Nyuma yo kugawa isuku n’imicungire, CHUB yahinduriwe umuyobozi

Ubwo Minisitiri w’ubuzima yasuraga ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) kuwa 06/06/2013, yavuze ko atishimiye isuku n’imicungire yahasanze, maze bukeye bwaho, tariki 07/06/2013, yandika ibaruwa ishyiraho umuyobozi mushya w’agateganyo muri iki kigo.

Dr. Sendegeya Augustin, ni we muyobozi w’agateganyo mushya wa CHUB, akaba yaratangiye iyi mirimo mishya kuva kuwa mbere tariki 10/06/2013. Yari amaze imyaka irenga 10 akorera muri ibi bitaro, kandi guhera mu mwaka ushize wa 2012 yari umuyobozi w’ishami rivura indwara zo mu mazuru, mu matwi no mu muhogo.

Ingamba azanye mu kazi gashyashya ngo ni uko ibitaro bya Kaminuza bihindura ishusho, bikarushaho kugira isuku, yaba igaragarira abantu muri rusange, ndetse n’iy’ahatagera abantu benshi.

Yagize ati “burya hari igihe uba uri ahantu igihe kinini ariko ntubashe kubona ibibazo bihari. Urugendo rwa Minisitiri rwadufunguye amaso, ku buryo nta hantu na hamwe hazongera kugaragara umwanda.”

Ku bijyanye n’imicungire y’ibitaro, Dr. Sendegeya arateganya kuzakora ku buryo ushinzwe umurimo abazwa uko yawukoze n’aho ugeze (accountability), haba hari ibitagenda neza akabisobanura. Yunzemo ati “ntabwo umuyobozi w’ikigo akora wenyine. Twese tugomba gufatanya”.

Dr Musemakweri Andre wakuwe ku buyobozi bwa CHUB.
Dr Musemakweri Andre wakuwe ku buyobozi bwa CHUB.

Muri uko gukorera hamwe kandi ngo bazajya biha igihe cyo gukora ibikorwa runaka. Yagize ati “Tuzajya twiha igihe cyo gukora ibintu, igihe twihaye cyarangira bitararangira, ubishinzwe akagaragaza impamvu.”

Ku bijyanye n’icyuma gipima imbere mu mubiri (scanner) kimaze imyaka ibiri kigeze muri ibi bitaro nyamara kikaba kitaratangira gukora, Dr. Sendegeya yavuze ko batangiye gukora ku buryo kizatangira gukora vuba bishoboka.

Ubwo Minisitiri w’ubuzima yasuraga ibi bitaro, byanagaragaye ko hari amazu mashyashya yujujwe muri ibi bitaro ku nkunga y’igihugu cy’Ububirigi atari yubatse ku buryo bijyanye no kwa muganga.

Dr.Sendegeya yavuze ko bafatanyije na Minisiteri y’ubuzima bari kwiga uko aya mazu yakosorwa.

Dr. Musemakweri André wakuwe ku buyobozi bukuru bw’ibi bitaro, yari yatangiye imirimo yo kubiyobora mu mwaka wa 2009.

Ibitaro bya Kaminuza by’i Butare bikorana n’ibitaro by’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’iby’Uturere tw’Amajyepfo y’Iburengerazuba 13.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

minisitiri njye ndabona ibyo yakoze aribyo pe, nakomerezaho cyane,erega kuyobora biravuna nshuti, ese mwashimiye MUSEMAKWERI ikivi yushije la, njye ubuhamya mbaha nku munyeshuri wahakoreye stage service na gezemo
ntako atagize pe.ariko rero kandi ese iyo scanner yazaniye ingese mu ma karito,ayo mazu se la ,2012 na hakoreye ikizamini batangaza urutonde rwabatsinze uzabaze uko byarangiye
basomyi bururubuga muzansabire ministiri agerageze asure ni bigo nderabuzima ku bwinshi rwose ibaze nawe aho umuntu ayobora ikigo imyaka 20 cyangwa 30 haraho usanga barabyitiriwe pe niba umuntu ashimwa kuki atajya no gukosora ahasigaye inyuma kweri, ibi bigeraho abantu bibera muri za routine zidashira please impinduka ningombwa

fofo yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Njye nagirango mbahe ubuhamya bunyemeza ko Uwo muganga MUSEMAKWERI wayoboraga CHUB ari umukozi w’intangarugero kandi akaba n’umuyobozi w’icyerekezo ahubwo ubuyobozi bushyira mu gaciro bwagakwiye kuba bumurebera hafi kugirango atazacika intege atavanyweho ubunararibonye bwe. Njye ubundi nsanzwe muzi kuko yaranyigishije kera muri za 2003, aliko nza kumubona neza ko azi ibyo aba akora igihe narwarizaga Papa wanjye muri Clinique ya CHUB. MUSEMAKWERI yari yarashyizeho uburyo umurwayi wese uharwariye ashobora kumuhamagara kandi akabona n’ubufasha bwihuta, kuko njye nahageze ntazi ko ndibumubone kandi umurwayi wanjye yararwaye indwara ijyanye na specialite ye, aliko sinatinze kumubona nk’uko nabitekerezaga kuko nabaye nkigera muri clinique, mbona inomero ze, muhamagara mwibwira, mubwira n’ikibazo mfite, ati ndi kuva ikigali ndaje muri 20 minutes ndaba nkugezeho. yaje n’ubwuzu bwinshi aba andebeye umurwayi ndishima, bituma rwose numva nishimiye CHUB. Nk’umwe rero mu bantu bakorera leta, nashatse kumenya byinshi kuri ibyo bitaro igihe nari mparwarije, ncukumbura neza uko bafata abarwayi mpereye aho narindwarije, mbona ahantu hose muri za coins zose hari amatangazo agaragaza za numero wahamagaraho uramutse ugiriye ikibazo kuri ibyo bitaro numva ndushijeho gukunda ibyo bitaro cyane. muri make, MUSEMAKWERI numuganga mwiza pe!

kabasha yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Muraho bavandimwe basomyi ba kigali to day? njye kuva nakumva iyi nkuru nibajije byinshi pe! narwariye muri ibyo bitaro muri serivisi yaho ya Medecine Interne, nahamaze igihe kitari munsi y’ibyumweru bibili, mugihe cyose nahabaye mparwariye nafashwe neza, abaganga baho bansobanurira neza uburwayi bwanjye aho bugeze, isuku yari yose, sinzi rero aho Minister yaje kubona umwanda wavanishijeho Umuyobozi w’icyo kigo! Ndababwiza ukuri njye n’ibyo niboneye, ninjira muri ibyo bitaro narimvuye murugo bambwira ngo ninigire la medicale niho bari bumfate neza ngo kuko mu bitaro bya leta barangarana abarwayi. Ngeze kuri reception y’ibitaro ngiye Gucisha ibipapuro bya RAMA, nabajije umusecurite aho RAMA iri, aranyereka, maze gucisha ibipapuro, nayoboje umugabo muremure ngo ushinzwe CUSTOMER CARE aho ndibukurikizeho, nawe ntiyazuyaje yahise ampa mugenzi we nawe ngo UYOBORA IYO SERIVISI YA CUSTOMER CARE, maze ndamusuhuza nawe anyikiriza neza, ati komeza hano nkugeze muri Medecine aho wivuriza ni naho wishyurira ntago bagutinza. Twamanutse anganiriza neza, ambwira uko uwivuza muri medecine abigenza, tugeze muri serivisi isuzuma anyereka undi muganga waho wakira abarwayi, bankorera ifishi byihuse ndetse mpita nishyura, dosiye yanjye ntiyatinze kuko muganga nko muri 10 minutes yanyakiriye wamugabo wa CUSTOMER CARE yari akiraho, arantegereza mva kwa muganga, muganga antuma ibizamini aliko ananyandikira kujya guhabwa igitanda mu bitaro, uwo muntu yarahanyeretse naho, anambwira ko ari mu bitaro bari bwikorere ibisigaye. Ndababwiza ukuri sinababwira serivisi nziza naherewe CHUB ngo mubyumve, aliko nahavuye nshima cyane, kandi n’abandi twari turwaranye baravugaga bati serivisi ibi bitaro bisigaye bitanga itandukanye n’iyo batangaga mu myaka nk’itanu yashize kuko icyo gihe ngo byari bitameze neza! muri make Guhindurwa kw’abayobozi si ikibazo, aliko ibyo bitaro njye narabishimye ahubwo bakomerezaho. Thx

mukama yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

si dg gusa ahubwo basezerere nabo yasize avuzeko bavaho nuko gafirimbi nasoon chef de nursing abakingiye ikibaba kubera ubwiru afitanye na ndoli none banze kwemera ko acting dg ari umuntu ukwiye kubayobora birirwa bavugako batabyumva

alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

welcome to new DG wa CHUB! Turakwishimiye karibu muli CHUB.Turizera ko uzazana amaraso mashya muli Bitaro kandi ndatekereza ko bizakorohera kuko byinshi byarimaze kugera kuntera ishimishije. Numvise ko na budget ya CHUB bayongereye!Kandi uretse gukomeza ibyo uwakubanjirije yari yatangiye akaba avuyeho atabirangije ibindi bizoroha.
Naho ibyo kuvugurura ndacyeka ko bitazaba byinshi kuko uriya mugabo uvuyeho yari umuhanga, ahubwo ujye umugisha inama bibaye ngombwa. Naho Minister ya musebeje ariko ntabwo takwirengagiza ibyo yagejeje kuli bi bitaro. Imana igukomeze kandi ukujye imbere

James Kagaba yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

NONESE KO HARI ABO YAVUZEKO BAVANWA MU BUYOBOZI NTIBAVEHO BAKINGIWE IKIBABA NA CHEF DE NURSING,GAFIRIMBI NASOON ,reka dutegereze turebe ndabona baranze kuva ku izima ngo babakureho,

manzi FAIFRE yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Rwose ni byiza ko ahantu hose muri rusange hagoo*mba kubamo impinduka kugira ngo akazi karusheho kugenda neza
turashimira cyane service zitangirwa muri biriya bitaro kuko nanjye ndumwe mu babyeyi bahabyarie ariko by’umwihariko aba doctor bo muri gynecologie bakira ababyeyi neza pe! no mu zindi service nagiyemo nka pediatrie naho bakira abantu neza; Gusa bakomeze barebe no mu bakozi muri rusange kuko ibyo bitaro bivugwamo amatiku cyane ndetse no gukoresha ikimenyane mu gutanga akazi.

alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Erega bazatekereze ukuntu imyanya y’ubuyobozi nk’iyo ihabwa abize imiyoborere cyangwa se ibisa nabyo, naho rwose abadogiteri ntibashobora amatiku y’abanyarwanda, reka bajye batwivurira bo karama, gutegeka babirekere bene byo!

Umusaza Rwanyabugigira yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Woe Emmanuel Karuta va ku matiku.Ntabwo yirukanwe ahubwo yahinduriwe imirimo.None se yari kuzatura nk’umusozi kuri uriya mwanya w’ubuyobozi nk’aho ari wo yigiye?

rukundo yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Mbeaga!

Ni byiza gukosora ariko nibajije ibibazo bikurikira:
1) Ese MINISANTE ntigira uburyo ikurikirana mu buryo buhoraho imikorere y’Ibitaro?
2) Ese uyu Muyobozi wakuwe ku buyobozi yari yarigizwe agaragarizwa ibyo yakosora, yigize yihanangirizwa cg agawe rimwe ahita asezererwa?
3) Ese Umukozi wa Leta asigaye avanwa ku mwanya nta n’umwanya ahawe wo kwisobanura cg Umuyobozi w’ibitaro ni umwanya Politiki?
4) Si bibi ko yahagarikwa ariko inzira zitaganywa n’amategeko zitubahirijwe byaba binyuranye n’amahame Igihugu cyacu kiyemeje yo kugendera ku Mategeko no kurwanya Akarengane. Komisiyo y’Abakozi ba Leta yabisuzuma n’urwego rw’Umuvunyi. Murakoze!

Emanuel KARUTA yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Ubuse koko umuntu yirukanwa gutya! amategeko se niko abiteganya? iyo bakimugaya se nyuma....!Imyaka se amaze ntakiza yakoze? usibye umwanda se ntabindi byiza biruta yakoze?
Ubuse uwamugenzura we mumirimo ashinzwe ntiyarara amwirukanye!
Ibi ntabwo ari byiza!!Gusa icyiza ni uko akazi atari ubukonde!
Pole sana Muzee!

singizwa Innocent yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

MIMI RWOSE ANYIBUKIJE NANJYE BABAGABO BAKUNDA KUBA BARI KURI RESEBUSIYO YAHO, BAKIRA NEZA BURI MURWAYI UZA MU BITARO, ANYIBUTSA N’ABAGANGA BANYAKILIYA NEZA MURI DERIMATOLOGI NUMVA SINABYIHERERANA. NSHUTI IBYO BITARO YENDA NUBWO BYAHUYE N’IKIBAZO SINABIHAKANA ALIKO NTAKO UBUYOBOZI BUTAKOZE NGO BUVUGURURE SERIVISI BAGENERA ABARWAYI. NDIBAZA KO ABO BANENGA SERIVISI ZAHO ARI BAMWE YENDA BAHAGERA BASHAKA GUCA KU BANDI KUKO BIYUMVAMO KO BATARESHYA N’ABANDI BYO KWISHONGORA KW’ABANYARWANDA BATAGIRA IKINYABUPFURA. UJYA KUBONA UKABONA UMUNTU ARAJE NGO NJYEWE NAVUGANYE NA MUGANGA, AGACA KUBANDI SANZE BAMUTANZE, NGO ARASHAKA KWINJIRA. GUSA ABO BAGABO USANGA BANAKORANA NEZA N’ABAGANGA BAKABABWIRA KO HINJIRA UWAHAMAGAWE GUSA, BENE NK’UWO IYO BAMUSUBIJE INYUMA AGENDA AVUGA KO BATAMWAKIRIYE NEZA KANDI YASHAKAGA GUHUTAZA ABANYARWANDA BAGENZI BE! ABANDI BAHAGAYA NI BA RWIYEMEZA MIRIMO BATISHYURIRWA IGIHE CYANGWA BANANIZWA N’ABO BABA BAREMEREYE RUSWA! IYO RUSWA IJYE IKEBURA UWAYITANZE N’UYAKIRA, KUKO BURIYA NTIYAZACIKA ABAYITANGA N’ABAYAKIRA BADAFASHWE NGO BAHANWE. NJYE RERO NISHIMIRAGA SERIVISI NAHAHEREWE KANDI MBASABA GUKOMEREZAHO. BITE KURI IYO SUKU MINISITIRI AVUGA, NDETSE BANATANGIZE IKORESHWA RY’IBYO BIKORESHO, KANDI MINISITIRI ABABE HAFI AHO KUBASENYA, KUKO NAWE AMENYE KO UYU MUNSI NI MINISITIRI, EJO AZASOHOKA MURI IYO MIRIMO AJYA KUVURIRA MURI BENE IBYO BITARO ARI GUSENYA. MURAKOZE MWESE BASOMYI BA KIGALI TODAY

KARERA yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka