UNR yakiriye inama mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’imiti

Abanyeshuri biga ibijyanye n’imiti bo mu Rwanda no muri Uganda bahuriye mu nama mpuzamahanga igamije kurwanya imikoreshereze mibi y’imiti hagamijwe kugira ubuzima bwiza ejo hazaza.

Abitabiriye iyi nama yabaye tariki 10/03/2012 batangaje ko hari byinshi bayungukiyemo bizabafasha mu masomo yabo ndetse no mu kazi kabo igihe bazaba barangije amasomo.

Iyi nama yateguwe nyuma yo gukora ubushakashatsi muri kaminuza bareba niba abanyeshuri basobanukiwe neza n’ibijyanye n’imiti bagasanga hari aho bitagenda neza; nk’uko byasobanuwe n’ umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ibijyanye n’imiti mu Rwanda, Afadhar Dialo.

Afadhar yagize ati “ni mu rwego rwo kugira ngo tugerageze kwigisha abanyeshuri bacu, tugerageze no kubwira abatumirwa ko ari ikintu gikwiye kwigwaho ndetse haba hafatwa n’ibyemezo kugira ngo ikoreshwa nabi ry’imiti tubashe kurirwanya.”

Inama yari ifite insanganyamatsiko yo kurwanya ikoreshwa ribi ry'imiti
Inama yari ifite insanganyamatsiko yo kurwanya ikoreshwa ribi ry’imiti

Dr Kayitare Egide, umuyobozi w’agashami gashinzwe iby’imiti n’imikoreshereze yayo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda asanga kuba inama nk’iyi ihuza abantu baturutse mu buhugu bitandukanye bibungura byinshi.

Kayitare yagize ati “hari ugusangira ubumenyi kandi bidufasha natwe kwigenzura, tukareba abanyeshuri bacu uko batanga ubutumwa ugereranyije n’abandi. Bidufasha kubona urwego tugezeho ndetse n’abandi bakamenya ko tugeze ku rwego rwiza.”

Ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ibijyanye n’imiti mu Rwanda (AEPHAR) ryashinzwe mu mwaka w’1999, ubu rigizwe n’abanyeshuri 390 bo mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu Burundi, muri Uganda ndetse no muri Kameruni.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka