Ingabo z’u Rwanda zirimo kuvura abarokotse Jenoside

Abaganga b’inzobere baturutse mu Bitaro bya Kanombe baravura abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Karere ka Kamonyi, mu gikorwa cya “Army week”.

Mu gihe cy’icyumweru abaganga bo mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe bamanuka mu turere kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside. Iki gikorwa kigamije gufasha abacitse ku icumu bafite ibibazo by’ubuzima basigiwe na Jenoside bikaba bitarabashije kuvurwa neza kugeza uyu munsi.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kanombe, Brig Gen Emmanuel Ndahiro, atangiza icyo gikorwa.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanombe, Brig Gen Emmanuel Ndahiro, atangiza icyo gikorwa.

Tariki 15 Ukuboza 2015, mu gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa cy’ubuvuzi ku Bitaro bya Remera Rukoma, mu Karere ka Kamonyi, Brigadier General,Dr Emmanuel Ndahiro, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanombe, yagize ati “Iki gikorwa cy’ingabo zanyu kigamije kubagezaho ubuvuzi bwihariye. Zifuza ko mugira ubuzima buzira umuze kugira ngo mubashe kongera kwiteza imbere muharanira kwigira”.

Ingabo z'u Rwanda ku Bitaro bya Remera-Rukoma zivura abacitse ku icumu rya Jenoside.
Ingabo z’u Rwanda ku Bitaro bya Remera-Rukoma zivura abacitse ku icumu rya Jenoside.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba, arashima umusanzu Ingabo z’u Rwanda zitanga mu kuvura abacitse ku icumu indwara basigiwe na Jenoside.

Abaganga ba Kanombe bavura abasigiwe indwara na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaganga ba Kanombe bavura abasigiwe indwara na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo mbere yo gutangira iki gikorwa muri 2012, hari habaruwe abarwayi basaga ibihumbi 18 mu gihugu hose, ariko uko bagenda bagera mu turere basanga umubare wariyongereye. Mu turere 26 bamaze kugeramo bavuye abasaga ibihumbi 39 .

Dr. Mukabaramba asanga imbaraga n’ubwitange ingabo z’igihugu zikoresha ari ntagereranywa. Ati “Iyo urebye usanga bavura umubare mwinshi kandi indwara zikomeye; tugasigara duhangana n’indwara zidakira kandi na bwo zifite abaganga bazikurikirana. Mu by’ukuri iki gikorwa cyaradufashije cyane”.

Inzobere z'Ibitaro bya Kanombe zivura abacitse ku icumu rya Jenoside.
Inzobere z’Ibitaro bya Kanombe zivura abacitse ku icumu rya Jenoside.

Inzobere z’abaganga b’indwara zitandukanye zirasuzumira mu bitaro no mu modoka igendana ubuvuzi “Mobile Clinic”.

Mu Karere ka Kamonyi abasaga 1, 900 biyandikishije kuvurwa, bamwe barahabwa imiti abandi bakoherezwa mu Bitaro bya Kanombe.

Bamwe mu baje kwivuza.
Bamwe mu baje kwivuza.

Abacitse kw’icumu rya Jenoside bashima ingabo z’igihugu zabarokoye, zikaba zikomeje no kubaha ubuzima.

Umusaza witwa Katabarwa Augustin, wo mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko Jenoside yamuteye uburwayi bw’umugongo n’umutwe bidakira. Aragira ati “\kwitanga kw’Ingabo z’igihugu zikaza kutuvura ni umugisha”.

Baravura bifashishije iyo modoka bita Mobile Clinic.
Baravura bifashishije iyo modoka bita Mobile Clinic.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka