Ubwo Kigali today yageraga mu bitaro bya Nyagatare ahagana saa kumi z’igicamunsi kuwa 30/12/2014 yasanze umurongo w’abantu benshi bose bategereje kwishyura ngo bahabwe imiti abandi babarisha ngo batahe.
Harimo bamwe bemeza ko baturutse kure kandi bagomba kurara batashye n’ubwo bari bataragerwaho.

Aba baturage bavuga ko batarangaranywe ahubwo ari abakozi bake bityo bakifuza ko abo muri iyi serivise yo kwishyura bakongerwa kugira ngo yihute.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Ruhirwa Rudoviko, avuga ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka. Ubu ngo barimo gushyira abakira amafaranga ahantu henshi hatandukanye kugira ngo borohereze abarwayi babagana.
Dr Ruhirwa kandi akomeza avuga ko ubu bashyizeho na gahunda yo kugabanya abantu bagana ibitaro, aho buri kigo nderabuzima kigenerwa umunsi wo kohereza abarwayi hagamijwe kwirinda ko bahahurira ari benshi kubakira bikagorana. Gusa ariko ngo iyi gahunda ntireba abakeneye ubuvuzi byihuse.

Ibi nabyo ngo bitangiye gutanga umusaruro kuko nta barwayi bakirara mu bitaro bategereje muganga ubakira nk’uko byahoze mbere.
Akarere ka Nyagatare karimo ibitaro bimwe gusa. Ibi ngo biba imbogamizi kubera umubare munini w’abagatuye urenga ibihumbi 467.
Abaganga ngo bagira akazi kenshi bigatuma batabasha no gusura abarwayi mu bigo nderabuzima ahubwo bakabategerereza mu bitaro.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iri jambo ni ribi cyane ,uragabanya abantu bagana ibitaro nabi, aho wabarinze indwara. "Dr Ruhirwa kandi akomeza avuga ko ubu bashyizeho na gahunda yo kugabanya abantu bagana ibitaro, aho buri kigo nderabuzima kigenerwa umunsi wo kohereza abarwayi hagamijwe kwirinda ko bahahurira ari benshi kubakira bikagorana. Gusa ariko ngo iyi gahunda ntireba abakeneye ubuvuzi byihuse"