Bugesera: Abafite ubumuga barimo gushyirwa mu byiciro ngo bazafashwe

Mu karere ka Bugesera niho hatangirijwe ku rwego rw’igihugu igikorwa kigamije gushyira mu byiciro abantu bafite ubumuga hashingiwe ku buremere bw’ubumuga bwabo.

Perezida w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, Niyomugabo Romalisi, avuga ko abantu bose bafite ubumuga atariko bahabwa amahirwe amwe.

Niyomugabo Romalisi, perezida w'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga.
Niyomugabo Romalisi, perezida w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga.

Agira ati “abantu bazagira ubumuga buri kuva kuri 70 kugeza ku 100% bazahabwa amahirwe yo kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, ndetse abandi bishyurirwe igice. Hari n’abazahabwa inyunganirangingo n’insimburangingo ndetse hari n’iteka rya minisitiri w’ubuzima ritegeka ko abantu nk’abo bagomba kunganirwa mu ngendo za ngombwa”.

Abafite ubumuga bazashyirwa mu byiciro bitanu. Igikorwa cyo kubasuzuma kirabera ku bigo nderabuzima biri muri aka karere ka Bugesera.

Bamwe mu bafite ubumuga bategereje kubonana n'abaganga ngo babashyire mu byiciro.
Bamwe mu bafite ubumuga bategereje kubonana n’abaganga ngo babashyire mu byiciro.

Kanamugire Jean Bosco ni umwe mu bitabiriye gusuzumwa, yamugaye mu mwaka wa 1996, agendera mu kagare, avuga ko yirwanagaho mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati “ubusanzwe umuntu yirwanagaho mu buzima bwe, ariko turabwirwa ko nyuma y’iki gikorwa tuzafashwa mu bintu byinshi birimo nk’ubuvuzi n’ibindi”.

Abaganga 176 nibo bari muri icyo gikorwa cyo gusuzuma no gushyira mu byiciro abantu bafite ubumuga.

Gushyirwa mu byiciro bizatuma babasha kubona ubufasha batabonaga.
Gushyirwa mu byiciro bizatuma babasha kubona ubufasha batabonaga.

Aba baganga bari mu Bugesera baturutse mu gihugu hose, aka karere kafashwe nk’ikitegererezo nyuma yo gusuzuma abafite ubumuga bahatuye, aba baganga bazigabanyamo amatsinda azajya hirya no hino mu gihugu.

Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga iteganya ko abazasuzumwa basaga ibihumbi 500, imibare yatanzwe na minisiteri y’ubuzima nayo iyikesha abajyanama b’ubuzima.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka