Umwana wavutse amara n’impyiko biri hanze arasabirwa ubufasha bwa nyuma

Umubyeyi ufite umwana wavukanye ikibazo cy’amara n’impyiko biri hanze arasaba abagiraneza kumuha intwererano ishobora kuba ari iya nyuma, kugira ngo abone amafaranga y’urugendo n’ibizabatunga mu gihe yitegura gusubira kumuvuza mu Buhinde.

Ndahiro Iranzi Isaac w'iki gihe
Ndahiro Iranzi Isaac w’iki gihe

Uyu mubyeyi witwa Liliane Mbabazi arasabira ubufasha umwana we Iranzi Ndahiro Isaac umaze kujya mu Buhinde inshuro eshatu, akaba agomba kujyayo ku nshuro ya kane kugira ngo bamufashe kwitumira ahakwiye (kuko kugeza ubu yitumira mu rubavu).

Mbabazi n’umuhungu we Ndahiro wavukanye uburwayi budasanzwe, batuye mu mudugudu wa Mulindi mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Mbabazi Liliane afite icyizere ko umwana we azavamo umuntu ukomeye, gusa agasaba ubufasha ngo abashe kumuvuza ubwa nyuma
Mbabazi Liliane afite icyizere ko umwana we azavamo umuntu ukomeye, gusa agasaba ubufasha ngo abashe kumuvuza ubwa nyuma

Umuntu wese uganiriye na Mbabazi amwereka amafoto y’uburyo Ndahiro yavutse ameze, akagira ati "Yavutse amara ari hanze, impyiko ziri hanze, mbese igice gihera ku mukondo kumanura, hose hari hafunguye n’agapipi (igitsina) gapasuyemo kabiri, ibyo mu nda byose bigaragara.”

Ni uburwayi abaganga babonye uwo mwana akiri mu nda ya nyina bubatera impungenge, hakabamo n’abagiriye uwo mubyeyi inama yo gukuramo inda, ariko akabyanga avuga ko niba ari uwo gupfa yazapfa nibura yaravutse.

Mbabazi avuga ko umwana we kuri ubu atakiri uwo gupfa ahubwo ari uzakira akanakiza abandi, kuko ku myaka 10 y’amavuko afite ubu yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza kandi aratsinda neza.

Mbabazi agira ati "Ndahiro afite inzozi zo kuzaba umuganga cyangwa umuderevu(pilote) w’indege."

Mbabazi arashimira Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yemeye kumuvurira umwana ku buntu, hamwe n’abantu bose bamufashije kubona amafaranga y’urugendo rw’indege n’ibyagiye bibatunga igihe cyose bagiye kwivuza hanze.

Mbabazi ati "Jye nta kindi nabamarira usibye kubasabira imigisha ku Mana."

MINISANTE ivuga ko hari benshi bakeneye ubufasha bwo kujya kwivuza hanze ariko ikabizeza ko izabishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi gusa, itike y’indege n’ibibatunga bakabyishakira.

Ndahiro ugomba kuvurwa inshuro eshatu nk’uko abaganga babitegetse nyina, ubwa mbere muri 2014 bamufashije gusubiza mu nda ya mara n’impyiko byari hanze, ndetse banavura agapipi ke kari kameze nk’agasatuye.

Ubwa kabiri muri 2016 yagombaga kuvurwa amaguru ataragendaga kuko yagejeje ku myaka itanu y’amavuko agikambakamba, ariko icyo gihe bakaba ngo barasuzumye bagasanga nta cyo bamukorera kuko amagufka yari atarakomera.

Ubwa gatatu muri 2018 ni bwo babanje kuvura ya maguru yari kuvurwa ku nshuro ya kabiri, ubu rero akaba ari bwo bamubwira ko agomba kujya kubagwa imyanya yitumiramo kugira ngo bayinyuze ahakwiriye.

Uko ameze mu nda muri iki gihe
Uko ameze mu nda muri iki gihe

Kugeza ubu Ndahiro yitumira mu rubavu iyo ari ibikomeye, kwihagarika na byo bikagira agaheha binyuramo hejuru y’ikibero.

Mbabazi, umubyeyi wa Ndahiro agakomeza agira ati "Ndasaba ubufasha bw’itike n’ubwo kubaho hariya, najyaga nsaba amafaranga agera nko kuri miliyoni enye ariko ubu ibiciro byarahindutse, nkeneye nka miliyoni eshanu."

Mbabazi avuga ko uwakenera kubatera inkunga yo kuvuza uwo mwana yayohereza kuri terefoni ifite Mobile Money nimero 0783790535.

Ushobora no gukoresha Konti yo muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda ifite nimero 401-2025348-11.

Izi nimero zose zitanzwe hejuru zanditse ku izina rya Mbabazi Liliane ari na we nyina w’uwo mwana urwaye.

Uyu mwana n'umubyeyi bashimira ababafashije mu bihe bishize ariko bagasaba n'undi wabishobora kongera kubagoboka
Uyu mwana n’umubyeyi bashimira ababafashije mu bihe bishize ariko bagasaba n’undi wabishobora kongera kubagoboka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka