Vladimir Putin: Urukingo rwacu rurizewe kurusha izindi zose

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko n’ubwo ibihugu bikomeye bishimagiza inkingo byakoze, ariko urwabo ngo ni rwo rwizewe, rutanga umutekano kurusha iziri gukoreshwa zo mu Bwongereza na Amerika.

Vladimir Putin
Vladimir Putin

Ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’i Burayi, u Bufaransa, u Budage, batangaje ko biteguye kuganira na Amerika kugira ngo bakureho inzitizi ku ikorwa ry’urukingo aho n’ibindi bishobora gutangira kwinjira mu isoko ryo kwikorera inkingo za covid-19.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ashyigikiye igitekerezo cyo kureka icyo yise amananiza ku bindi bihugu bishaka gukora inkingo za coronavirus mu gihe u Burusiya bwatangaje urukingo rwa kane bakoze bise Sputnik Light.

Perezida Putin yabivugiye mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu aho yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wungirije,Tatiana Golikova.

Yagize ati: “Nk’uko nabivuze inshuro nyinshi, ntidukwiye gutekereza ku buryo twarwanira cyangwa twakuramo inyungu nyinshi, nk’uko andi mahanga ari kwitwara muri iki kibazo ahubwo ni uburyo bwo kurinda umutekano w’abantu."

Abashyigikiye uburenganzira bw’ibihugu bisaba kwikorera inkingo bavuga ko ibihugu bikennye bikigowe cyane no gukingira abaturage babyo, mu gihe ibihugu bikize birengera uburenganzira n’ubwigenge bw’ibigo bikora imiti ubundi bikiharira inkingo ziri gukorwa.

U Burusiya mu bihe bishize bwari bwakoze inkingo eshatu za coronavirus aho buvuga ko, rumwe muri zo rwitwa Sputnik V - rwitiriwe icyogajuru cyo mu gihe cy’Abasoviyeti. Ku isi yose, ibihugu birenga 60 byari byemeje ko bizarukoresha. Ku wa kane bemeje urundi rwahawe izina rya Sputnik Light.

Urukingo rurizewe, rukomeye nk’imbunda y’Abarusiya Kalashnikov

Yifashishije urugero rw’imbunda yamamaye Ak-47 yakozwe n’Umurusiya Kalashnikov ahagana mu 1960, mu nama yagiranye n’inzego zishinzwe ubuzima, Putin yavuze ko mu gihe ibihugu by’Iburengerazuba byateguye inkingo bivuga ko "zigezweho", urw’u Burusiya rwizewe kuzirusha.

Ati: “Ruroroshye kurukoresha, rurizewe mu kurinda nk’imbunda yacu ya Kalashnikov.”

Uru rukingo Sputnik Light ngo umuntu azajya aterwa doze imwe gusa bitandukanye n’izindi. Ikigega cy’ishoramari cy’u Burusiya (RDIF), n’Ikigo cy’ubushakashatsi cya Leta cya Gamaleya bivuga ko abantu barenga miliyoni 20 ku isi bamaze kubona doze ya mbere ya Sputnik V.

Ku wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021, Golikova yabwiye Putin ko miliyoni 9.4 z’Abarusiya zakingiwe inkingo zombi, mu gihe miliyoni 13.4 zabonye doze ya mbere mu gihugu cy’abaturage miliyoni 144.

Gusa nanone Abarusiya benshi bashidikanya ku nkingo za Covid-19.

Mu kwezi gushize Putin yavuze ko yizeye ko 70 ku ijana by’abatuye u Burusiya bakuze bazaterwa urukingo mu gihe cy’izuba kandi avuga ko Abarusiya bose babona urukingo vuba.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko iki gihugu kiri mu byibasiwe cyane na Covid-19 hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 112 kugera ku wa kane.

Ariko bivuguruzwa n’imibare yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’ibarurishamibare cya Rosstat mu cyumweru gishize yerekanye ko mu mpera za Werurwe u Burusiya bwari bumaze gupfusha abantu bagera ku bihumbi 250.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Benshi bavuga ko uyu mugabo PUTIN ashobora kuzateza intambara ya 3 y’isi kubera politike yo gushaka ko Russia ikomera kuruta ibindi bihugu.Muzi ukuntu yafashe Crimea ku ngufu muli 2014.Yakoze intwaro za kirimbuzi zitwa Hypersonic Missiles,bituma Russia isiga Amerika mu bya gisirikare.Military Strategists bavuga ko ibi bizateza intambara ya 3 y’isi,byatuma isi yose iba umuyonga kubera ko noneho barwanisha atomic bombs.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi bitabagaho kera.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka