- Aba ni bamwe mu bari barwariye mu bitaro bya CHUB i Huye mu minsi ishize ubwo bahabwaga ifunguro ku munsi w’abarwayi
Abitangaje mu gihe hirya no hino mu bitaro abantu bagemuriraga bamwe mu barwayi batishoboye bahagaze kongera gukora icyo gikorwa cy’urukundo.
Umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira avuga ko nta mabwiriza ahari abuza abo bantu gukora icyo gikorwa kuko ntawatsindiye isoko ryo kubikora.
Ati “Ntabwo bigeze bahagarikwa, baremewe rwose nta mabwiriza ahari avuga ngo aba n’aba ni bo bemerewe kugemura. Ahubwo mudufashe mubimenyekanisha nta muntu uhari watsindiye isoko ryo kuvuga ngo ni we usigara agemurira abantu wenyine.”
Kuba abantu bagemuriraga abarwayi batishoboye barahagaze hirya no hino mu bitaro, Umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira avuga ko ari ubwumvikane bwabaye hagati y’impande zombi hirindwa ikwirakwira rya Coronavirus.
Agira ati “Bishobora yenda ibitaro kuba byarafashe icyemezo cyo kugabanya ihura ry’abantu benshi bagana ibitaro, birashoboka ko babihagarika ariko nta bwiriza na rimwe rivuga ngo iriya kompanyi ni yo yemerewe gukora ako kazi.”
Abatoni Grace wo mu ihuriro Brothers and Sisters bagemuriraga abarwayi batishoboye mu bitaro bya Nyagatare avuga ko bahagaritswe kongera kubikora bitewe no gukumira indwara ya Coronavirus.
Ati “Twebwe ku wa gatandatu ushize twarateguye bisanzwe tugeze mu bitaro batubuza gutanga ibiryo, tubisubizayo tubura n’abo tubiha. Twarabajije batubwira ko impamvu ari ukwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara kandi nta kibazo nirangira tuzabisubukura.”
Kigali Today yagerageje kuvugana n’ikompanyi ya Solid Africa, igemurira abarwayi batishoboye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Kibagabaga na Muhima ariko inshuro zose twagerageje telefone yabo igendanwa ntitwababona.
Solid Africa iheruka gutanga itangazo isaba Abanyarwanda bafite umutima w’impuhwe kubafasha bakabona ubushobozi bwo gufasha abarwayi.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|