Babangamiwe no kwivuza kure basize amavuriro yuzuye atarakora

Abaturiye amavuriro amaze igihe zaruzuye ariko ataratahwa mu Karere ka Ngoma, bavuga ko babangamiwe no kwivuza kure basize ayabo adakora.

Amavuriro ane muri aka karere ari mu mirenge ya Murama, Rukira, Rurenge na Jarama, niyo abaturage bavuga ko amaze umwaka urenga zuzuye, ariko kugera ubu ntarakora kuko ataratahwa ariko bakavuga ko bahora bizezwa ko azatahwa “vuba”.

Abaturage bavuga ko icyizere cyo kuzabona amavuriro akora kigenda gishira.
Abaturage bavuga ko icyizere cyo kuzabona amavuriro akora kigenda gishira.

Nikobamporeye Jean d’Amour, utuye mu kagali k’Akagarama, ahuzuye ivuriro mu murenge wa Rurenge, avuga ko bagenda batakaza ikizere ko ibyo babwiwe ku ivuriro bizaba impamo.

Agira ati “Oya! Iyi nzu ntago ari ivuriro bitewe n’uko basa n’aho batubeshye ariko abayobozi baratubwira ngo ikizere kirahari.”

Iyo uganiriye n’abaturage baturiyeaya mavuriro bemeza ko zirengeje umwaka umwe zihari ariko zidatangira gukora.

Abaturiye ivuriro ry’Akagarama Murenge wa Rurenge, bavuga ko kuva aho batuye bajya ahari ivuriro ribegereye bibasaba gutega moto kugenda gusa bishyura hagati y’i 1.500Frw.

Bavuga ko utabashije kubona ayo mafaranga akora urugendo rw’amasaha abiri, bigatuma hari abarembywa n’urugendo rurerure mu gihe hari abarembera mu ngo batinye gukora ingendo ndende bajya kwivuza.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, avuga ko aya mavuriro ashobora gutangira gukora vuba, kuko ibibazo byari bihari byari amafaranga yo gukora imirimo yanyuma no gushyiramo ibikoresho.

Ati “Hari ahabaye ikibazo cy’ibikoresho bitaraboneka ngo batangire,ahandi habayemo ibibazo by’amafaranga yari ataraboneka ngo inyubako zikorerwe imirimo ya nyuma.Turishimira ko minisiteri y’ubuzima yamaze gutanga amafaranga azafasha muri ibi bikorwa.”

Ministeri y’Ubuzima iherutse gutanga miliyoni 43Frw, zirimo azakoresha mu bikorwa byo kurangiza imirimo ya nyuma kuri aya mavuriro kugira ngo atangire gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibatabare abobaturage Kukobaraharenganira Kanditurimwiterambere

TUjyinama Bosco Mukarere Ka Bugesera Ku Ruhuha yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka