Uwavutse afite ibirenge birebana byaragorowe, ubu abasha gukina umupira

Umwana witwa Nzikwinkunda Jackson wavutse muri Gicurasi 2010, abari bamuzi mbere batangazwa no kumubona kuko yabashije gukira ubumuga yavukanye.

Nzikwinkunda yishimira gukina umupira w'amaguru mu gihe mbere atabishoboraga
Nzikwinkunda yishimira gukina umupira w’amaguru mu gihe mbere atabishoboraga

Uwo mwana yavutse afite ibirenge birebana, kugenda bikamugora, ariko byaragorowe, bireba imbere ku buryo nta kibazo agira haba mu kugenda cyangwa no gukina.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamusangaga atera umupira, yabajije Nzikwinkunda uko yiyumva iyo atera umupira n’ibirenge, maze na we ati “Ndumva meze neza, mbere narababaraga ariko ubungubu ntabwo mbabara.”

Abajijwe icyo yumva azaba cyo, ati “Nzaba umupilote utwara indege.”

Nyina w’uwo mwana yitwa Nyiraneza Francine akaba atuye mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Mvuzo, Umudugudu wa Nyakabingo mu Karere ka Gasabo. Arubatse, afite umugabo n’abana batatu barimo uwo witwa Nzikwinkunda ari na we aheruka kubyara.

Nyiraneza avuga ko akimara kubyara Nzikwinkunda yavutse aremaye ibirenge, agerageza kumuvuza ariko ubushobozi bumubana buke.

Ati “Namaze kumubyara ndiheba kubera ko ari ubwa mbere nari mbonye umwana umeze gutyo. Ariko nagerageje kumuvuza aho bita i Gikondo ku Nkuru Nziza. Kubera ko twiyishyuriraga byose, nageze aho mbura ubushobozi. Umwana turamureka tujya gushaka ubufasha ku Karere ariko ntitwabuhabwa, umwana ndamureka yicara gutyo.”

Nyuma y’imyaka itandatu, Nyiraneza yagize amahirwe yo kugerwaho n’umuryango nyarwanda utari uwa Leta ufasha kandi ugakorera ubuvugizi abana bafite ubumuga bava mu miryango ikennye witwa ‘Love with Actions’.

Nyiraneza (wambaye isaha) ashimira abafashije umwana we, na we akigishwa umwuga umufasha kwiteza imbere
Nyiraneza (wambaye isaha) ashimira abafashije umwana we, na we akigishwa umwuga umufasha kwiteza imbere

Nyiraneza ati “Umuryango wa Love with Actions waje i Bumbogo unyakirira umwana, biba ngombwa ko bampa ubufasha, baramuvuza. Ntabwo yabashaga kwambara inkweto zifunze, nta n’ubwo yabashaga kwambara kamambili.”

Hari abajya babyara abana bafite ubumuga bakabahisha cyangwa bakaba banabajugunya. Nyiraneza we ngo ntabwo yigeze yiheba cyangwa ngo atekereze kumujugunya kubera ko yamubyariye kwa muganga, ku bitaro bya Kibagabaga batangira kumukorera ubuvuzi bw’ibanze.

Ati “Ntabwo nigeze niheba cyane, ahubwo papa we ni we twagerageje gushwana, ambwira ngo mu muryango wabo ngo ntabwo babyara abana bameze kuriya.”

Icyakora umugabo na we ngo agenda abyakira.

Kugira ngo Nzikwinkunda akire byatwaye amezi arindwi n’ibyumweru bibiri.

Abajijwe uko yiyumva nyuma y’uko umwana we yakize, Nyiraneza yagize ati “Narishimye kuko nabashije no kwiga mbasha kumenya umwuga, ubu ndadoda nkorera amafaranga.”

“Umwana na we yabashije gusubira ku ishuri. Mbere yajyaga ajya ku ishuri abandi bana bakamuseka cyangwa se bakamukoraho uruziga, nanjye ubwanjye nari ntangiye kugera aho mvuga ngo ntabwo ari uwanjye iyo nabaga mpuye n’abantu tuziranye.”

“Aho amariye gukirira numva ari ishimwe, kuko umwana yarakize, ariga, umuryango wa Love with Actions ni wo umwishyurira. Bafite n’umuganga ubafasha mu buvuzi bw’ingingo, aramugorora abasha kugenda neza.”

Nyiraneza asanga ababyara abana bakumva ko ntacyo bazigezaho kuko bavutse bamugaye, bakwiye guhindura imyumvire.

Ati “Inama nabagira ni uko bazajya bamufata nk’undi mwana, bakamwitaho kandi bagashaka uburyo bamugeza kwa muganga, n’iyo byakwanga ariko bikanga bagerageje, ntibamukingirane, ahubwo bakamushyira mu bandi bana bakabasha gukina.

Uwavukanye ubumuga iyo yitaweho hakiri kare ashobora gukira

Kemigisha Joanita, umuganga ufasha abamugaye mu bugorozi bw’ingingo muri Love with Actions, abajijwe uko bigenda kugira ngo nk’umwana wari ufite ubumuga bw’ingingo bukosorwe, yagize ati “Birashoboka cyane, dufite abana barenga batanu twavuje. Hari ababazwe, hari n’abatarabazwe bagakorerwa ubugorozi bw’ingingo ukabona impinduka zigaragara.”

Nta gihe avuga bitwara kugira ngo umuntu ufite ingingo zibashe kugororwa no kujya ku murongo.

Ati “Ubumuga buba butandukanye, n’imibiri y’abantu iratandukanye. Biterwa n’imiterere y’ubumuga afite n’ubuvuzi ahabwa.”

Kubwimana Gilbert uyobora uwo muryango na Kemigisha ufasha mu buvuzi basaba ababyeyi n'abandi bantu kudatererana abana bavukanye ubumuga
Kubwimana Gilbert uyobora uwo muryango na Kemigisha ufasha mu buvuzi basaba ababyeyi n’abandi bantu kudatererana abana bavukanye ubumuga

Kemigisha avuga ko bajya bahura n’imbogamizi y’imyumvire y’ababyeyi.

Ati “Hari umubyeyi ubona umwana utamutera urushinge cyangwa ngo umuhe ikinini akumva atabyizeye ko hari icyo byamarira umwana we. Ariko barimo kugenda babyitabira bakanabikunda kurushaho.”

Ngo hari n’ababyeyi batazana abana babo kubavuza uko bikwiye kuko banga gusiga abandi kandi badafite usigara abitaho.

Kemigisha avuga ko ibyiza ari uko abana bavuzwa bakiri bato kuko iyo bakiri bato byoroha kubavura ndetse mu gihe gito kuruta uko bavurwa bamaze gukura.

Iyo amaze kuba mukuru kandi ngo hari igihe bisaba kumubaga mu gihe iyo aza kuba akiri muto yashoboraga gukorerwa ubugororangingo gusa.

Gilbert Kubwimana, umuyobozi mukuru wa Love with Actions ari na we wayishinze, asobanura ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’abafite ubumuga bagihabwa akato.

Ati “Ariko noneho iyo bigeze ku bana bativugira, badahaguruka ngo bagere hanze, bo birushaho kuba bibi cyane, aho usanga ababyeyi babo babakingirana kubera akato bahabwa na sosiyete, imiryango yabo n’abandi bahorana.”

Ibyo yavuze ko bidakwiye ndetse asaba n’ababyeyi kudashwana bitana ba mwana, aho buri wese atekereza ko mugenzi we ari we wagize uruhare mu kubyara uwo mwana ufite ubumuga, kuko ngo hari n’ababyeyi batandukana kubera uwo mwana wavutse afite ubumuga.

Umuryango Love with Actions ubu ufite abana 30 bava mu miryango 30 witaho, ubakorera ubuvugizi hakaboneka ubushobozi bwo kubavura.

Ababyeyi babo na bo uwo muryango wabashyiriyeho uburyo butuma bashobora kwibeshaho bakivana mu bukene. Bakorewe imishinga mito iciriritse ituma bashobora gukora bakitunga,

Kubwimana uyobora uwo muryango ati “Aho kubaho basabiriza, tubigisha ibijyanye no kudoda imyenda no kuboha uduseke.”

Uyu ni umwe mu bandi bana 30 bavukanye ubumuga ariko nyuma burakosorwa abasha kugenda yifashishije imbago
Uyu ni umwe mu bandi bana 30 bavukanye ubumuga ariko nyuma burakosorwa abasha kugenda yifashishije imbago

Naho ku bijyanye n’abumva ko umuntu ufite ubumuga ntacyo amaze, Kubwimana yabihakanye.

Ati “Kuba ufite ubumuga ntibivuze ko udashoboye. Ababyeyi bose bafite abana bafite ubumuga bumve ko atari iherezo, ahubwo birashoboka ko uwo mwana yakira.”

“Dufite abana bakize, dufite abana bavuye ku kigero gikomeye cy’ubumuga, umwana akagera ahantu atangira kugenda, atangira kuvuga, atangira guhaguruka, kandi ababyeyi be barabonaga ko bidashoboka ndetse barabyihoreye. Kuba ufite ubumuga ntabwo ubuzima buba burangiye.”

Hari abafite ubumuga umuryango Love with Actions washyize mu ishuri, abandi b’urubyiruko bafite ubumuga bakaba barimo bashakirwa uburyo bajya bakora ibyerekeranye n’imyuga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana Ijye ibampera umugisha Gusta.

PO yanditse ku itariki ya: 7-04-2019  →  Musubize

Love with Actions and Gilbert Kubwimana turabashyigikiye akndi ibyo mukora ni byiza pe mukomereze aho kandi Imana ikomeze kubashyigikira, turabasengera!

Ntwari yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka