Zipline yatangiye gutanga serivisi mu masaha y’ijoro

Ubuyobozi bw’Ikigo Zipline Rwanda gifite utudege tutagira abapilote, butangaza ko bwatangiye gukora ingendo z’ijoro mu bikorwa byo gutwara imiti n’amaraso, bikaba bigiye gukorwa nyuma yo kubona icyangombwa kibemerera gukora nijoro.

Utudege tutagira abapilote tugiye kujya dutanga serivisi yo gutwara amaraso n'imiti mu masaha y'ijoro
Utudege tutagira abapilote tugiye kujya dutanga serivisi yo gutwara amaraso n’imiti mu masaha y’ijoro

Kigali Today iganira na Joseph Ndagijimana, umuyobozi w’Ikigo cya Zipline Rwanda, avuga ko bari barasabye Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivire (RCAA) uburenganzira bwo gukora amasaha y’ijoro kuko hari amategeko abigenga.

Agira ati "Twari dutegereje ibyangombwa bitwemerera gukora n’amasaha y’ijoro bikava saa moya za mu gitondo kugera saa moya z’umugoroba. Icyemezo twakibonye mu cyumweru gishize kandi ibigo bya mbere byatangiye kubona serivisi z’ijoro harimo ibitaro bya Byumba, Mugonero, Kibirizi na Kinazi, bahawe serivisi hoherezwa drone 10 zitwaye amaraso".

Akomeza avuga ko ubu badafite imbogamizi z’amasaha mu kugeza serivisi ku bigo nderabuzima n’ibitaro.

Ati "Kuva ejo ntabwo dufite amasaha tutemerewe, twabonye uruhushya kandi bizarushaho gufasha abakeneye serivisi dutanga, icyo twaburaga ni uburenganzira bwa RCAA gusa".

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhango, Dr Namanya William, avuga ko bishimiye serivisi za Zipline mu masaha y’ijoro.

Agira ati "Iyo twakeneraga amaraso yashize twakoreshaga imodoka ikajya kuyazana i Butare, ariko natwe turitwararika tukagena amaraso akenerwa ku buryo bidapfa kudutungura, ikibazo kibaye twayafata i Butare. Icyiza cyaje rero nuko igihe cyose dukeneye amaraso n’imiti bahita babituzanira kuko hari igihe twajyaga kuri pharmacy z’akarere tugasanga imiti yashize”.

Ati “Ibi rero ni inyungu ku barwayi bakenera imiti n’amaraso mu gihe habayeho ikibazo cyo gushira bigasaba gutegereza ari amasaha y’ijoro, ntibizasubira kuko iyo bibaye dusaba drone igahita iyitugezaho mu gihe gito".

Indege zitagira abazitwara zizwi nka Drone kuva 2016 zikorera mu Rwanda imirimo yo gutwara amaraso ku bigo nderabuzima n’ibitaro biyakeneye.

Ni uburyo bukoreshwa kandi bwihutisha igikorwa cyo kugeza amaraso aho akenewe mu gihe mbere cyari ihurizo kuyageza ku kigo nderabuzima kiri mu misozi hari n’imihanda mibi, ubu ni iminota mike umurwayi akaramirwa atagombye gutegereza iminsi n’amasaha nk’uko byahoze ubwo buryo butaragera mu Rwanda.

Drone zitwara imiti n’amaraso kugeza ubu zimaze gutwara amashahi ibihumbi 74 by’amaraso hamwe n’imiti irenge ibihumbi 26 mu myaka ine, zikaba zikorera ku bitaro n’ibigo nderabuzima 271 mu turere 25 dutandukanye tw’u Rwanda.

Ikigo cya Zipline mu Rwanda gifite ibigo bibiri birimo ikiri i Muhanga na Kayonza, ndetse nyuma yo gutangirira mu Rwanda, ibihugu bya Ghana na USA nabyo byatangiye gukoresha izi services mu buzima nyuma y’uko zikoreshejwe mu Rwanda, ndetse Zipline ikaba igiye no gukorera mu Ntara imwe yo muri Nigeria (Kaduna).

Zipline mu Rwanda ikoresha abakozi basaga ijana b’abanyarwanda baturuka mu mashuri makuru, nka za Kis, UR, na IPRC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka