Iri vuriro ryubatswe na Brigade ya 408 rigamije no gufasha abaturage kwirinda icyorezo cya SIDA, gutanga serivisi zo gucyebwa, kugira inama no gutanga serivise zirebana no kwirinda virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba, Major Gen. Mubarak Muganga, yatangaje ko iri vuriro baryitezeho umusaruro haba mu kigo cya gisirikare ryubatsemo no ku baturage barituriye.
Yagize ati “Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda turizera ko iri vuriro tubonye rizafasha kubungabunga ubuzima bw’ingabo zu Rwanda n’abandi baturage barituriye.”

Umwe mu rubyiruko witwa Niyonzima Fabien wahawe serivisi bagifungura iri vuriro, avuga ko serivisi yo gukebwa bakorewe ku buntu, yari amaze iminsi ayifuza hamwe na bagenzi be ariko ntibabone ubushobozi bwo kuyihabwa kubera igiciro cyari gisanzwe kiri hejuru.

Iryo vuriro ryuzuye ritwaye amafaranga asaga miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda. Ryubatswe ku nkunga y’umuryango w’Abanyamerika witwa Drew Cares International.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
turashimira RDF uburyo ikomeza guteza imbere abanyarwanda muburyo bwokubarindira umutekano nubuzima iyaba inzego zose za Leta zakoraga nka MINADEF. igihungu nticyatinze munzira yiterambere
Icyo nkundira ingabo zacu ziturindira umutekano muri rusange ndetse zikabungabunga n’umutekano w’amagara yacu.
Turashimira ,ingabo zacu ku bikorwa byindashyikirwa bakomeje gukora