Wari uzi ko hari abantu batemerewe kujya muri sawuna?

Iyo abantu bavuze ko bagiye muri ‘Sawuna’, ni ahantu haba harateguwe hubakishije imbaho, bagategura aho bicara hakozwe nk’ingazi (escaliers), abaje muri sawuna bakicara kuri izo mbaho, ubundi ubushyuhe buturuka mu mabuye n’inkwi baba bacanye bukajya bubasanga aho bicaye. Ubwo bushyuhe buba buri hagati ya dogere 70°C na 100°C z’ubushyuhe.

Muri sauna ni ahantu haba harateguwe, haba hari ubushyuhe bwinshi bitewe n’uko haba hubatse. Iyo abantu binjiyemo usanga babira ibyuya cyane, hakaba abavuga ko bibafasha guhumeka neza.

Nk’uko tubikesha urubuga www.passeportsante.net, Sawuna ni umuco wakomotse mu gihugu cya Finlande, ukaba umaze gusakara hirya no hino ku isi. Sawuna yabayeho kuva mu myaka 2000 ishize aho muri Finlande, ariko igenda igera mu bindi bihugu nko mu Bufaransa, mu Burusiya no mu Buyapani.

Abo muri ibyo bihugu bajya muri Sawuna ahanini bagamije gutegura imibiri yabo kwinjira mu gihe cy’ubukonje bukabije “hiver”.

Ese sawuna imaze iki?

Hari abibaza impamvu umuntu agomba kwifungirana muri icyo cyumba gishyushye gityo, umuntu akaba yabira litiro imwe n’igice y’icyuya. Nyamara bifitiye umubiri w’umuntu akamaro.

Icyangombwa ni uko umuntu yoga amazi akonje nyuma y’iminota hagati y’icumi na cumi n’itanu, kugira ngo utwenge tw’uruhu tubanze twifunge neza. Mu bihugu bibamo urubura hari n’ababanza kwigaragura mu rubura kugira ngo umubiri ubanze uhore neza.

Icyo sawuna imaze mu buzima bw’umuntu ni ugufasha amaraso gutembera neza. Kubera ubushyuhe bwo muri sawuna, imitsi itembereza amaraso ifunguka neza n’amaraso agatembera uko bikwiye, ibyo rero bigafasha n’imitsi ijyana n’igarura amaraso mu mutima gukora neza.

Ubushakashatsi bwerekanye ko umuntu ujya muri sawuna nibura inshuro zirindwi mu cyumweru, aba yigabanirije ibyago byo kurwara umutima bitunguranye “crises cardiaques”, akaba anirinze ibibazo by’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

Sawuna ni umuti mwiza wo kurwanya umuhangayiko ukabije ”anti-stress”. Ubushyuhe bwo muri sawuna, butuma umubiri usohora ibyitwa ”endorphines", bituma umuntu agira umutuzo. Sawuna kandi ifasha abantu bagira ibibazo by’ubuhumekero nka asima na buronshite (asthme, bronchite).

Iyo umuntu abira ibyuya byinshi muri sawuna bifungura utwenge tw’uruhu, ibyo bigafasha uruhu kwisukura neza. Sawuna ifasha kurwanya indwara nk’ibicurane, indwara z’imitsi, ndetse no kubabara mu ngingo.

Ese sawuni yaba ituma umuntu ananuka?

Nubwo ari igitekerezo cyamamaye cyane ko sawuna yaba inanura, ntabwo ari ukuri, kuko iyo umuntu ari muri sawuna, umubiri utakaza amazi, ntabwo ari ibinure. Gusa ngo umuntu ujya muri sawuna ari no kuri rejime yo kunanuka bishobora kumufasha.

Hari abantu batemerewe kujya muri sawuna

Abantu barwaye indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru, ntibabujijwe kujya muri sawuna, ariko bisaba ko bayijyamo itarengeje ubushyuhe bwa dogere 90°C. Ikindi kandi bo bagomba kubanza kubaza umuganga niba bashobora kuyijyamo, akabanza akabagira inama.

Abantu bari ku miti igabanya umuvuduko w’amaraso, ntibyemewe ko bajya muri sawuna nyuma yo gufata iyo miti.

Umugore utwite ntagomba kujya muri sawuna irengeje dogere 70°C z’ubushyuhe.

Twavuganye na Mukasine Jeanine, tumubaza uko afata Sawuna, agira ati, “Njyewe Sawuna nyifata nk’umuti kuko yaramvuye pe!, Nahoranaga kirize (crise) ya sinezite (Sunesite) hafi buri gitondo, nyuma ngiye kwa muganga i Butare, ambwira kuzajya njya muri sawuna ko bizamfasha, yambwiye ko najya njyayo nibura inshuro ebyiri mu cyumweru, najyagamo nkamara nk’iminota 20, narabikurikije, nyuma mara imyaka itanu nta kirize ya sinezite ngize”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka