Ruhango: Hakozwe ibarura, abaturage 686 batahurwaho ibibazo byo mu mutwe

Ubushakashatsi bwakozwe n’akarere ka Ruhango ngo bwagaragaje ko hari abaturage bagera kuri 686 bafite uburwayi byunyuranye bwo mu mutwe ariko ngo akarere kagiye gutegura gahunda inoze y’uko bavurwa bakanitabwaho.

Uyu yicara imbere y'amaduka abaguzi bagatinya kuhinjira.
Uyu yicara imbere y’amaduka abaguzi bagatinya kuhinjira.

Mu ibarura ryakozwe muri ako karere, hagaragaye ko akarere ka Ruhango ko0se kabarirwamo abafite umumuga bwo mu mutwe 407 mu gihe hari abandi 279 bo bafite uburwayi bw’igicuri.

Mbabazi Francois Xavier uyobora akarere ka Ruhango yabwiye Kigali Today ko bari bamaze iminsi babona amaraporo avuga abantu bahungabanjije umutekano, abaguye mu migezi ndetse n’abagize ibindi bibazo kubera indwara y’igicuri n’uburwayi bwo mu mutwe ni uko akarere.

Hari nabo usanga babangamira abagenzi bigendera.
Hari nabo usanga babangamira abagenzi bigendera.

Ndetse ngo benshi mu batuye umujyi wa Ruhango ndetse no mu dusantire dutandukanye binubiraga ko abafite uburwayi bwo mu mutwe kubahungabanyiriza umutekano ndetse rimwe na rimwe bakabangamira ubucuruzi bwabo n’umudendezo w’abandi baturage.

Inama y’umutekano ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yari yasabye ko hakorwa ibarura hakamenyekana umubare nyawo w’abaturage ba Ruhango bafite ibyo bibazo.

Abaturage bamushinja kubabuza amahoro.
Abaturage bamushinja kubabuza amahoro.

Umuyobozi w’aka karere aravuga ko ubwo abafite ubumuga bwo mu mutwe bamaze kumenyekana, hagiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kubavuza mu buryo buteganywa n’inzego z’ubuvuzi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka