Musanze: Abaturage bamena ijoro kugira ngo babashe gusinyisha za mitiweli

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bafatira ubwisungane mu kwivuza buzwi nka “mitiwelri” ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza barara kwa muganga cyangwa bakabyuka igicuku kugira ngo babashe kwivuza.

Ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza kiri mu Mujyi rwagati wa Musanze cyakira abaturage ibihumbi 73 na 561 bo mu mirenge ine y’Umujyi, uhasanga umubare munini w’abaturage bategerereje, bamwe baryamye hasi no ku ntebe barakata igitotsi kubera kurara ijoro.

Abaturage bategereje kwinjira ngo basinyishe mitiweri zabo.
Abaturage bategereje kwinjira ngo basinyishe mitiweri zabo.

Ibi bibaye mu gihe imicungire ya mitiweri ikuwe mu maboko y’akarere n’ibigo nderabuzima igashyirwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize (RSSB), mu rwego rwo kunoza imicungire yayo.

Nubwo imicungire y’imisanzu y’abaturage ishobora kuzaba myiza, icyakora gusinyisha amakarita ya mitiweri bitangiranye ibibazo byo gusiragiza abaturage no kurara kwa muganga cyangwa kurara ijoro kugira ngo babashe gusinyisha mitiweri.

Kuzira icyarimwe n'abakozi bake ni byo bituma serivisi za mitiweri zitagenda neza.
Kuzira icyarimwe n’abakozi bake ni byo bituma serivisi za mitiweri zitagenda neza.

Musabyimana Immaculee wo mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, agira ati “Hano nabaye nimero ya kabiri nahageze saa mbiri za nimugoroba biba ngombwa ko ducumbika muri maternite kugira ngo umuntu abone umwanya… byageze saa cyenda intebe zose zuzuye.”

Umusaza witwa Bashimiki Dismas na we wo mu Murenge wa Muhoza, yatemye ijoro, avuga ko yabyutse saa munani z’ijoro kugira ngo abone umwanya wa hafi, yageze ku kigo nderabuzima saa cyenda n’igice ariko bigeze saa tatu ataragerwaho.

Bamwe barasinzira iyo babonye nimero ibemerera kwinjira kubera kurara ijoro.
Bamwe barasinzira iyo babonye nimero ibemerera kwinjira kubera kurara ijoro.

Aba baturage bagaragaza ko ari ikibazo kibakomereye kuko hari n’abatema ijoro hagati bagahura n’abajura bakaba babagirira nabi, bakifuza ko RSSB yamanura iyo serivisi igashyira nko mu kagari.

Umubare muke w’abakozi n’abaturage benshi bajya gushakira mitiweri rimwe ni bimwe mu bituma serivisi za mitiweli zitangenda neza kuri icyo kigo nderabuzima cya Muhoza. Umuyobozi wacyo, Nirere Leopold, avuga ko bigira ingaruka ku baturage kuko bishyuzwa amafaranga yo kwa muganga yose bikabagora kuyabona.

Nirere akangurira abaturage gutanga mitiweli ku gihe mu rwego rwo kwirinda uwo muvundo kandi na RSSB ikongera abakozi kugira ngo babashe gutanga serivisi inoze ku babagana.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka