Yitabye Imana amaze umwaka mu bitaro yarabuze ubushobozi bwo kwivuza

Niyonizera w’imyaka 18 y’amavuko wari umaze umwaka mu bitaro bya Gatunda i Nyagatare kubera imvune y’umugongo, yitabye Imana nyuma yo kubura ubuvuzi kubera ubushobozi buke bw’umuryango we.

Ibitaro bya Gatunda
Ibitaro bya Gatunda

Uyu mukobwa yitabye Imana ku itariki ya 24 Ukwakira 2022, azize ingaruka zakomotse ku kuvunika urutirigongo akabura amafaranga ibihumbi 517 yo kubagwa kugira ngo abe yakira.

Akimara kuvunika mu mwaka wa 2021, aguye mu cyobo gifata amazi y’imvura, umuryango we wagiranye amasezerano na banyiri icyobo yaguyemo gufatanya kumuvuza.

Umubyeyi w’uwo mukobwa witwa Gakwisi Innocent wo mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Gashenyi, Umurenge wa Rukomo, avuga ko abo bagiranye amasezerano batayubahirije.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’Akagari ka Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare ntiyigeze yubahirizwa kuko kuva ubwo umwana yoherezwaga kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, Gakwisi yahamagaye uwo bagiranye amasezerano ariko ntiyagira icyo amusubiza gifatika.

Ati “Nageze i Kanombe, banca amafaranga ibihumbi 517 yo kumubaga, mpamagara Twizerimana Olive ngo amfashe nk’uko yari yarabyemeye ariko aranyihorera, amafaranga nyabuze ndataha musubiza mu bitaro bya Gatunda.”

Ubusanzwe Gakwisi akomoka mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama ahitwa Matare. Avuga ko ubwo yahungukaga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasanze isambu ye yarubatswemo Umudugudu.

Yakomereje mu Karere ka Nyagatare ashakisha imibereho akaba atunzwe no guca inshuro kuko nta sambu ye bwite agira. Abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Muri Werurwe 2022, Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gatunda byatabarije uyu muryango kugira ngo ufashwe kuvuza umwana wabo ndetse no kubyishyura amafaranga wari ugezemo kubera igihe umwana wabo amaze mu bitaro ariko nta gisubizo cyabonetse.

Gushyingura uyu mukobwa Niyonizera na byo byaragoranye kuko byasabye ko Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukomo bushakisha inkunga mu baturage bo mu Kagari uyu muryango ubarizwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Iyi nkuru irababaje cyane abo bayobozi bigaye rwose bagakwiye kuba barafashije uwo mwana kuko ayo mafaranga ntago yari na menshi cyane ntg akarere Kari kuyabura rwose. Gusa uwo mwana Imana imwakire mubayo peuh.😭

Niyikora Samuel mgd yanditse ku itariki ya: 4-11-2022  →  Musubize

Nyamara bene data twite ku bantu bose n’abakene barimo buri muntu wese afite uburenganzira bwo kubaho abayobozi baho bigaye pe barangaranye uyu mwana Rwose ntibizasubire

Bijatipa Romin yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Birababaje ni ukuri. Gusa Nyagasani yakire Roho yuyu mwana

Alis yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Yebaba weeee!!!! Biteye agahinda pe!!! Ntabwo byumvikana ukuntu igihugu nkurwanda cyakumvikanamo mwene izi nkuru!!! Habayeho uburangare bukabije kubuyobozi bw’ibanze no kubitaro yanyuzemo byose, u Rwanda rwejo Koko? Ntakundi Imana imwakire mubayo!

Justin yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Nyagasani mubyeyi w’abakene utubabarire twe wahaye ubushobozi tukaba tutabasha gufasha abatabufite kugera aho ubacyura imburagihe.

Isoni n’icyimwaro biratwishe Kandi rwose turigaye.

RIP NIYONIZERA (witwaga neza)umuryango wawe turawukomeje rwose.

TUYIRAMYE yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Birababaje cyane kubona mu Rwanda hakigaragara inkuru nkiyi gusa kakwiye ibihano bikarishye kuko ntibyumvijana niba umuturage ahura uburenganzira mugihugu cye akageraho apfa knd igihugu gifite amafaranga abo bayobozi bazayobora iki abantu bose nibapfa kubera kubura ubuvuzi kubera ko arabakene?

Kanazawa athanase yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

uyu mwana yararangaranwe ntabukangura mbaga bwabaye yarangaranwe nubuyobozo yarangaranwe nabanyiri umwobo yara.garanwe nibitaro kanombe gatunda yarangaranwe nitangazamakuru ndetse nabaturage umuntu nuwa Leta ibitaro nibya Leta ikindi mutuelle imaze iki!!uwo mwana arambabaje nyamara uretse no kuvurirwa i kanombe njya numva nabakusanya za miloni zabajya kuvurirwa hanze ubuzima bumuntu buruta ibindi byose ibihumbi 500 bitume umwana wimyaka 18 apfa abantu bayishyura mukabali umwana apfe ibitaro ali ibyigihugu !mukobwa mwiza ndababaye imana ikwakire igutuze aheza

lg yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka