Nyabihu: Biyemeje kurwanya uburiganya bugaragara mu gutanga inzitiramibu

Abazakora mu gikorwa cyo gutanga inzitiramibu ku bana bari munsi y’imyaka 5 mu karere ka Nyabihu barasabwa kwirinda uburiganya bwagiye bugaragara mu bikorwa nk’ibyo mu minsi yashize.

Iki gikorwa giteganijwe tariki 25-26/01/20123kizakorwa mu gihugu hose; nk’uko Uzamugura Theoneste ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuvuzi mu karere ka Nyabihu abivuga.

Mu karere ka Nyabihu hakunze kugaragaramo ibibazo by’uburiganya, aho umuntu usanga ashaka gufata umubare mwinshi w’inzitiramibu ugereranije n’izari zimugenewe. Hari n’abagaragaye ko bashaka kugurisha izo nzitiramibu mu buryo butemewe, ndetse n’abakoresha inzitiramibu nabi icyo zitagenewe.

Abafite aho bahuriye n'ibikorwa by'itangwa ry'inzitiramibu basabwe kuba maso ngo hatazabaho uburiganya.
Abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’itangwa ry’inzitiramibu basabwe kuba maso ngo hatazabaho uburiganya.

Ni muri urwo rwego, abafite aho bahuriye n’igikorwa cyo gutanga inzitiramibu ku rwego rw’imirenge n’utugari, ndetse no ku bigo nderabuzima, basabwe kuzakurikirana neza ibyo bikorwa, hirindwa uburiganya ubwo aribwo bwose bwakorwa.

Abaturage nabo barasabwa kwitabira ibikorwa byo gufata inzitiramibu ku bo zigenewe, kandi zigakoreshwa neza nk’uko bikwiye.

Ushinzwe ubuvuzi mu karere ka Nyabihu arakangurira abaturage bazahabwa inzitiramibu kuzazikoresha icyo zigenewe.
Ushinzwe ubuvuzi mu karere ka Nyabihu arakangurira abaturage bazahabwa inzitiramibu kuzazikoresha icyo zigenewe.

Gutanga inzitiramibu ziteye umuti ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu guhashya imibu itera indwara ya Malariya. Iyi akaba ari nayo mpamvu, iyo igikorwa cyo gutanga inzitiramibu gikozwe ku bazigenewe runaka, abaturage basabwa kubyitabira no kuzikoresha uko bigomba.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inzitiramubu zatanzwe kuri 29-30/01/2013 ntabwo ari kuri iriya tariki mwavuze, ikindi abaturage ba Nyabihu turashyimira leta uburyo ihora ishakira abaturage bayo ibyiza.

yanditse ku itariki ya: 4-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka