Uri mu kato kubera Covid-19 agiye kujya yishyura bimwe mu bimugendaho

Kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, ni uko abazajya bashyirwa mu kato kubera Covid-19 cyane cyane abazava hanze, bazajya biyishyurira aho bacumbikirwa mu gihe ibyo byari bisanzwe bikorwa na Leta.

Dr. Daniel Ngamije Minisitiri w'Ubuzima
Dr. Daniel Ngamije Minisitiri w’Ubuzima

Ibyo ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda kuri uyu wa 19 Gicurasi 2020, aho yasobanuraga bimwe mu byemezo byafashwe n’iyo Nama y’Abaminisitiri, cyane cyane ibijyanye no guhangana na Covid-19.

Minisitiri Ngamije yavuze ko Covid-19 ari indwara nk’izindi bityo ko abantu bagomba kugira uruhare mu bibatangwaho mu gihe bashyizwe mu kato.

Ati “Umunyarwanda amenyereye kugira uruhare muri serivisi agenerwa zo kwa muganaga. Iyi ni indwara kimwe n’izindi, igihe kirageze rero ngo ibintu bimwe na bimwe Leta yamukoreraga na we abigiremo uruhare, kuko mu ntangiriro abantu bacumbikirwaga, bakagabururwa, bakavurwa kugeza basuzumwe bagasanga uburwayi bwarabashizemo bagataha”.

Ati “Abo tureba cyane ni abari guturuka hanze kuko bahaguruka bazi ko bazahita bashyirwa mu kato, umuntu agomba rero no kumenya ko azagira uruhare mu bimutangwaho bityo akore urugendo abizi.

Kugeza ubu icyo atazishyura ni amafaranga y’umuganga n’abaforomo n’imiti, ariko amafunguro n’icumbi agomba kumenya ko agiye kujya abyishyura”.

Minisitiri Ngamije yavuze kandi ko hari ibyiciro bitandukanye by’aho abantu bazashyirwa mu kato bityo ngo ntihagire ugira impungenge.

Ati “Hazaba hari aho gushyira umuntu mu kato hatandukanye ku biciro bityo umwe wese azahitamo akurikije amikoro ye. Tugiye kuzabimenyekanisha ku buryo uzashaka gufata urugendo azaza azi neza uko bihagaze bityo akamenya icyo agomba kwitwaza nk’impamba”.

Uwo muyobozi yavuze kandi ko kuba ingamba zari zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zigenda zoroshywa bitavuze ko cyarangiye, ahubwo ngo ni uko kugikurikirana bigenda neza kuko itsinda ry’abanduye rizwi ndetse ko n’abagenda bandura ahanini aho bandurira hazwi.

Abantu rero ngo bagomba gukomeza ingamba zo kwirinda zisanzweho, zirimo kwambara agapfukamunwa umuntu agiye mu bantu benshi, gukaraba intoki kenshi, kwirinda guhana ibiganza mu gusuhuzanya no gutanga amakuru mu gihe hari ugaragaweho ibimenyetso by’icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka