Umwana yahitanywe n’ikinini cy’inzoka

Uwineza Clarisse wari ufite imyaka ibiri n’igice yitabye Imana, tariki 16/12/2011, ahitanwe n’ikinini cy’inzoka cya Mebendazole mu gikorwa cy’ikingira cy’abana batarengeje imyaka itanu cyaberaga mu murenge wa Kintobo, akarere ka Nyabihu muri iki cyumweru gishize.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima bari muri icyo gikorwa, Hitimana Seraphin, yavuze ko uwo mwana ashobora kuba yamize ikinini kikayoba kigaca mu mwanya w’ubuhumekero. Avuga ko uyu mwana yari yaje ari muzima.

Hitimana yasobanuye ko ubwo Uwimana yari amaze kunywa icyo kinini yahise acika intege cyane maze umubyeyi we wari waje kumukingiza afatanyije n’abajyanama b’ubuzima bari barimo gukora icyo gikorwa cyo gukingira bamujyana kuri poste de santé ya Kintobo ariko ntibyagira icyo bitanga.

Nyina w’uwo mwana, Mukamutesi Vestine, yemeza ko nta kindi kibazo umwana we yari afite ariko yongeyeho ko ubusanzwe umwana we yari asanzwe atinya kunywa ibinini. Ngo icyo kinini bakimuhaye bahatiriza akaba akeka ko aribyo bishobora kuba byamwiciye umwana.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwankeri, Gatariki Prosper, yatubwiye ko nabo batunguwe no kumva urwo rupfu ariko kandi ko rushobora kuba rwatewe nuko ikinini cyayobye kigaca mu mwanya w’ubuhumekero cyangwa ko umwana ashobora kuba yarafite ubundi burwayi butazwi bukaba aribwo bwamuhitanye.

Umurenge wa Kintobo nta kigo nderabuzima ugira; abahatuye bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwankeri giherereye mu murenge wa Mukamira.

Kuva tariki 12-16/12/2011, mu Rwanda hose habaye igikorwa cy’ikingira ku bana bose batarengeje imyaka itanu; bahawe ikinini cya vitamini A ndetse n’icya Mebendazole. Abagore batwite bahawe ikinini cya fer.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turihanganisha umuryango w’uwo mwana , ariko ibyo byavuzwe by’uko umuti waba waranyuze mu inzira y’umwuka ntabwo bishoboka ntabwo byakwemera iyo hari ikintu gishatse ku manuka mu nzira y’umwuka umubiri ugisubizayo umuntu akamokorwa ukagisubiza mu nzira y’ibiryo , mu zarebe iyo ukozwe n’ibiryo icyo gihe niko biba bigenze mu shakire rero ahandi njye nkeka ko yaba yari afite ubundi burwayi butagaragara bikaba byarabaye icyo bita coincidente parfaite mu kiganga. Murakoze

Zacharie yanditse ku itariki ya: 24-12-2011  →  Musubize

Tukimara gusoma iyi nkuru twihanganishije umuryango w’uyu mwana ariko dusaba ababyeyi kudacika intege ahubwo bagakomeza gukingiza abana babo.

Murenderi yanditse ku itariki ya: 22-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka