Serivise yo kwishyuza mu bitaro bya Nyagatare irakemangwa

Abarwayi bivuriza ku bitaro bya Nyagatare barinubira serivise bahabwa cyane aho bishyurira ngo babone imiti cyangwa babarisha bava mu bitaro.

Ubwo Kigali today yageraga mu bitaro bya Nyagatare ahagana saa kumi z’igicamunsi kuwa 30/12/2014 yasanze umurongo w’abantu benshi bose bategereje kwishyura ngo bahabwe imiti abandi babarisha ngo batahe.

Harimo bamwe bemeza ko baturutse kure kandi bagomba kurara batashye n’ubwo bari bataragerwaho.

Aba bategereje kwishyura ngo bahabwe imiti abandi ngo batahe.
Aba bategereje kwishyura ngo bahabwe imiti abandi ngo batahe.

Aba baturage bavuga ko batarangaranywe ahubwo ari abakozi bake bityo bakifuza ko abo muri iyi serivise yo kwishyura bakongerwa kugira ngo yihute.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Ruhirwa Rudoviko, avuga ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka. Ubu ngo barimo gushyira abakira amafaranga ahantu henshi hatandukanye kugira ngo borohereze abarwayi babagana.

Dr Ruhirwa kandi akomeza avuga ko ubu bashyizeho na gahunda yo kugabanya abantu bagana ibitaro, aho buri kigo nderabuzima kigenerwa umunsi wo kohereza abarwayi hagamijwe kwirinda ko bahahurira ari benshi kubakira bikagorana. Gusa ariko ngo iyi gahunda ntireba abakeneye ubuvuzi byihuse.

Umuyobozi w'ibitaro bya Nyagatare avuga ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare avuga ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka.

Ibi nabyo ngo bitangiye gutanga umusaruro kuko nta barwayi bakirara mu bitaro bategereje muganga ubakira nk’uko byahoze mbere.

Akarere ka Nyagatare karimo ibitaro bimwe gusa. Ibi ngo biba imbogamizi kubera umubare munini w’abagatuye urenga ibihumbi 467.

Abaganga ngo bagira akazi kenshi bigatuma batabasha no gusura abarwayi mu bigo nderabuzima ahubwo bakabategerereza mu bitaro.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iri jambo ni ribi cyane ,uragabanya abantu bagana ibitaro nabi, aho wabarinze indwara. "Dr Ruhirwa kandi akomeza avuga ko ubu bashyizeho na gahunda yo kugabanya abantu bagana ibitaro, aho buri kigo nderabuzima kigenerwa umunsi wo kohereza abarwayi hagamijwe kwirinda ko bahahurira ari benshi kubakira bikagorana. Gusa ariko ngo iyi gahunda ntireba abakeneye ubuvuzi byihuse"

Karamage yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka