Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) hamwe n’indi miryango irengera ubuzima ku isi, bari mu bukangurambaga buzamara icyumwereru kuva ku itariki 17-23 Gicurasi 2021, bugamije kurwanya impanuka zibera mu mihanda.
Kwambara isutiye ku mukobwa w’umwangavu ni ingingo itavugwaho rumwe n’ababyeyi. Nawe waba wibaza niba bikenewe cyangwa bidakenewe.
Hari abavuga ko iyo bagiye guhaha inyama bagasanga nta nyama z’umwijima zihari, bahita bazihorera kuko ngo nta zindi zibaryohera nk’inyama z’umwijima, uretse ko hari n’abavuga ko bumva zibamerera nk’ibintu bidafite icyanga, ku buryo batanazihaha cyangwa se ngo baziteke mu ngo zabo.
Ayingeneye Léonie utuye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arishimira ko akiriho nyuma y’uko yari yarihebye abona ko nta gihe asigaje ku isi.
Hashize iminsi havugwa amakuru adafitiwe gihamya, avuga ko urukingo rwa Covid19 ruri gutangwa mu Rwanda rutizewe, ari nayo Mpamvu abantu bari kuruhabwa, basabwa kubanza gusinya ko bagiye gukingirwa ku bushake bwabo.
Ibitunguru ni ikiribwa kiryoha, gihugumura neza, kitagira ibinure bibi byatera ingaruka ku muntu ubirya, kandi ibitunguru bigira ibyiza bizana mu mubiri.
Kigali Today yagiranye ikiganiro na Jean Michel Iyamuremye, Umuganga akaba n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe muri Centre Psychotherapeutique Icyizere ihereye mu Kagari ka Niboye, Akarere ka Kicukiro.
Abahanga mu buvuzi bw’amenyo no mu ndwara zo mu kanwa bemeza ko ku mezi atatu uruhinja rwagombye gutangira gukorerwa isuku yo mu kanwa nubwo nta menyo ruba ruramera, kuko hari utwanda amashereka asigamo.
Hirya no hino mu Karere ka Musanze, cyane cyane mu mirenge y’icyaro haracyagaragara indwara ziterwa n’umwanda n’imirire mibi, hakaba abaturage bavuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buba bushaka guhisha icyo kibazo, bityo ntikigaragazwe ngo gishakirwe umuti.
Hari abafite ubumuga bavuga ko hari igihe bagaragariza inzego zibishinzwe ibibazo bahura na byo, bikanafatirwa imyanzuro, ariko bagategereza ko bikemurwa amaso agahera mu kirere.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yatangaje ko ikeneye ubufatanye bw’inzego zose bireba kugira ngo serivisi zo kuboneza urubyaro no kumenya ubuzima bw’imyororokere zigere ku baturage bose harimo n’abangavu.
Mu Rwanda hari abantu bafite ubumuga butandukanye, bwaba ubw’ingingo, kutabona, kutumva, kutavuga, ariko hakaba n’icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije, nk’umuntu utabona, utumva ntanavuge, bakaba bugarijwe n’ibibazo byinshi bifuza ko byagaragazwa.
Mu gihe ingamba zo kwirinda COVID-19 zahagaritse imikorere y’ibigo bimwe na bimwe birimo n’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs), hatangiye kwigwa uburyo izo ngo zakongera gufungura mu gihugu hose.
Umukozi ushizwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) Joel Serucaca avuga ko kuba abagabo badakunze kwitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro bwo kwifungisha burundu biterwa no kutagira amakuru kimwe no kuba ubu buryo ari ubwa burundu adashobora kubuhagarika igihe ashakiye kubuvamo.
Amapera ni imbuto ziboneka mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi zigakundwa cyane cyane n’abana, ariko ibyiza by’amapera ntibigarukira ku mbuto gusa, ahubwo abahanga batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko ibibabi by’amapera ndetse n’igishishwa cy’igiti cy’ipera bigira akamaro gakomeye mu gukemura ibibazo by’ubuzima (...)
Amazi yitwa ‘Amakera’ aboneka mu Karere ka Musanze byakomeje kugaragara ko akunzwe cyane n’imbaga y’abaturage iza kuyanywa, akomeje gutera impungenge z’uburyo ashobora gutera indwara zinyuranye zituruka ku mwanda.
Kuva aho Covid-19 yadukiye ku isi mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, ntabwo kubyara cyangwa se kuvuka byahagaze. Ababyeyi barabyaye kandi basabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Mu ngamba basabwa kubahiriza harimo n’iyo kwambara agapfukamunwa. Ese iyi ngamba yoroheye ababyeyi cyangwa yarabagoye?
Hari abantu bavuga ko bakunda ubunyobwa ariko bakabutinyira ko bugira amavuta menshi, bityo bukaba bwatera indwara zitandukanye ziterwa no kurya amavuta menshi, nyamara abahanga mu buzima bw’abantu, bavuga ko ubunyobwa ari bwiza cyane cyane ku buzima bw’umutima.
Umubyeyi witwa Kwizera wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko ahohoterwa n’umugabo we kuva muri 2012, biturutse ku kuba umugabo yarafunguwe agasanga umugore we yaranduye Sida.
Imbuto z’igiti cya Moringa zikize cyane kuri vitamine C, ni cyo gituma izo mbuto ari nziza mu kongerera umubiri ubudahangarwa nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.moringasiam.com.
Abashakashatsi mu bijyanye n’indwara bavuga ko gukoresha imibavu yo guhumuza mu kwaha izwi nka (deodorant) irimo ibyo bita ‘sel d’alminum’, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.
Kunywa amazi ni ikintu abantu bamwe bavuga ko cyoroshye, hakaba n’ubwo bagereranya ikintu cyoroshye no kunywa amazi, umuntu akaba yavuga ati “ibyo byoroshye nko kunywa amazi”, ariko hari n’abandi bavuga ko kunywa amazi ari kimwe mu bintu bibagora, bagahitamo kuyanywa ari uko bayavanze n’ibindi binyobwa nk’umutobe w’imbuto (...)
Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, batangije ubufatanye bugamije kuzamura itangwa ry’amaraso mu Rwanda.
Benshi mu babyeyi babyaye bavuga ko uburibwe bagira mu gihe bagiye kubyara (ibise), ari ikintu kibabaza cyane ku buryo bigoye kubisobanura. Ibise by’abagore, bishobora kwihuta umugore akabyara vuba, ariko hari n’ibitinda ku buryo umugore ashobora kumara amasaha asaga 24 aribwa.
Hari abantu bashakira ubwiza bw’uruhu mu mavuta yo kwisiga, cyane cyane abagore n’abakobwa, ibi ugasanga bishobora kugira ingaruka bitewe n’ibyo ayo mavuta akozemo, ndetse bikanagira ingaruka no ku bukungu.
Ubwo Covid-19 yageraga muri Kenya yagendanye no kwiyongera gukomeye kw’imibare y’abasambanyijwe. Amakuru atangwa na Leta ya Kenya avuga ko ukwezi kumwe gusa nyuma y’uko Covid-19 ihagera, habarurwaga abakoze ibyaha byo gusambanya abakobwa biyongereyeho 42%.
Uruboga rwitwa Okra mu Cyongereza cyangwa Gombo mu Gifaransa ntirumenyerewe cyane mu Rwanda, ariko rumaze igihe rutangiye kugaragara ku masoko amwe n’amwe cyane cyane ayo mu Mijyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens arasaba abagore n’abakobwa kutishora mu mibonano mpuzabitsina bitwaje ko hari itegeko ribemerera gukuramo inda.
Abakora uburaya bo mu Karere ka Rulindo, baratangaza ko gusobanukirwa icyo amategeko ateganya ku gukuramo inda, byatumye bafata umwanzuro wo kutazongera kuzikuramo mu buryo bwa magendu, dore ko byanabagiragaho ingaruka zirimo ubumuga, urupfu cyangwa indwara zidakira.
Nyuma y’uko ku cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, abantu bakomorewe kongera gusengera mu nsengero, abayoboke b’amadini bavuga ko bashimishijwe no kongera guteranira mu isengesho rusange.