Nyabihu: Abaturage barasabwa kongera ingufu mu kuzamura ubwitabire muri mituweli

Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Madame Mukandasira Caritas asaba abaturage b’akarere ka Nyabihu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, nka kimwe mu by’ingenzi basabwa kandi bibafitiye umumaro.

Yabibasabye mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga ubwo yasuraga abaturage bo mu murenge wa Rugera. Yagize ati “Ubuzima ni ingenzi,turasabwa gutanga mitiweli kugira ngo n’ibyo dusabwa byatuzinduye uyu munsi, tuzabikore dufite ubuzima buzima.”

Guverineri Mukandasira asaba abaturage ba Nyabihu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Guverineri Mukandasira asaba abaturage ba Nyabihu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Bamwe mu baturage bavuga ko bataratanga ubwisungane mu kwivuza,mu gihe abandi bavuga ko ngo bageze hagati babutanga, hakaba hari n’abarangije kubutanga ari nabo bake cyane ugeraranije n’abatarabutanga.

Nyirahabimana Chantal utuye mu murenge wa Rugera,akagari ka Gakoro avuga ko we amaze gutanga ½ cy’ayo agomba gutanga kandi afite umuryango. Ati “Njyewe maze gutanga ½,icyo ngiye gukora ni uko kuri 30 nzaba narangije kuyatanga ku buryo nzatangira kwivuza.”

Kuba muri aka karere imibare y’abitabiriye gutanga ubwisungane mu kwivuza ikiri inyuma,binagarukwaho na Kasanyu Epimaque,umuyobozi wa RSSB ishami rya Nyabihu.

Nyirahabimana ngo amaze gutanga ½ cy'ayo asabwa gutanga ariko arashaka kwihutira kurangiza kuyatanga akivuza.
Nyirahabimana ngo amaze gutanga ½ cy’ayo asabwa gutanga ariko arashaka kwihutira kurangiza kuyatanga akivuza.

Avuga ko mu baturage 274,030 bagomba gutanga ubwisungane mu kwivuza,hamaze gutanga abaturage 23,919 bangana n’ijanisha 8,73%.Akaba avuga ko iyi mibare ikiri hasi.

Yongeraho ko gutanga ubwisungane mu kwivuza bimaze kwimuka biva muri MINISANTE bijya muri RSSB, mu nzego z’ibanze muri aka karere ubukangurambaga butakomeje gushyirwamo imbaraga nk’uko byahoze mbere n’abaturage ukaba usanga baba basa n’abadasobanukiwe neza ibyaribyo.

Gusa ngo binyuze mu nama bakoranye n’ubuyobozi bw’imirenge n’utugari,ngo bemeranijwe ko hagiye gukorwa ubukangurambaga cyane ku buryo abaturage bazarushaho kwitabira. Kugeza ubu,ubukangurambaga burakomeje kugira ngo abaturage barusheho kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka