Rubavu: Barasabwa gukoresha inzitiramubu mu kwirinda Malariya yiyongera

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko mu kwezi ku Kuboza abantu 828 barwaye Malariya, bagasaba abaturage gukoresha inzitiramubu mu kuyirinda.

Kuwa kabiri tariki 22 Ukuboza 2015, umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubuzima Umulisa Brigitte, yagiranye ikiganiro n’abafite amahoteli n’amazu acumbikira abantu, abasaba kugura inzitiramubu mu kwirinda ko ababagana barware Malariya kuko irimo kwiyongera.

Inama y'abafite amahotel n'amazu acumbikira abantu mu karere ka Rubavu.
Inama y’abafite amahotel n’amazu acumbikira abantu mu karere ka Rubavu.

Yagize ati “Inzitiramibu mu mazu acuruza imiti zirimo kandi ku giciro kitagoye, abantu nibagure inzitiramibu birinda ko ababagenderera barwara Malariya kuko nitugenzura mu byagombwa bagomba kuba bafite tuzabyitaho.”

Umulisa avuga izamuka ry’umubare w’abarwaye Malariya wongerewe n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi imaze iminsi, akavuga ko n’inzitiramibu zikoreshwa zimaze igihe none zikaba zitagifite umuti.

Akarere ka Rubavu kari kwitegura kwakira imikino ya CHAN izatangira tariki ya 19 Mutarama 2016, ariko abakinnyi hamwe n’abazaza gukurikirana iyo mikino bazagera mu karere ka Rubavu tariki 10 Mutarama.

Kwirinda ko Malariya yatangiye yagira ingaruka kubazitabira kureba imikino ya CHAN abafite amahotel n’amazu acumbikira abantu bakaba basabwa kugira isuku mu byumba, mu bubiko bw’ibiribwa, ahatekerwa n’isuku ahatekerwa n’ubwiherero.

Umulisa avuga ko akarere ka Rubavu kari kugenzura ibikorwa by’isuku n’umutekano ahacumbikirwa abantu kugira ngo umutekano w’abazitabira CHAN ubuzima butazagira ikibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mme Brigitte arakoze, nikoko malaria iriyongera, cyane cyane mu murenge wa Rubavu , ikigonderabuzia cya Byahi na Murara

turabashimiye yanditse ku itariki ya: 24-12-2015  →  Musubize

Mme Brigitte arakoze, nikoko malaria iriyongera, cyane cyane mu murenge wa Rubavu , ikigonderabuzia cya Byahi na Murara

turabashimiye yanditse ku itariki ya: 24-12-2015  →  Musubize

iyi ndwara isa n’iyazamuye ubukana muri iyi minsi tuyihashye dukoresha inzitiramubu

Lucie yanditse ku itariki ya: 24-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka