Rusizi: MINADEF yubatse ivuriro rizakumira ubwandu bwa HIV

Ingabo z’igihugu zashyikirije abatuye akarere ka Rusizi ivuriro rizajya ritanga serivisi zo gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA ku buntu.

Iri vuriro ryubatswe na Brigade ya 408 rigamije no gufasha abaturage kwirinda icyorezo cya SIDA, gutanga serivisi zo gucyebwa, kugira inama no gutanga serivise zirebana no kwirinda virusi itera SIDA.

Iryo ni ryo vuriro ryatashywe ryubatswe n'abasirikare.
Iryo ni ryo vuriro ryatashywe ryubatswe n’abasirikare.

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba, Major Gen. Mubarak Muganga, yatangaje ko iri vuriro baryitezeho umusaruro haba mu kigo cya gisirikare ryubatsemo no ku baturage barituriye.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda turizera ko iri vuriro tubonye rizafasha kubungabunga ubuzima bw’ingabo zu Rwanda n’abandi baturage barituriye.”

Ingabo zakoze n'igikorwa cyo gukeba urubyiruko ku buntu.
Ingabo zakoze n’igikorwa cyo gukeba urubyiruko ku buntu.

Umwe mu rubyiruko witwa Niyonzima Fabien wahawe serivisi bagifungura iri vuriro, avuga ko serivisi yo gukebwa bakorewe ku buntu, yari amaze iminsi ayifuza hamwe na bagenzi be ariko ntibabone ubushobozi bwo kuyihabwa kubera igiciro cyari gisanzwe kiri hejuru.

Abayobozi bitabiriye icyo gikorwa.
Abayobozi bitabiriye icyo gikorwa.

Iryo vuriro ryuzuye ritwaye amafaranga asaga miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda. Ryubatswe ku nkunga y’umuryango w’Abanyamerika witwa Drew Cares International.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turashimira RDF uburyo ikomeza guteza imbere abanyarwanda muburyo bwokubarindira umutekano nubuzima iyaba inzego zose za Leta zakoraga nka MINADEF. igihungu nticyatinze munzira yiterambere

potien yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Icyo nkundira ingabo zacu ziturindira umutekano muri rusange ndetse zikabungabunga n’umutekano w’amagara yacu.

Dushimimana yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Turashimira ,ingabo zacu ku bikorwa byindashyikirwa bakomeje gukora

gatoni yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka