Umutwe ushobora kuba ukubabaza hejuru y’amaso, uruhande rumwe, cyangwa se ukurya impande zose n’ahandi. Ibyo rero bifite icyo bivuze ku buzima bwawe nk’uko Dr Gérard Kierzek, ubarizwa mu ihuriro doctissimo, abisobanura.
Dr Gerard avuga ko kuribwa umutwe bishobora guterwa n’umuhangayiko (stress), imiti, ihindagurika ry’ikirere, ndetse ubwo bubabare bw’umutwe bukaba bwaza ari ikimenyetso cy’indi ndwara yoroheje cyangwa ikomeye.
Kubabara umutwe uruhande rumwe
Uyu mutwe w’uruhande rumwe uzwi nka migraine, ushobora kugira impamvu zitandukanye zirimo umuhangayiko (stress), urumuri rwinshi, kubura ibitotsi, gusonza, n’ibindi nk’uko Dr Kierzek abivuga.
Ububabare ku mpande zombi z’umutwe
Iyo umuntu yumva ububabare ku mpande zombi z’umutwe, ndetse bukazamuka buturutse mu mutwe w’inyuma bukoze igisa n’ingofero, na bwo bushobora kuba buterwa na ‘stress’ cyangwa ububabare bw’imikaya.
Ububabare bufata umutwe w’inyuma
Ubu bubabare buzwi kandi nka “nevralgie d’Arnold” bufata guhera mu mutwe w’inyuma cyangwa se agahanga k’inyuma, bukagera ku ruhande ruzwi nka ‘tempe’.
Buterwa no gutsikamirwa k’umutsi witiriwe Arnold, ari wo mutsi munini uzamuka hagati y’urutugu ukanyura inyuma y’ugutwi, ari ho ububabare bwumvikanira cyane.
Kuribwa k’uyu mutsi n’umutwe w’urwo ruhande, bishobora guterwa n’indwara y’amagufwa izwi nka arthrose cyangwa se uburwayi bw’uduce (disques) duhuza urutirigongo (hernie discale).
Ububabare bufata hejuru y’amaso
Ni ububabare bufata hejuru y’amaso, ahagana mu gahanga bushobora guterwa n’uburwayi bwa sinezite (sinusite).
Ububabare busimburana buva ku ruhande rumwe bukajya ku rundi
Ubu bubabare si byiza kubwihererana kuko bushobora kuba ari ikimenyetso cy’indi ndwara y’ubwonko, urugero nk’igicuri nk’uko Dr Kierzek akomeza abisobanura.
Ububabare bw’umutwe n’ijisho
Ububabare bw’umutwe buherekejwe no kuribwa ijisho ndetse no kubona ibikezikezi, bushobora guba integuza y’uko waba urwaye amaso, by’umwihariko indwara y’amaso izwi nka glaucoma. Iyi ndwara y’amaso iyo itavuwe ku gihe kandi neza, ishobora kuvamo ubuhumyi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umutwe nicyo gice cyumubiri gikomeye nirworugingo rubura amahoro umubiri wose ugahangayika twite kukintucyose cyakwangiriza umutwe nawe wazengerejwe nawo twagufasha ukameraneze hamagara iyi niméro tugufashe /+250790677705/📞0724313368
Ubuse nigute umuntu ukunda kurwara umutwe yawukira