Urukingo rwa COVID-19 niruboneka, Afurika izahabwa inkingo miliyoni 220 - OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu gihe urukingo rwa Covid-19 rwaba rumaze kwemezwa, Afurika izabona nibura miliyoni 220 za doze y’urukingo.

Umuyobozi wa gahunda ya OMS muri Afurika, Richard Mihigo, avuga ko icyiciro cya mbere cyabazakingirwa kizashyira imbere abakozi bashinzwe ubuzima n’imiryango itishoboye.

Mihigo yavuze ko ibihugu 54 bya Afurika byose byagaragaje ko byifuza urukingo rwa Covid-19. Afurika ituwe n’abaturage barenga miliyari 1.3.

Gahunda y’inkingo ku isi yitwa COVAX, irashaka gufasha mu kugura no gukwirakwiza neza miliyari ebyiri z’inkingo mu gihe zemewe kuzitanga byagera mu mpera z’umwaka wa 2021.

Iyi gahunda ifite inkingo icyenda zinyuranye ziri kugeragezwa hirya no hino ku isi, kugira ngo hazavemo izemezwa ko zahangana n’iki cyorezo.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa ‘Coalition for Epidemic Preparedness Innovations (CEPI), Richard Hatchett, ngo ubwoko bw’inkingo ebyiri zinyuranye ziri kugeragerezwa ku mugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka