Uruganda Copper Pharma rugiye gutangira gukorera Serumu mu Rwanda

Uruganda rw’imiti rwitwa Copper Pharma rufite inkomoko muri Maroc rurimo kubakwa mu Rwanda, mu gace kahariwe inganda gaherereye i Masoro muri Gasabo, ruratangira gukora serumu hagati muri uyu mwaka wa 2020, rukazakomeza rukora n’indi miti.

Gushyira ibuye ry’ifatizo ahagombaga kubakwa urwo ruganda byabaye mu Kuboza 2017, rugomba kurangira mu mezi 18, bikaba byari biteganyijwe ko ruzatangira rukora imiti igabanya ububabare nka Paracetamol n’indi, ariko rukaba rugiye gutangirira kuri serumu kuko ngo abarukuriye basanze ari zo zikenewe cyane, kuko izakoreshwaga zose mu Rwanda zavaga hanze.

Biteganyijwe ko kubaka urwo ruganda bizatwara miliyoni esheshatu z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 5.5 z’Amafaranga y’u Rwanda), icyiciro cya mbere ari na cyo cyuzuye kigiye gutangira gukorerwamo kikaba cyaratwaye hafi miliyari 1.9 z’Amafaranga y’u Rwanda, kikaba kigeze kuri 70% kuko hasigaye gushyirwamo ibikoresho gusa.

Uhagarariye urwo ruganda mu Rwanda, Danny Mutembe unayobora Pharmacie Conseil, avuga ko ubu igisigaye ari ugushyiramo ibikoresho, akemeza ko nirutangira gukora ruzahaza u Rwanda ndetse rukazacuruza ibyo rukora mu bindi bihugu.

Danny Mutembe, uhagarariye uruganda Copper Pharma mu Rwanda
Danny Mutembe, uhagarariye uruganda Copper Pharma mu Rwanda

Ati “Tuzakora ubwoko butandukanye bwa serumu bukenerwa mu mavuriro kandi buzaba bufite ubuziranenge bw’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO). Ibyo bizatuma n’ibindi bihugu byaba ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ibya kure bigura ibyo uruganda rwacu ruzakora”.

Urwo ruganda kandi ni na rwo ruzanakora amacupa ya pulasitiki ashyirwamo serumu n’utundi dukoresho bigendana.

Kuba kuzura k’uruganda bitarubahirije igihe cyari giteganyijwe, Mutembe avuga ko byatewe n’uko bahinduye ibyo bagombaga guheraho bakora, ni ukuvuga imiti igabanya ububabare. Ngo byatumye hakorwa indi nyigo ijyanye no gukora serumu, bituma habaho gutinda gato kurangiza inyubako.

Mutembe akomeza avuga ko nibamara gutangira gukora za serumu, hazabaho kumvikana n’inzego za Leta bireba, kugira ngo hamenyekane ibizakurikiraho gukorwa mu bindi byiciro.

Ati “Icyiciro cya mbere nk’uko twabyumvikanye ni ugukora serumu, icya kabiri ni ibindi byihutirwa birimo imiti igabanya ububabare, ari na yo twagombaga guheraho. Nyuma hazakorwa igenzura mu rwego rwo gusesengura ngo hamenyekane ibindi byakorwa, yaba ari imiti ya malariya cyangwa ibindi tuzumvikana na Leta y’u Rwanda”.

Akomeza avuga ko icyiciro cya kabiri n’icya gatatu bitazagorana kuko hari byinshi byakozwe birimo ibijyanye n’ubutaka ndetse no gushaka ibyangombwa, urwo ruganda rukazubakwa ku butaka bungana na hegitari ebyiri.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), James Kamanzi, avuga ko kuba urwo ruganda rugiye gutangira gukorera imiti mu Rwanda ari ikintu cy’ingirakamaro ku gihugu.

Ati “Iyo imiti ikozwe n’inganda zo mu Rwanda bituma amadovize twasohoraga tuyitumiza hanze aguma mu gihugu. Ikindi ni uko izo nganda ziha akazi Abanyarwanda ndetse zikanazana ikoranabuhanga rigezweho na bo bakarimenya ndetse bakanarikoresha”.

Ati “Uruganda nk’uru iyo ruje mu gihugu ni byiza kuko usanga hari izindi zihita zireba ibyo rukora zikaza na zo gukora ibyo rwakenera ariko rutikorera. Bishobora rero gutuma haza izindi nganda bityo ishoramari rikiyongera”.

Ubwo hashyirwaga ibuye ry'ifatizo ahubatswe uruganda rwa Copper Pharma
Ubwo hashyirwaga ibuye ry’ifatizo ahubatswe uruganda rwa Copper Pharma

Ubwo kubaka urwo ruganda byatangizwaga muri 2017, umuyobozi mukuru warwo, Ayman Cheikh Lahlou, yavuze ko ibyo urwo ruganda ruzakora bizaba biri ku rwego mpuzamahanga kuko ruzagendera ku mikorere y’inganda z’i Burayi, ngo bikazafasha kuzamura urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda bityo abaturage bakarushaho kugira ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka