Mayange: Rapid SMS imaze kurandura impfu z’abana n’abagore batwite

Kuva gahunda ya Rapid SMS yatangira mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera imaze kurandura impfu z’abana bapfaga bakiri bato ndetse n’abagore batwite.

Rapid Sms ni gahunda yo gukurikirana umugore utwite kuva agisama kugeza abyaye na nyuma yaho kugeza umwana agejeje imyaka itanu byose bigakorwa n’abajyanama b’ubuzima hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwa telephone idenganwa.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzi cya Mayange, Harerimana Gaspard, yemeza ko kuva iyi gahinda yatangira nta mubyeyi urapfa ahitanywe n’inda atwite cyangwa umwana ngo apfe avuka nk’uko byajyaga biba mbere.

Umuyobozi w'ikigo nderabuzi cya Mayange, Harerimana Gaspard.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzi cya Mayange, Harerimana Gaspard.

Hifashishijwe terefone, umujyanama w’ubuzima akurikirana umubyeyi kuva agisama areba niba hari ikibazo afite amukangurira kujya kwipimisha byibuze inshuro enye, umujyanama iyo asanze hari ibimenyetso mpuruza umubyeyi utwite afite ahita yohereza ubutumwa bugufi akoresheje telephone.

Ubwo butumwa bujya muri minisiteri y’ubuzima nayo igahita yoherereza ikigo nderabuzima igisubizo cyaba ari ikibazo gikomeye bakohereza imbangukira gutabara ikamuzana ku kigo nderabuzima maze agakurikiranwa n’abaganga.

Umukozi w’ikigo nderabuzima cya Mayange ushinzwe gukurikirana gahunda ya Rapid SMS, Umulisa Josette, avuga ko iyo amaze kubona ubutumwa umujyanama w’ubuzima yoherereje minisiteri y’ubuzima yihutira kuvugana n’uwo mujyanama wohereje ubwo butumwa bugufi.

Yagize “iyo ari ushaka ubutabazi tuhita tubukora kuko ahita yohererezwa imbangukira gutabara igahita imuzana hano ku kigo nderabuzima maze agakurikiranwa n’abaganga.

Umulisa Josette, umukozi w'ikigo nderabuzima cya Mayange ushinzwe gukurikirana gahunda ya Rapid SMS.
Umulisa Josette, umukozi w’ikigo nderabuzima cya Mayange ushinzwe gukurikirana gahunda ya Rapid SMS.

Zimwe mu mbogamizi duhura nazo kuva iyi gahunda yatangira, ni izuko hari bamwe mu bajyanama b’ubuzima bibwa amatelefone bahawe cyangwa bakazita bigatuma gukurikirana abo bashinzwe bihagarara”.

Abaturage barashima iyi gahunda kuko basanze Leta yabo ibatekereza bitandukanye na mbere kuko ubu nta mubyeyi ukibyarira mu rugo cyangwa ngo aharembere ndetse n’umwana nk’uko byajyaga bibaho nk’uko bivugwa na Musabyeyezu Donatha wo mu kagari ka Mbyo mu murenge wa Mayange.

Dusabe Jeanine ni umujyamana w’ubuzima mu mudugudu wa Remera mu kagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange, avuga ko iyi gahunda yagabanyije indwara ku bana zakundaga kubibasira.

Ati “mbere abana bakundaga kwibasirwa n’indwara z’impiswi n’umusonga, ariko ubu nta mwana ukicwa n’izo ndwara kuko tubakurikiranira hafi bakavurwa hakiri kare”.

Umujyanama w'ubuzima ukoresha gahunda ya Rapid SMS yerekana ubutumwa yaraye yohereje.
Umujyanama w’ubuzima ukoresha gahunda ya Rapid SMS yerekana ubutumwa yaraye yohereje.

Gahunda ya Rapid SMS mu murenge wa Mayange imaze imyaka ibiri itangijwe, ikaba ikoreshwa n’abajyanama b’ubuzima bagabanyije mu by’iciro bibiri.

Hari abo bita aba Binȏme bashinzwe gukurikirana ubuzima bw’abana kuva bavutse kugeza ku myaka itanu, bakaba ari 70 ndetse nabo bita ASM (Agent de Sante Maternal) aba bo bakaba bashinzwe gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana atwite kuva akimusama ni 35 mu murenge wose.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndashima ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Mayange n’abajyanama b’ubuzima,mukomeze mudufash kubaka igihugu.murakoze ntangarugero

Jean De Dieu yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Kiriya kigo nderabuzima gishobora kuba ari intanga rugero mu gukora neza ugereranyije nahandi kabisa. Bravo!

Aline yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

Uriya muyobozi turamwemera rwose

theo yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

Nibindi bigo nderabuzima bizarebere kuri bariya bakore nkabo. Mukomereze aho rwose turabashigikiye kandi turabashima uko mukora akazi mubwitange. Ntawabona icyo abahemba. Imana ibafashe

sisi yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

Oh nibyiza cyane biragaragara ko uyu muyobozi wiki kigo nderabuzima nabo bafatanyije akazi ari ari abakozi cyane. Bita kukazi kabo rwose. bakomereze aho ni abo gushimirwa. Nabandi barebereho. Birashimishije cyane rwose.

ganza yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka