Umwana wavutse amara ari hanze aracyakeneye Miliyoni enye ngo avurwe burundu

Umubyeyi witwa Mbabazi Liliane ufite umwana witwa Ndahiro Iranzi Isaac w’imyaka itanu y’amavuko, arasaba uwabishobora wese kumufasha kubona itike yo gusubiza umwana we mu Buhinde kugira ngo avurwe ahatarakira neza.

Ndahiro atanga icyizere cy'uko azakira nabona uko asubira kuvurirwa mu Buhinde ku nshuro ya nyuma
Ndahiro atanga icyizere cy’uko azakira nabona uko asubira kuvurirwa mu Buhinde ku nshuro ya nyuma

Ni nyuma yo kumuvanayo inshuro ebyiri afashijwe n’abantu bagiye bitanga ariko akaba yagombaga kumusubizayo bwa gatatu ari na bwo bwa nyuma gusa ubushobozi bukaba bwabuze.

Mu mudugudu wa Mulindi mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ni ho umuryango wibarutse Ndahiro Iranzi Isaac utuye. Ndahiro ni umwana wavukanye uburwayi budasanzwe nk’uko Mbabazi Liliane nyina w’uwo mwana abisobanura.

Ati "Yavutse amara ari hanze, impyiko ziri hanze, mbese ni ukuvuga ngo guhera ku mukondo kumanura, hose hari hafunguye n’agapipi gapasuyemo kabiri, mbese ibyo mu nda byose bigaragara.”

Ni uburwayi abaganga babonye akiri mu nda ya nyina bubatera impungenge bagira nyina inama yo gukuramo inda ariko arabyanga avuga ko niba ari ugomba gupfa nubundi yazapfa ariko nibura yavutse.

Akimara kuvuka, na bwo abantu ngo ntibatekerezaga ko yamara igihe akiriho, ariko muri uku kwezi kwa kane 2018 aruzuza imyaka itanu n’amezi icyenda amaze avutse. Hari icyizere kandi ko nashobora gusubira mu Buhinde ku nshuro ya gatatu azavurwa ahasigaye agakira neza nk’uko umubyeyi we abisobanura.

Ati "Twagezeyo bavura ukuguru kuko ari ko babonaga kwihutirwa, noneho ibyo mu nda kubera ko afite agaheha kamufasha kwihagarika n’akandi kamufasha kwituma (yitumira mu rubavu) bavuga ko bazabirebera rimwe bagiye kubaga itako kubera ko agaheha kamufasha kwihagarika kari mu ruhande rw’iryo tako bazabaga.

Babyizeho basanga babikora nyuma y’imyaka ibiri kuko ari bwo igufa ry’umwana ngo riba ryakomeye, dore ko uburyo yifashisha atari bwo umuntu muzima yakabaye akoresha mu buzima busanzwe.”

Mbabazi ashimira abamufashije kuvuza umwana utarahabwaga icyizere cyo kubaho
Mbabazi ashimira abamufashije kuvuza umwana utarahabwaga icyizere cyo kubaho

Twashatse kumenya impamvu Minisiteri y’ubuzima yemera kuvuza umurwayi mu mahanga ariko agasabwa kwishakira amafaranga y’urugendo no kwitunga kandi nyamara atishoboye, ibishobora gutuma hari abatajyayo kubera kubura ubwo bushobozi basabwa kwishakira bityo na wa musanzu wa Minisiteri y’Ubuzima ntubagirire akamaro kuko batabonye uko bajya kwa muganga.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri iyo Minisiteri, Col. Dr. MUVUNYI Zuberi yavuze ko umurwayi batamutangira byose kuko na bo nta bushobozi buhagije baba bafite.

Ati "Natwe amikoro ni macye, nta n’ubwo aba anahagije kugira ngo afashe abantu bose baba bagomba gufashwa. Urumva rero iyo hari ibintu bisabwa byinshi, bitandukanye, abantu nyine bareba icyihutirwa kurusha ikindi. Ngira ngo nawe urumva ko icyihutirwa cyane ni ubuvuzi nyirizina.

Ntitwirengagize ko hari abandi basigara inyuma bo batabashije no kubona ubwo buvuzi kubera ko amikoro ari macye. Ibindi bakenera byo kubabeshaho, ingendo n’ibindi bareba uko babyishakira, ikibazo ni amikoro macye kandi abakeneye gufashwa ni benshi."

Mu gihe Minisiteri y’ubuzima yemeye kuvuza uyu mwana mu Buhinde, umubyeyi we ahangayikishijwe no kutabona ibindi byangombwa nkenerwa birimo amafaranga y’urugendo, ay’icumbi, ibyo kurya n’ibindi kuko ari byo bikomeje kubakerereza akaba akomeje gusaba uwabishobora wese kumufasha.

Mbabazi Lilian ashima abantu batandukanye bakomeje kwitanga mu bihe bitandukanye umwana we akabasha kujya kuvurizwa mu Buhinde.

Kuri iyi nshuro uwo mwana ndetse n’uzamuherekeza basabwa kwishakira miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda ariko kugeza ubu bakaba bafite miliyoni imwe yakusanyijwe n’abagiraneza harimo ibihumbi 800 byakusanyijwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda bize mu Buhinde.

Babanje kumuvura amaguru hasigara kumuvura mu nda no mu itako
Babanje kumuvura amaguru hasigara kumuvura mu nda no mu itako

Ubu na bwo uyu mubyeyi yongera gusaba ababishobora kubafasha kuko uwo mwana utarahabwaga amahirwe yo kubaho yagombaga gusubirayo bwa nyuma muri uyu mwaka wa 2018 akavurwa ahasigaye kugira ngo akire neza ariko igihe kikaba kirimo kurenga kubera kutabona ubushobozi basabwa.

Uwo muryango uvuga ko uwakenera kuwugezaho inkunga yo kuvuza uwo mwana yakwifashisha nimero ya terefoni 0783790535 ya MTN ikoresha ikoranabuhanga rya Mobile Money.

Hari n’indi nimero 0726309592 ya TIGO na yo yakwifashishwa iba muri Tigo Cash. Ushobora no gukoresha Konti yo muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda ifite nimero 401-2025348-11.

Izi nimero zatanzwe hejuru zose zanditse ku izina rya Mbabazi Liliane ari na we nyina w’uwo mwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta igomba kumutera inkunga kuko urupfu rurababaza kandi tugomba kumuhumuriza ntiyihebe

MUGISHA BONTE ELITE yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka