Undi muntu aravugwaho ko yakize SIDA

Nyuma y’umugabo w’umunyamerika witwa Timothy Brown wavuzwe ko yakize SIDA mu mwaka wa 2007, ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters biravuga ko hari undi muntu utuye i Mississipi nawe aherutse gukira icyo cyago.

Inkuru y’uyu mwana ufite imyaka 2 y’amavuko ikaba yaravuzwe bwa mbere kuwa 03 /03/2013 mu nama mpuzamahanga yigaga ku birebana n’ubushakashatsi ku miti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ndetse n’indwara z’ibyuririzi yabereye ahitwa Atlanta.

Nkuko bitangazwa, uwo mwana uvuka ahitwa Mississippi muri Amerika ngo ntiyigeze akurikiranwa igihe nyina yari akimutwite, aho nyuma yo kuvuka ibisubizo bya muganga byagaragaje ko yari yandunjwe na nyina Virusi itera SIDA arimo kumubyara.

Nyuma y’amasaha 30 avutse, abaganga bafashe icyemezo cyo kumutera imiti maze nyuma y’iminsi 20 ibizamini bigaragaza ko nta virusi ikirangwa mu maraso ye, ndetse ibindi bizamini 16 uwo mwana yakorewe nyuma byose byaje kwemeza ko atakirwaye SIDA.

Muganga Deborah Persaud yavuze ko bishoboka ko imiti yahawe uwo mwana yatumye virusi itabasha kugera aho yise ku isoko y’amaraso bikaba ngo bigaragaza ko yaba yarakize. Abari muri iyo nama ariko bakaba batangaza ko uwo muganga atemeje ashikamye ko uwo mwana yakize koko atinya ko virusi yaba ikihishe ikazongera kugaragara.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka