Huye: Minisitiri w’ubuzima ntiyishimye isuku n’uburyo ibitaro bya Kaminuza bicungwa

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Binagwaho Agnès, uyu munsi tariki ya 6/6/2013 yasuye ibitaro bya Kaminuza by’i Butare. Amaze kuzenguruka mu mazu mashyashya yubatswe muri ibi bitaro, ndetse no mu maserivisi asanzwe akora, yavuze ko atishimiye isuku yahasanze ndetse n’uburyo ibi bitaro bicungwa.

Minisitiri yagize ati “uko nasanze ibi bitaro ntibikwiranye no kuba ari ibitaro by’icyitegererezo: isuku, uko bacunga ibikoresho bafite. Ntabwo bakoresha ibikoresho byose bagejejweho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Hari ibikoresho bimaze amezi arenga 5 bidakoreshwa.

Sinishimiye na busa uko nahasanze (I’m totally disappointed).”
Yunzemo ati “Icyo nsaba ubuyobozi bw’ibi bitaro, ni uko ibi byose bihinduka, atari ejo, ahubwo uyu munsi.

Ushobora guhabwa ibikoresho byose, ariko utabikoresheje uko bikwiye, ntunabigirire isuku, ntabwo biba bikwiye. Ibi ni ibitaro bya kaminuza, bigomba gutanga urugero rwiza muri byose. Ku bw’ibyo, hagomba kubaho impinduka zikomeye muri ibi bitaro (drastic change).”

Icyatumye Minisitiri atishimira isuku yasanze muri ibi bitaro, ni uko hari aho yagiye yinjira agasanga hari umwanda, urugero na hamwe mu ho abakora muri ibi bitaro bambarira, ahabikwa ibikoresho by’isuku, ahagenewe gukaraba intoki hatari isabune yo kwifashisha, …

Mu bikoresho Minisitiri atishimiye ko ibi bitaro byagejejweho nyamara ntibibikoreshe, harimo icyuma gipima mu mubiri imbere (scanner).

Nyamara ngo iki cyuma kimaze imyaka ibiri kigejejwe kuri ibi bitaro, ndetse n’umwaka gitewe aho kigomba gukoresherezwa (installations).

Minisitiri Binagwaho agaragaza ahari umwanda atishimiye.
Minisitiri Binagwaho agaragaza ahari umwanda atishimiye.

Dr. Musemakweri André, umuyobozi w’ibitaro bya kaminuza, yavuze ko kuba hari ibikoresho bataratangira kwifashisha biterwa n’uko hari ibindi bikenewe gukoreshwa hamwe bitaraza. Ibi byose bikaba biterwa n’abantu bagiye bahabwa amasoko yo kubizana nyamara ntibabizanire igihe.

Yagize ati “nka scanner, kuba itaratangira gukoreshwa, twari tutarabona moteri yo kuyikoresha igihe umuriro wa EWSA ugiye, kandi iyi mashini igomba kuba icanye igihe cyose. Icyakora muri iyi minsi ni bwo yaje. Turateganya kuyishyiraho bidatinze, hanyuma hakarebwa n’ukuntu imirasire ya scanner itagira icyo itwara abandi bantu baba bari mu bitaro, hafi y’aho giteye.”

Ibyo byose rero ngo nibimara gutungana, n’uwahawe isoko ryo kuzana ibikoresho bizajya byifashishwa mu gukoresha iki cyuma akabizana, kizahita gitangira gukoreshwa. Dr. Musemakweri ati “ku itariki ya 1 Nyakanga kiriya cyuma kizaba gikora.”

Naho ku bijyanye n’isuku, Dr. Musemakweri yavuze ko aho Minisitiri yasanze umwanda ari ahantu hatagerwa n’abantu benshi, ku buryo bo batajyaga bibuka kuhareba. Icyakora, ngo guhera uyu munsi nta ho bazongera gusiga batarebye.

Yunzemo ati “ku bijyanye n’ibikoresho bidakora, mbijeje ko uzagaruka mu mezi atatu azasanga impinduka zifuzwa zose zamaze kuba. No kubaka tuzaba twararangije ku buryo nta cyitwa umwanda kizaba kikigaragara hano. (aha dogiteri yerekanaga ahantu hamwe na hamwe hari umucanga, ahandi imbaho, … na byo bigaragara nk’umwanda).”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Hon Dr Binagwaho !!!
Congs for the work done , really we need more improvement in our Hospitals !!
Be blessed .

Franco yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

igihe cyose hagaragara imikorere mibi mu bitaro ibi ni ibi nta mpamvu yo guceceka, biba bikwiye ko hashyirwaho abashinzwe isuku kuri buri bitaro byose byo mu rwanda kugirango ikibazo k’isuku gikemuke, ni ugushimira rwose Minister Binagwaho kuko akomeje kurebera neza abanyarwanda.

berchimas yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

ikibazo gituruka kubuyobozi bw,ibitaro kuri miss management ya DG ANA ADMINISTRATION,Ariko njyembona minister yarakwiye guhindura ubuyobozi,nonese niba babona ibikoresho ntibikore habura iki? ikindi bazabaze ibitaro byose biyoborwa na ABASIRIKARE,Ibanga bakoresha,nk,Ibutaro kwa Dr MPUNGA cg INYARUGURU KWA DR SAHAHA,NO KUGISENYI KWA KANYANKORE,usanga uretse nimikorere myiza,yokwakira abarwayi,na Administration ikoranezacyane,Minisante nishyiremo amaraso mashya nahubundi amanyanga abera mubitaro byinshi,abangamira imivurire y,abarwayi.

peco yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Dr.Binagwaho ni umuntu w’umugabo pe, ndamwemeye, azi gufata ibyemezo kandi igihe cyose abona ibitagenda bifitiye rubanda nyamwinshi akamaro ntago abyihanganira kuko arabivuga akanasaba ko bihindurwa bigakwmurwa maze abaturage bagahabwa service nziza, ndetse bagahabwa ibibagomba. komereza aho, iyaba abayobozi bose bari bameze nka binagwaho, ntawashidikanya ko iibintu byagenda neza.

christophe yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ibibazo bya chub nta gihe bitavuzwe bishingiye ku buyobozi bubi buba mu manyanga gusa. Sinzi impamvu minister adafata icyemezo cyo guhindura uriya musaza utarigeze yerekana ubushobozi mu kuyobora kiriya kigo. Abayobozi bibera mu manza za ruswa, diplome z’impimbano, kwambura ababahaye service .... nk’ubu abakozi ba chub bahagarikiwe inguzanyo na caisse d’entraide kubera ko nayo yambuwe, rwiyemezamirimo uhawe isoko ntashobora kwishyurwa atagabanye na bamwe mu bashinzwe kwishyura ari nayo mpamvu basigaye babura abitabira amasoko yabo . Minister natabare chub areke kuvuga ngo bazikosora .

umuvunyi yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

NUBWO BINAGWAHO AVUGWAHO UBUHUBUTSI MU GUFATA IBYEMEZO BITARI NA NGOMBWA, AHA YAVUZE RWOSE UKURI KUKO IBI BITARO BIRIMO UMWANDA W’UMWIHARIKO CYANE CYANE MU NZU Y’IBAGIRO, MATERNITY, LAUNDRY NA INTERNAL MEDECINE. KANDI IGIKOJEJE ISONI USANGA HARI ABAYOBOZI BAKURU MU BITARO BAGERA AHO HANTU BURI MUNSI ARIKO UGASANGA NTACYO BIBABWIYE. BIRIYA RERO BABWIYE MINISTER NI AMATAKIRANGOYI KUGIRANGO BAREBE KO YABA ABAVUYE IRUHANDE NAHO UBUNDI IBI BITARO BIFITE IKIBAZO CYA MANAGEMENT UHEREYE KU MUYOBOZI MUKURU WABYO NA BAMWE MU BAMWUNGIRIJE USANGA BADAFITE UBUSHOBOZI (LEADERSHIP)BWO KUYOBORA IBITARO NKIBI. NIZEREKO BARIYA BAYOBOZI BAZIKUBITA AGASHYI CYANGWA SE NABO BAGASHYIRWA MU MYANYA IJYANYE N’UBUSHOBOZI BURI LIMITED BAGARAGAZA MU KAZI KABO. MINISTER NGIRANGO YIBAGIWE NO KUVUGA OXYGEN PRODUCTION UNITY IHARI NAYO YATANZWEHO AMAFARANGA MENSHI ARIKO IKABA IDAKORA AHUBWO UGASANGA IBI BITARO BIRAGURA OXYGEN IKIGALI!SCANNER YO NGIRANGO YABAYE UMUGANI KUBURYO ABARWAYI BAJYA KUYIKORESHA IKIGALI KANDI BAYITAYE HAFI YABO,WENDA BURIYA UBWO URIYA MUDAMU YABAKURUGUTUYE WENDA BATANGIRA KUYIKORESHA.IBI BITARO BIKENEYE CYANE ABAYOBOZI BAFITE VISION IREBA MURI FUTURE KUKO ABAHARI UBU BABA BARWANA NO GUKORA MANAGEMENT YA ROUTINE KANDI SIBYO BIKENEWE MURI IKI GIHE TUJYEZEMO, WE NEED AN ADMINISTRATION MARCHING TOWARD THE FUTURE NOT TO THE PAST.

Mwesigye yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ministre ugeraho ajya kugenzura isuku mu bitaro,bigaragaza ko hari ikibazo mu mikorere....hari abashinzwe hygiene bagira gahunda y’akazi kabo buri kwezi..igihembwe n’umwaka. Birababaje kuko inshingano ze ziri mur’undi rwego ruri stategic..ariko akifotoza yerekana ko nta suku.Ndacyeka ko hari ikibazo mu mikorere ya Ministere .

Alice yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka