Yakize umubyibuho ukabije kubera siporo no guhindura imirire

Florence Uwamwezi, umwe mu bagore n’abakobwa 150 bishyize hamwe ngo barwanye ikibazo cy’umubyibuho ukabije, akaba ari n’umuyobozi w’ihuriro ryabo bise ‘Slim n’Fit’, bakora siporo no kunoza indyo kandi biragenda bikemura ikibazo cyabo batiyambaje abaganga.

Uwamwezi mbere y'uko atangira gahunda zo kugabanya ibiro na nyuma yaho.....yavuye ku biro 105 agera kuri 85
Uwamwezi mbere y’uko atangira gahunda zo kugabanya ibiro na nyuma yaho.....yavuye ku biro 105 agera kuri 85

Abo bagore bagira amasaha ahoraho yo gukora siporo aho babifashwamo n’inzobere, bakaba bari basanzwe bakorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali, usibye muri iki gihe buri wese ayikorera iwe. Ngo bagira n’igihe cyo kwigishanya uburyo bwo gutegura amafunguro abafasha mu kibazo cyabo, ndetse hakaba n’ubwo bazana impuguke mu mirire. Bavuga ko bahisemo icyo bise ‘Life Style’, cyangwa uburyo bw’imibereho.

Uwamwezi umaze imyaka ibiri ari muri iyo gahunda, aganira na www.kigalitoday.com yavuze ko yabitangiye ari uko umubyibuho ukabije wari watangiye kumuteza ibibazo bikomeye kuko ngo yatangiye afite ibiro 105 ariko ubu akaba afite 85, kandi ngo ntibijya byongera kuzamuka kuko azi uko abikurikirana.

Bakora siporo ihoraho
Bakora siporo ihoraho

Kuri we ngo amafunguro bategura ahoraho ni yo amufasha cyane, bitandukanye n’abiyicisha inzara bashaka kunanuka (Régime) kuko bibateza ibibazo aho kuba ibisubizo.

Agira ati “Mbere yo gutangira iyi gahunda nshya nari kuri régime, kurya imboga gusa amezi nk’abiri cyangwa atatu, siporo nyinshi, kunywa imiti runaka no kwanga kurya rimwe na rimwe ibiryo mu gihe runaka ku munsi. Ibyo narabikoze birakunda, ibiro biragabanuka ariko ngahita mbihagarika noneho nyuma y’andi mezi abiri byaragarutse birenga n’ibyo nari mfite mbere”.

Avuga ko ibyo byatumye akora ubushakashatsi kuri Internet ndetse yifashisha n’impuguke mu mirire ari bwo yamenye Life style, asanga kwiyicisha inzara umuntu yanga kurya atari byo.

Ati “Kwiyicisha inzara si wo muti, ahubwo ni ukumenya indyo iboneye ndetse na siporo wakora kandi mu gihe gihoraho noneho ibiro bikagenda bigabanuka gake gake kandi ntibigaruke. Twebwe mu ihuriro ryacu umuntu afata amafunguro atatu ku munsi nk’uko bisanzwe, ariko tukamenya ayo dufata adufasha”.

Ati “Mu gitondo turya imbuto, amagi ariko atari buri munsi, igikoma ariko ntitwemerewe isukari n’ubuki. Saa sita turya imboga nyinshi, ibijumba, amateke, imyumbati n’ibindi mbese ibyongera imbaraga. Nijoro dufata potage y’imboga zinyuranye n’igikombe cy’amata bikunze, tubikora kugira ngo umubiri ugumane imbaraga, hatabaho gutakaza ibiro umuntu akanegekara”.

Ibyo ngo iyo umuntu abivanze na siporo ku buryo buhoraho bifasha umuntu gutakaza ibiro buke buke kandi akagumana imbaraga zo gukora imirimo ye isanzwe. Ikindi ngo iyo bibaye ngombwa gutekesha amavuta, ni ugukoresha aturuka ku bihingwa.

Bafitemo abantu bafite ibiro birenga 200 ariko ngo bizeye ko bizagabanuka
Bafitemo abantu bafite ibiro birenga 200 ariko ngo bizeye ko bizagabanuka

Ikindi ngo yari yarihaye intego yo gukora siporo imara isaha buri munsi, gusa ngo kubera ko muri bagenzi be harimo abafite ibiro byinshi cyane, bakora iminsi itatu mu cyumweru babifashijwemo n’impuguke (Coach) zimenya buri wese icyo akeneye.

Ibyo byose ngo ni byo byatumye Uwamwezi na bagenzi be bagenda bagera ku ntego yabo kuko ngo hari abaje muri Slim n’Fit bafite ibiro 100, 175, 250 ariko ubu ngo hakaba hari abagabanyijeho 15, 18, 20 no hejuru kandi bakomeje gahunda, icyiza kandi ngo ni uko umuntu ibiro abihagarikira aho yumva ashaka.

Buri nyuma y’ukwezi abo bagore barahura bakabapima bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze, uko ibinure bigenda bigabanuka hanyuma buri nyuma y’amezi atatu bakareba abatakaje ibiro byinshi kurusha abandi, uwa mbere agahembwa.

Guhindura imirire biza ku isonga mu gufasha umuntu kugabanya ibiro

Impuguke mu bya siporo no gufasha abantu kugira umubiri umeze neza, Gael Girumugisha, yemeza ko umuntu yava ku biro byinshi akabihagarikira ku bikenewe, ariko ngo imirire ni yo ibifitemo uruhare runini.

Ati “Birashoboka ko umuntu yava nko ku biro 120 akabihagarikira kuri 80, ibyo ahanini biterwa no guhindura imirire no gukora siporo. Imirire ibigiramo uruhare rwa 70% naho siporo ikagira 30%, bivuze ko ibiryo birimo amavuta n’isukari ubigabanya cyane, waba wakundaga umushyusyo wa mu gitondo ukawureka, ukibanda ku biryo birimo imboga nyinshi ndetse na siporo”.

Ati “Umuntu agomba kumenya kandi siporo akora bitewe n’uko angana, ntiwaba ufite ibiro 100 ngo utangirire ku gusimbuka umugozi kuko uba wangiza amaguru, nyuma y’ukwezi ntuzaba ukibasha guhaguruka uhite ubireka. Tangira ukora ingendo n’amaguru, wirukanke, umaze kumenyera nibwo watangira gusimbuka umugozi”.

Girumugisha agira inama abantu y’uko siporo bayigira ubuzima bwa buri munsi kuko inarinda indwara nyinshi, ngo iyo ubonye ugabanyijeho nk’ibiro 30 hanyuma ugahagarika siporo bihita bisubiraho ndetse bikanarenga ari na ko umuntu ashyira mu kaga ubuzima bwe.

Abatangiranye n'iyo gahunda ubu bameze neza kandi ngo ntibazayihagarika
Abatangiranye n’iyo gahunda ubu bameze neza kandi ngo ntibazayihagarika
Uwamwezi agira abantu inama yo kuva ku ndyo ibatera umubyibuho ukabije
Uwamwezi agira abantu inama yo kuva ku ndyo ibatera umubyibuho ukabije
Yishimira intambwe agezeho
Yishimira intambwe agezeho
Uyu na we yishimira ko intego ye yo kugabanya ibiro yayigezeho
Uyu na we yishimira ko intego ye yo kugabanya ibiro yayigezeho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nibyiza pe ark umuntu yabana namwe gute ese bisaba iki kubana namwe?? Mutubwire birambuye

Jovia yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Congz to u.keep it up

Soso yanditse ku itariki ya: 30-03-2020  →  Musubize

Njywe nimumpe tell yumuntu nabaza ndashak kwinjira mwiyo team!

umuhoza yanditse ku itariki ya: 30-03-2020  →  Musubize

Slim n’ Fit Rwanda iherereye ku muhanda umanuka ugya kuri Kigali Parents School,inzu ya kabiri ibumoso uturutse ku nzu Freedom House , Avenue ya 3, Inzu Nomero 120.

Contact za Slim n Fit Rwanda ni izi zikurikira:

Tel: (+250) 788 303 839/ (+250) 738 303 839
Facebook : Slim n’ Fit Rwanda
Youtube: Slim n’ Fit Rwanda
Twitter:@slimfitrwanda
Instagram:@slimfitrwanda

Richard yanditse ku itariki ya: 30-03-2020  →  Musubize

You did it Florence!!!

Nanjye ndifuza gukora urwo rugendo rwo kugabanya ibilo nzagushaka ubimfashemo.

Bravo... You look nice.

Aline yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

Bravo Florence!!!!

Gukuraho ibiro byako kajyeni ntabwo ari bintu byoroshye.
Komereza aho kandi urakora umurimo mw’iza wo gufasha na bagenzi bawe.
Kubagana bisaba iki?

Ruvugabigwi Patrick yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka