuyobozi wa UwezoYouth Empowerment, Omar Bahati na we ufite ubumuga bwo kutabona, asaba abatanga akazi guhindura imyumvire.

Ati “Kugira ubumuga ntibivuze kubura ubushobozi. Hari abafite ubumuga bize baraminuza, abatanga akazi bajye babareka bakore ibizamini nibatsinda bakabahe nk’abandi, ntibumve ko ari ukubagirira impuhwe, bizatuma na bo barushaho kwigirira icyizere.”

Ubushakashatsi Uwezo yakoze mu mujyi wa Kigali muri 2015, bwerekanye ko 71% by’abajene bafite ubumuga batagira akazi kandi benshi mu bagafite kakaba ari akazi kadahoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka