Rusizi: Hoteri ebyiri zafunzwe kubera isuku nke

Hotel du Lac na Hotel Ten to Ten na Restaurant la Gastronome byafunzwe na komisiyo y’akarere ka Rusizi ishinzwe kugenzura isuku tariki 28/11/2012 kubera bafite umwanda ukabije bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Uretse ahafunzwe, abandi bahawe ibyumweru bibiri ngo batunganye isuku yabo kandi nibatabikora nabo bagafungirwa. Abihanangirijwe barimo aho bita ku bagore beza, Peace Guest house n’amaresitora.

Hotel du Lac yafunzwe kubera umwanda.
Hotel du Lac yafunzwe kubera umwanda.

Bamwe mu bafungiwe ibikorwa byabo batangaza ko bari bikosoye ariko ngo kuba hariho ibindi banenzwe bagiye kwikubita agashyi kuburyo mu minsi micye bazaba bakoze ibyo basabwa.

Zimwe muri za hoteli zasuwe kuwa 28/11/2012 ni Ten to ten, Peace Guest House, Hotel des Chutes, Bar Resto La Gastronome, New Land, Hotel du Lac, Motel Rubavu n’izindi.

Ten to Ten nayo yafunzwe.
Ten to Ten nayo yafunzwe.

Hashize amezi atatu komisiyo y’akarere ka Rusizi ishinzwe kugenzura isuku yihanangiriza amahoteri yo mu karere ka Rusizi kugira isuku.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka