Ngo hari ibikwiye gukemurwa mbere yuko ibitaro bya Ruhango biba iby’Intara

Mu gihe ibitaro bikuru by’akarere ka Ruhango biherereye mu murenge wa Kinazi biteganywa kuba ibitaro by’intara y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’ibi bitaro buravuga ko bugifite ibikoresho bidahagije n’ikibazo cy’ibikorwa remezo birimo imihanda idatunganye ndetse no kutagira amacumbi y’abaganga.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07/05/2014 ubwo minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho yasuraga ibi bitaro mu rwego rwo kureba uko imikorere y’ibi bitaro ihagaze mbere y’uko bitangira gukora nk’ibitaro by’intara y’Amajyepfo.

Ubwo Minisitiri Agnes Binagwaho yatemberaga mu bitaro bya Ruhango.
Ubwo Minisitiri Agnes Binagwaho yatemberaga mu bitaro bya Ruhango.

Nyuma yo gusura ibikorwa by’ibi bitaro, minisitiri Binagwaho yagejejweho zimwe mu mbogamizi zibangamiye cyane ibitaro kugirango bizakore koko nk’ibitaro by’intara, muri ibi hakabamo ibibazo byo kutagira ibikoresho bihagije, umubare w’imbangukiragutabara ukiri muke, ariko cyane cyane ngo hakaba hari ibibazo by’ibikorwa remezo nk’uko byagaragajwe na Dr Valens Habimana uyobora ibitaro bya Kinazi.

Dr Valens yavuze ko ibi bitaro bibangamiwe cyane n’umuhanda w’ibirometero 22 uva mu Ruhango werekeza i Kinazi kuri bitaro ndetse no kutagira amacumbi y’abaganaga.

Dr Valens Habimana uyobora ibitaro bya Ruhango agaragaza ibibazo bikeneye gucyemurwa kugirango bigirwe ibitaro by'intara.
Dr Valens Habimana uyobora ibitaro bya Ruhango agaragaza ibibazo bikeneye gucyemurwa kugirango bigirwe ibitaro by’intara.

Minisitiri yavuze ko biteguye gufasha ibi bitaro kugirango bigire ubushobozi buhagije, ariko ku bikorwa remezo nk’umuhanda uva mu mujyi wa Ruhango uza kuri ibi bitaro asaba ubuyobozi bw’akarere ko bwagira icyo bukora bufatanyije na minisiteri y’ibikorwa remezo gukemura iki kibazo.

Twagirimana Epimaque, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere by’akarere, yavuze ko ibi bikorwa byose birimo gutekerezwaho, ku cyerekeranye n’amacumbi y’abaganga akavuga ko bari bategenyije gutanga ibibanza hanyuma abantu bakaba bakwisyira hamwe kugirango bubake aya macumbi.

Zimwe mu nyubako z'ibitaro bya Ruhango.
Zimwe mu nyubako z’ibitaro bya Ruhango.

Ibitaro bya Ruhango byatangiye imirimo yo kwakira abarwayi guhera tariki 28/05/2012, bikoba bikorana n’ibigo nderabuzima 7 byo mu mirenge ine ariyo Kinazi, Ntongwe, Ruhango na Mbuye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turasakomwatuvuganira,akazu mu bitaro byakinazi gashobora kubyara irondakarere ni ronda bwopko,kagacika .

ndaje yanditse ku itariki ya: 9-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka