MINISANTE ivuga ko ntawabujijwe kugemurira abarwayi mu bitaro

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira avuga ko nta mabwiriza ahari abuza abantu kugemura mu bitaro kuko ntawatsindiye isoko ryo kubikora.

Aba ni bamwe mu bari barwariye mu bitaro bya CHUB i Huye mu minsi ishize ubwo bahabwaga ifunguro ku munsi w'abarwayi
Aba ni bamwe mu bari barwariye mu bitaro bya CHUB i Huye mu minsi ishize ubwo bahabwaga ifunguro ku munsi w’abarwayi

Abitangaje mu gihe hirya no hino mu bitaro abantu bagemuriraga bamwe mu barwayi batishoboye bahagaze kongera gukora icyo gikorwa cy’urukundo.

Umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira avuga ko nta mabwiriza ahari abuza abo bantu gukora icyo gikorwa kuko ntawatsindiye isoko ryo kubikora.

Ati “Ntabwo bigeze bahagarikwa, baremewe rwose nta mabwiriza ahari avuga ngo aba n’aba ni bo bemerewe kugemura. Ahubwo mudufashe mubimenyekanisha nta muntu uhari watsindiye isoko ryo kuvuga ngo ni we usigara agemurira abantu wenyine.”

Kuba abantu bagemuriraga abarwayi batishoboye barahagaze hirya no hino mu bitaro, Umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira avuga ko ari ubwumvikane bwabaye hagati y’impande zombi hirindwa ikwirakwira rya Coronavirus.

Agira ati “Bishobora yenda ibitaro kuba byarafashe icyemezo cyo kugabanya ihura ry’abantu benshi bagana ibitaro, birashoboka ko babihagarika ariko nta bwiriza na rimwe rivuga ngo iriya kompanyi ni yo yemerewe gukora ako kazi.”

Abatoni Grace wo mu ihuriro Brothers and Sisters bagemuriraga abarwayi batishoboye mu bitaro bya Nyagatare avuga ko bahagaritswe kongera kubikora bitewe no gukumira indwara ya Coronavirus.

Ati “Twebwe ku wa gatandatu ushize twarateguye bisanzwe tugeze mu bitaro batubuza gutanga ibiryo, tubisubizayo tubura n’abo tubiha. Twarabajije batubwira ko impamvu ari ukwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara kandi nta kibazo nirangira tuzabisubukura.”

Kigali Today yagerageje kuvugana n’ikompanyi ya Solid Africa, igemurira abarwayi batishoboye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Kibagabaga na Muhima ariko inshuro zose twagerageje telefone yabo igendanwa ntitwababona.

Solid Africa iheruka gutanga itangazo isaba Abanyarwanda bafite umutima w’impuhwe kubafasha bakabona ubushobozi bwo gufasha abarwayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka