Ababyeyi baracyafite uruhare runini mu gutuma ubwandu bwa Sida butagabanuka - Mme Jeannette Kagame

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame avuga ko impamvu imibare ya 3% by’Abaturarwanda bafite ubwandu bwa SIDA itagabanuka harimo n’ababyeyi batabwiza abana babo ukuri ku mpamvu bafata imiti igabanya ubukana.

Madame Jeanette Kagame asanga ababyeyi bakwiye kureka guhisha abana babo uko bahagaze
Madame Jeanette Kagame asanga ababyeyi bakwiye kureka guhisha abana babo uko bahagaze

Avuga ko kimwe mu bituma iyo mibare itagabanuka, ari akato gahabwa abana bafite ubwandu bwa SIDA, kudafata imiti ndetse no kuba ababyeyi batabwiza abana ukuri ku mpamvu bafata imiti igabanya ubukana.

Mme Jeannette Kagame yibutsa Abanyarwanda gahunda Abagore b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika biyemeje, yo kurwanya kwanduza agakoko gatera SIDA abana mu gihe cyo kuvuka.

Umuryango uhuza Abagore b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika (OAFLA) wiyemeje gukora ubukangurambaga kugira ngo umwaka wa 2030 uzagere nta mwana n’umwe wanduzwa virusi itera SIDA na nyina mu gihe cyo kuvuka.

Mme Jeannette Kagame yaganirije urubyiruko rutuye muri Kigali, aho ubwandu bw'agakoko gatera SIDA bufite ubukana burenze ahandi hose mu gihugu
Mme Jeannette Kagame yaganirije urubyiruko rutuye muri Kigali, aho ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bufite ubukana burenze ahandi hose mu gihugu

Madamu Jeannette Kagame yasobanuriye abibaza impamvu hari abana bacyanduzwa SIDA, avuga ko biterwa n’uko ababyeyi batwite batipimisha hakiri kare ndetse abana bafite ubwandu bwa SIDA bakaba bahabwa akato.

Yagize ati "Twasanze bafite ikibazo cyo guhabwa akato mu miryango ndetse n’aho biga, ku buryo batangira gutinya kunywa imiti, hakaba n’ababyeyi batababwiza ukuri ku mpamvu bafata iyo miti."

Ubukangurambaga bwa Imbuto Foundation bwo gukumira kwanduza abana mu gihe cyo kuvuka
Ubukangurambaga bwa Imbuto Foundation bwo gukumira kwanduza abana mu gihe cyo kuvuka

Mme Jeannette Kagame asaba abajyanama b’ubuzima kongera imbaraga mu kwigisha ababyeyi batwite kwitabira kwipimisha hakiri kare, ndetse no gufasha abana bafite ubwandu bwa SIDA kutiheba. 

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), ivuga ko ibigo nderabuzima hafi ya byose mu Rwanda bifite imiti igabanya ubukana, ndetse n’uburyo bwo gufasha ababyeyi batwite kwirinda kwanduza abana mu gihe cyo kubyara.

Urubyiruko rwaganirijwe ku bijyanye n'ubwandu n'uko babwirinda
Urubyiruko rwaganirijwe ku bijyanye n’ubwandu n’uko babwirinda

MINISANTE ngo ishimishijwe n’uko kuva mu mwaka wa 2011 ubwo Madamu Jeannette Kagame yatangizaga ubukangurambaga kugeza ubu, kwanduza abana agakoko gatera SIDA mu gihe cyo kuvuka ngo byagabanutse ku rugero rwa 1.5%.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mme Rwakazina Marie-Chantal avuga ko bitewe n’uko ubwandu bwa SIDA ari 6.3% by’abatuye uyu mujyi, ari naho hari abana bavuka bakanduzwa SIDA kurusha ahandi mu gihugu.

Icyo gikorwa cyabereye muri Stade nto y'i Remera
Icyo gikorwa cyabereye muri Stade nto y’i Remera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka