Ruhango: Umuganga afunzwe akekwaho gusambanya umurwayi

Hagenimana Aimable w’imyaka 34 ukorera ku kigo nderabuzima cya Kigoma kiri mu karere ka Ruhango ari mu maboko ya polisi akekwaho gusambanya umurwayi w’imyaka 27 yarimo kuvura tariki 02/07/2012 mu gihe cya saa yine z’amanywa.

Ubwo uwo murwayi twahisemo kwita Mariya (kubera impamvu z’umutekano we) yari aje kuri iki kigo nderabuzima aje muri serivise zijyanye no kuringaniza urubyaro, Hagenimana yamweretse aho ajya gufata ibinini ariko amubwira ko ahita agaruka akamutera urushinge.

Mariya yaragiye afata ibinini arangije agaruka mu biro bya Hagenimana kwiteza urushinge. Ahageze Hagenimana yaramubwiye ngo nagarame, Mariya aramubaza ati “ none se urantera urushinge ngaramye” umuganga amubwira ko ariko bigomba kugenda biza kurangira Hagenimana amusambanyije ku ngufu.

Mariya yaragiye atekerereza undi muganga ibimubayeho. Umuganga yabiganiriye yahise amugira inama yo guhamagara polisi ikamuta muri yombi. Polisi yaraje ifata Hagenimana ijya kumufungira kuri statiyo ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, hanyuma Mariya ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi.

Abazi uyu muganga bavuga ko atari ubwa mbere akora amarorerwa nkaya, kuko yazanywe muri iki kigo nderabuzima cya Kigoma avuye mu bitaro bya Gitwe nabwo akekwaho gusambanya abarwayi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Nigute wafata umugore kungufu kwa muganga mukarinda murangiza igikorwa ntamuntu ubimenye?
Here gushaka gusebya mugana.

Muhoozi Jack Wilson yanditse ku itariki ya: 10-02-2018  →  Musubize

Uyumugore.nareke.imitwe.ntamuntu wafata undi.kwamuganga.kuko.abantu.baba.ari.urujya.nuruza.iyo.azagufatwa.kungufu.abayaratatse.abantu.bakamutabara.nahubundi.nimutabare.uwo.muganga.mumurenganure.yararenganye.pe!.nahubundi.niba.uwo.mugore.yaramukunye.owo.muganga.akamwanga.ntiya.bimuhora.yasanze.yaramaze.gukunda.undi.niyihangane.azashake.abandi..areke.kumubeshyera.koko.uwomuganga.ndamuzi.twariganye.mbere.yuko.jya.muri.afurika.yepfo.uwo.muganga.ninyangamugayo.ni.mumu.murenganure.

Murengerantwali felicien yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

rwose uwo muganga baramupangiye, kuko kwa muganga basanze ali ukubeshya, uwo mugore ahubwo yagombye gukurikiranwa kuko yaramusebeje cyane bigera no kuri Interineti koko.
ahubwo uwanditse iyi nkuru nawe abaye professional yayinyomoza

yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

Abantu bakizwe kuko yesu agiye kuza ibi nibyerekana iminsi yanyuma haruyumugabo hari numugore bose nibamwe gusabamaramaze

yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

Le 6/7/2012
Uyu munyamakuru ajye atangaza inkuru yahagazeho kuko aimable atavuye mu bitaro bya Gitwe ku mpamvu zo gusambanya abarwayi.Birababaje cyane kuko yagombaga kubanza kubaza uko yavuye i Gitwe mbere yo kubisohora.
Uriya mugore nareke kwandagaza Aimable ko yamufashe ku ngufu kuko yagombaga gutaka agatabarwa cyane ko hari ku manywa y ihangu hari urujya nuruza rwabarwayi.

dady yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

uyu mugore nareke kubeshya,icyakora birashobokako uyu mugabo ari indaya ariko uyu mugore barongoye yinumiye yamara kurangiza akihangana numugabo akarangiza,hanyuma akomboka akajya kubiganiriza mugenzi we umuntu yamwizera ate?ahubwo umugabo we nawe abe maso,gusa police igenzure neza ntabwo ari ingufu barumvikanye.

mukanguke yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

bayobozi hakorwe iperereza rihagije muri iyiminsi hadutse amaturufu menshi yo kurisha ng umuntu acishe undi umutwe bimworoheye ubundi umuntu w imyaka 27 arafatwa kwa muganga murujya n uruza rw abantu ntatake ngo atabarwe kuko ni mudashishoza ubutaha nimwe kandi byose n amafaranga ari gushakishwa no muburyo budakwiriye bagabo bo mubiro ndavuga ahantu hose ushobora kwakir umuntu ari ngombwa ko ufunga urugi azajya ataka police ize igutware .mushishoze kabisa.

bobo yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

Uwomugore yaramwemereye nyuma azagukeka kobamubonye azakubitangaza.Nanjye mfite umugore umezenkuwo

yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

Uwomugore yaramwemereye nyuma azagukeka kobamubonye azakubitangaza.Nanjye mfite umugore umezenkuwo

jado yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

ariko rwose noneho abagabo bari hanze aha barakabije! ubwo iyo ajya kugura kubiro aho kugirango arwane n’umurwayi? ese ubundi ko bivuzwe ko yakuwe i Gitwe akekwaho gusambanya abarwayi ubu uyu kwa BINAGWAHO baracyamubitse iki? baramubonamo umukozi ko? dore hari n’uvuze ko n’abayeshuri yabamaze? ubu noneho MBABAZI Francis rwose nk’umuiyobozi w’Akarere ka Ruhango gira icyo ubikoreraho, ugere muri MINISANTE bagire icyo babikoraho kuko uwo si umuntu mubitse rwose!! Asiki

dud yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

Yayayaaa ndamwemeye ni umuhanga yateraga urushinjye rw’ umubiri pe!

de sante yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

Cyakora iminsi y’igisambo iragera koko, igihe aimable yarongoreye abanyeshuri koko ntamuntu utabibona kugeza ubwo umugore we amufatiye muri hotel mu byimana ari kumwe n’umunyeshuri bakabihishira jyenda aimable warabarongoye! none ujyeze naho kurongora abarwayi koko?ukuntu umugore wawe yitonda Imana izamufashe wenda bagufungure kuko ibyaye ikiboze irakirigata .

Ruti yanditse ku itariki ya: 4-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka