Urukingo rwa Covid-19 Afurika y’Epfo yakoze ruzatinda kwemezwa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko urukingo rwa Covid-19 mRNA rukorerwa muri Afurika y’Epfo rushobora kuzamara imyaka 3 kugira ngo rwemezwe.

Ni mu gihe ibigo birukora byaba bitagaragaje ikoranabuhanga bikoresha n’imibare y’ubushakashatsi bwakozwe kuri urwo rukingo.

Ubushakashatsi kuri uru rukingo bwagejejwe muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize bushyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye ugamije korohereza ibihugu bikennye kubona ubumenyi bwo kwikorera inkingo za Covid-19.

Ibyo byabaye nyuma y’aho ibigo bya Pfizer (PFE.N), BioNTech (22UAy.DE) na Moderna (MRNA.O), byangiye ubusabe bwa OMS bwo gusangira n’abandi ikoranabuhanga bukoresha mu gukora inkingo.

Martin Friede, umuhuzabikorwa w’umushinga wa OMS ukora ubushakashatsi ku nkingo, avuga ko ibigo bikora inkingo zamaze kwemezwa cyangwa ziri hafi kwemezwa biramutse bisangiye n’iki kigo cyo muri Afurika y’Epfo ikoranabuhanga n’ubumenyi byakoresheje, urukingo gikora rushobora kuba rwabonetse hagati y’umwaka n’amezi 18.

Ubwo uru rukingo rwamurikwaga tariki 3 Gashyantare 2022, ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryari ryatangaje ko Umuyobozi mukuru wa Afrigen, Petro Terblanche, yavuze ko ruzatangira kugeragerezwa ku bantu mu kwezi k’Ugushyingo 2022, mu gihe mu kwezi gutaha kwa Werurwe bazatangira kurugeragereza ku nyamaswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka