Umwaka wa 2024 uzasiga buri kagari gafite ivuriro

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo buri kagari kabone poste de santé mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuvuzi.

Minisitiri Gashumba avuga ko ari ngombwa ko buri kagari kagira poste de sante hagamijwe kwihutisha ubuvuzi
Minisitiri Gashumba avuga ko ari ngombwa ko buri kagari kagira poste de sante hagamijwe kwihutisha ubuvuzi

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018, ubwo i Kigali hatangizwaga inama mpuzamahanga ku buvuzi bwihuse (Emergency Medicine 2018) izamara iminsi itatu, ikaba yahuje abantu bagera kuri 500 baturutse mu bihugu 45 byo hirya no hino ku isi, hagamijwe kureba uko ubwo buvuzi bwatezwa imbere.

Ubwo buvuzi kugira ngo butere imbere ngo bisaba ibintu byinshi birimo no kwegereza abaturage aho babonera serivisi z’ubuzima bitabagoye, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.

Agira ati “Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi harimo ko tugomba kugira poste de sante kuri buri kagari. Ubu dufite izisaga 610, gusa ku bufatanye n’izindi nzego turimo gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo utugari tutazifite zubakwe, nkizera ko uyu muhigo tuzawesa”.

Akomeza avuga ko ubuvuzi bwihuse mu Rwanda bugenda butera imbere kubera ibikorwa remezo byiyongereye, serivisi zihuse z’ubuvuzi zitangwa n’abajyanama b’ubuzima, imbangukiragutabara ziyongereye kandi bikinakomeje kongerwa.

Inama ku buvuzi bwihuse yitabiriwe n'abagera kuri 500
Inama ku buvuzi bwihuse yitabiriwe n’abagera kuri 500

Dr Gabin Mbanjumucyo, impuguke mu buvuzi bwihuse, agaruka ku mbogamizi ubuvuzi bufite harimo no kuba ababuzobereyemo ari bake.

Ati “Imbogamizi zikigaragara ni uko yaba abaganga cyangwa abaforomo b’impuguke muri ubu buvuzi ari bake cyane, kuko nk’ubu abaganga dufite ni batandatu gusa. Ikindi ni ahantu haba hari abarwayi ariko bikagora imbangukiragutabara kuhagera n’ibikoresho bikenerwa bidahagije, gusa buhoro buhoro bigenda bikemuka”.

Avuga kandi ko kuva ubwo buvuzi bwatangira mu Rwanda muri 2013, impfu z’abarwayi babaga bari muri ‘uregence’ zaragabanutse, agatanga urugero mu bitaro bya CHUK, aho zavuye kuri 6.5% zikagera kuri 1% muri 2015.

Teri Reynolds, umukozi w’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (WHO) ushinzwe ubuvuzi bwihuse, avuga ko ari ngombwa ko buri gihugu kigira impuguke muri ubwo buvuzi kuko hari indwara zishobora kwaduka mu gihugu zitamenyerewe zikaba zakwica abantu batitaweho byihuse.

Minisitiri Gashumba yasabye abaturage kugira umuco wo kwivuza hakiri kare, kandi bakishyura mituweri ku gihe kuko nta muntu urembera mu rugo, bityo bikagabanya imibare y’abapfa nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza kuvuga Ibizagerwaho bage bareka kutwizeza ibitangahaza... Ubwo amavuriro Ibihumbi bibiri hafi azubakwa tayari.

James Kabukumba yanditse ku itariki ya: 9-11-2018  →  Musubize

Ibi ni ibyo bita "wishful thinking".Ni nka cya gihe Mobutu yabwiraga abakongomani ko mu mwaka wa 1980,bose bazaba bafite imodoka.Yabyise "Objectif 80".
Niko Politike imera.Irangwa no "kwizeza" abaturage ibintu bidashoboka,kugirango udatakaza umwanya wawe kandi bakwiyumvemo.
Iri naryo ni "Itekinika".Muli Politike,abantu bakunda kubeshya,gukora amanyanga,kwicana,kwiba,etc...kugirango uhame ku butegetsi.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Kubera ko bituma ukora ibyo imana yanga.Ntitukabone ubuzima muli "angle" y’amafaranga,ibyubahiro,etc..Ahubwo tujye dutinya imana,dukore ubushake bwayo,kugirango izaduhembe ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi izatuzure ku munsi wa nyuma.This might be "the life purpose" of every human being.Kureba ubuzima mu ndorerwamo yo kuzaba muli paradizo,kubera ko wakoze ibyo imana ishaka,aho kureba ibyisi gusa (ubukire,politike,shuguri,...)

gashamura yanditse ku itariki ya: 8-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka