Nyuma yo kugawa isuku n’imicungire, CHUB yahinduriwe umuyobozi

Ubwo Minisitiri w’ubuzima yasuraga ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) kuwa 06/06/2013, yavuze ko atishimiye isuku n’imicungire yahasanze, maze bukeye bwaho, tariki 07/06/2013, yandika ibaruwa ishyiraho umuyobozi mushya w’agateganyo muri iki kigo.

Dr. Sendegeya Augustin, ni we muyobozi w’agateganyo mushya wa CHUB, akaba yaratangiye iyi mirimo mishya kuva kuwa mbere tariki 10/06/2013. Yari amaze imyaka irenga 10 akorera muri ibi bitaro, kandi guhera mu mwaka ushize wa 2012 yari umuyobozi w’ishami rivura indwara zo mu mazuru, mu matwi no mu muhogo.

Ingamba azanye mu kazi gashyashya ngo ni uko ibitaro bya Kaminuza bihindura ishusho, bikarushaho kugira isuku, yaba igaragarira abantu muri rusange, ndetse n’iy’ahatagera abantu benshi.

Yagize ati “burya hari igihe uba uri ahantu igihe kinini ariko ntubashe kubona ibibazo bihari. Urugendo rwa Minisitiri rwadufunguye amaso, ku buryo nta hantu na hamwe hazongera kugaragara umwanda.”

Ku bijyanye n’imicungire y’ibitaro, Dr. Sendegeya arateganya kuzakora ku buryo ushinzwe umurimo abazwa uko yawukoze n’aho ugeze (accountability), haba hari ibitagenda neza akabisobanura. Yunzemo ati “ntabwo umuyobozi w’ikigo akora wenyine. Twese tugomba gufatanya”.

Dr Musemakweri Andre wakuwe ku buyobozi bwa CHUB.
Dr Musemakweri Andre wakuwe ku buyobozi bwa CHUB.

Muri uko gukorera hamwe kandi ngo bazajya biha igihe cyo gukora ibikorwa runaka. Yagize ati “Tuzajya twiha igihe cyo gukora ibintu, igihe twihaye cyarangira bitararangira, ubishinzwe akagaragaza impamvu.”

Ku bijyanye n’icyuma gipima imbere mu mubiri (scanner) kimaze imyaka ibiri kigeze muri ibi bitaro nyamara kikaba kitaratangira gukora, Dr. Sendegeya yavuze ko batangiye gukora ku buryo kizatangira gukora vuba bishoboka.

Ubwo Minisitiri w’ubuzima yasuraga ibi bitaro, byanagaragaye ko hari amazu mashyashya yujujwe muri ibi bitaro ku nkunga y’igihugu cy’Ububirigi atari yubatse ku buryo bijyanye no kwa muganga.

Dr.Sendegeya yavuze ko bafatanyije na Minisiteri y’ubuzima bari kwiga uko aya mazu yakosorwa.

Dr. Musemakweri André wakuwe ku buyobozi bukuru bw’ibi bitaro, yari yatangiye imirimo yo kubiyobora mu mwaka wa 2009.

Ibitaro bya Kaminuza by’i Butare bikorana n’ibitaro by’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’iby’Uturere tw’Amajyepfo y’Iburengerazuba 13.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 17 )

njye ndumwe mubantu bakundaga kwivuriza muri serivisi ya Gynecologie ya CHUB, mpabyariye rwose abana babili kandi bindahekana, byumvikana ko mpazi cyane. narwarije no muri pediatrie yaho. Ndashima aho gahunda yo kunoza serivisi yari igeze kuko rwose muri ibyo bitaro kuva nahagera namye nakirwa neza, nasaba umuganga bakamumpa kandi niyo habaye akabazo gakemurwa vuba aliko umukiliya akabona serivisi ashaka. Ndibuka igihe kimwe nagiye muri materiniti, narimfite ikibazo cyari kindemereye numvaga umwana adatera neza, ngiye muri consultation bati ntitukwakira twarangije kwakira, maze numva isi indangiriyeho! Imana yahise imurikira mbona umugabo wigenderaga waho, aza asuhuzanya abarwayi twari twicaye imbere y’aho basuzumira atubwira ko aba aje kutubaza uko twakiriwe, nabaye uwambere umubaza uwo ariwe, ati njye nshinzwe kwakira abarwayi, nkareba ko bavuwe, abahuye n’ibibazo nkabafasha! numvishe namugwa kwijosi kuko narinzi neza ko banyangiye kubonana n’umuganga warurimo gusuzuma. Naratinyutse mubwira icyimbabaje, ansubizanya n’ubwuzu bwinshi ngo humura icyo kibazo kirakemuka kuko niyo ubimenya uba wagiye kuri urgence bakakwakira. yarampagurukanye, anjyana kuri urgence, mpageze mpasanga umuganga najyaga numvako ngo ari umuhanga cyane witwa KALIBUSHI, aransuzuma, anyuza muri echographie ako kanya, ati umwana wawe ameze neza itahire, nyuma y’ibyumweru bibili uzaze ubyare! natashye nezerewe cyane, nahawe serivisi ebyiri icyarimwe, iyo kwisuzumisha n’iyo guca muri echo. ese murumva ibyo bitaro nasuka umuriro ku muntu washyizeho abo ba customer care! Nukuri n’ubwo ubuyobozi bwahinduwe, ndashima uwo wahoze ari umuyobozi w’Ibitaro watekereje gushyiraho iyo serivisi. Imana izamurinde mubyo azakora byose kandi we, n’umuryango we Imana izabahembere umunezero bashyize mu banyarwanda benshi baherewe serivisi nziza kuri ibyo bitaro. Nasaba umuyobozi mushya kwita kuri serivisi zitangwa kandi byaba ngombwa rwose akongera abo bantu bagenda bazenguruka babaza abarwayi uko bavuwe kuko byaranshimishije cyane kandi byarushaho gufasha abarwayi. Njya numva ngo za Kigali ku bitaro byaho abarwayi barazwa ku mbaraza ubuyobozi butanabizi, aliko abo bagabo b’ibitaro by’ibutare ntibyababaho kuko bahora bazenguruka.
Nasoza nshima

MIMI yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Impinduka ningombwa,ark banyakubahwa,bagye babanza wumve,
ibisobanuro,ikindi kdi turasaba,misiteri yubuvuzi, kureba ukuntu
yashyiraho umushahara uhamye,ntaguhindagurika uko bwije,uko bucyeye,,,

luc yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Twishimiye umuyobozi mushya wa CHUB kandi rwose abakozi ba CHUB bashyire hamwe barwanye uwo ariwe wese wabazanamo amatiku. gusa banamenye ko ntawaneza amarangamutima y’abakozi bose ndetse n’abakiliya bose kuko hari bamwe bihisha inyuma y’imikorere myiza y’umuntu bagashaka ko abaha ibijyanye n’inyungu zabo gusa aho kureba inyungu rusange za bose. uyu muyobozi azi gushishoza, azareba ahantu hatandukanye hakiri ikibazo ahakosore, aziga dossiers z’abakozi zitandukanye azigisheho inama maze azifatire umwanzuro, kandi ntazanazuyaze guhana yihanukiriye abamuvangira kuko mpamya ko umuyobozi asimbuye ari mubyo azize, aho wasangaga yifatafata akarebera umunyamafuti ngo atavaho yiteranya. we azubake team ishoboye ishobora kumufasha kumva ibintu kimwe nawe, bityo azatsinda urugamba ahawe. Dr. Andre nawe rwose yari umukozi mwiza kandi wakoranaga umurava, nagerageze kuba hafi umuganga mugenzi we mu mwuga kuko atirukanwe muri CHUB, ahubwo yahinduriwe imirimo, maze abahe inararibonye rye babashe bose kuzamukira rimwe. Murakoze!

Eva yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Umuntu umwe afata umwanzuro wo kwirukana Umunsi umwe 16 , 17 Uuuuuuuuuuuuuuuuuuh? biratangage ibya MINISANTE,
Umbwo se umukozi yakirukannwa mu munota.

alias yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

turakwishimiye cyaneeeeeeeeeeeeeeee

alias yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka