Ikoranabuhanga rya DNA rishobora gukoreshwa no mu buhinzi

I Kigali harimo kubera inama y’iminsi ibiri ihuje inzego zinyuranye, irebera hamwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga risuzuma utunyangingo twa DNA no mu zindi nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wa Laboratwari y'igihugu ipima DNA avuga ko ikoranabuhanga bashaka kongereramo rizaba igisubizo ku buhinzi n'ubworozi
Umuyobozi wa Laboratwari y’igihugu ipima DNA avuga ko ikoranabuhanga bashaka kongereramo rizaba igisubizo ku buhinzi n’ubworozi

Iyo nama yatangijwe ku wa mbere tariki ya 10 Ukuboza 2018 ihuje impuguke mu by’iri koranabuhanga zo mu gihugu cya koreya y’Amajyepfo, Laboratwari y’u Rwanda ishinzwe Gupima ibimenyetso bya Gihanga (Rwanda Forensic Lab), ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), za kaminuza zitandukanye harimo n’iy’u Rwanda, Ikigo cy’abaholandi gishizwe gupima ibimenyetso (Netherland Forensic Institute), Ikigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima (RBC), n’abandi.

Assistant Commissionner of Police, Dr. Francois Sinayobye, impuguke mu byo bita Forensic Medicine, cyangwa se ubuganga bwunganira ubutabera, usanzwe ari n’umuyobozi mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda ipima ibimenyetso bya DNA, avuga ko iyo nama irebera hamwe uburyo bushya ikoranabuhanga rya DNA ryakwifashishwa mu gushakisha ibimenyetso bituruka mu buhinzi n’ubworozi.

Intumwa mu nzego zitandukanye mu Rwanda no mu mahanga zitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo
Intumwa mu nzego zitandukanye mu Rwanda no mu mahanga zitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo

Ati “turatekereza kuri applications za DNA zizifashishwa mu gushakisha ibimenyetso bigaragara mu ndwara zibasiye amatungo yacu, n’indwara zisa n’iza karande, ariko noneho no mu ndwara zifata amatungo, mu buhinzi n’ibindi n’ibindi. Ni gahunda izadufasha kugira ngo ku rwego rw’igihugu tugire ubwo bushobozi."

Laboratwari y’igihugu ipima utunyangingo twa DNA yatangiye gukora mu kwezi kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2018. Yari isanzwe ipima isano iri hagati y’abantu, ibisubizo itanze bikifashishwa mu buvuzi, mu bushakashatsi ndetse no mu butabera, hashakishwa amasano agamije gutahura icyaha, ndetse no gushaka amasano asanzwe ku babyifuza.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo iryo koranabuhanga rya DNA nta handi riboneka usibye mu Rwanda.

Mu buhinzi iyo Laboratwari izajya ikora ubushakashatsi bugamije kumenya no gukumira indwara zibasira ibihingwa cyangwa n’amafumbire atagira ingaruka ku butaka no ku bihingwa.
Umuyobozi w’iyo laboratwari ati "iyi nama iradufasha kungurana ubumenyi buhagije bwatuma noneho tugira umusaruro uhagije, amatungo atadupfana, tugire umukamo utubutse, n’ibindi."

impuguke mu by'iri koranabuhanga zo muri Korea no mu Buholandi ziratanga ibitekerezo by'uko ryanozwa
impuguke mu by’iri koranabuhanga zo muri Korea no mu Buholandi ziratanga ibitekerezo by’uko ryanozwa

Kwifashisha ikoranabuhanga rya DNA mu buhinzi n’ubworozi hapimwa ibihingwa n’amatungo ntibiratangira ariko iyo nama nyunguranabitekerezo irasiga itanze icyerekezo n’umurongo nyawo w’uburyo byakorwa kandi ibitekerezo biyitangirwamo bikazashyikirizwa inzego bireba nyuma hakurikireho ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka